00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukwe bwa Davido na Chioma mu mafoto 30

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 27 June 2024 saa 04:42
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adedeji Adeleke OON ‘Davido’ yakoze ubukwe na Chioma Rowland bamaze imyaka itandatu bakundana bakaba baranabyaranye abana batatu barimo umwe wapfuye.

Ni ubukwe bwabereye i Lagos, itariki ya 25 Kamena 2024, bwitabirwa n’ibyamamare n’abanyapolitiki barimo n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo.

IGIHE yaguteguriye amwe mu mafoto meza yaranze ubukwe bwa Davido na Chioma Rowland dore ko ariyo nkuru ikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga muri Afurika n’ahandi bakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare.

Impamvu ubu bukwe bwagarutsweho cyane biterwa no kuba bwarahurije hamwe abahanzi barimo Asake, Patoranking, abagize itsinda rya P Sqaure, Don Jazzy n’abandi basangiye umwuga na Davido.

Hari kandi bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Super Eagles barimo Jay Jay Okocha wakanyujijeho muri ruhago n’abazwi ku mbuga nkoranyambaga batandukanye.

Nyuma y’uko Davido na Chioma bakoze ubukwe bafashe indege bajya mu kwezi kwa buki.

Babyara ba Davido, Bred na Adenike Adeleke
Bamwe mu bazwi mu myidagaduro yo muri Nigeria
Chioma na Davido bafashe amafoto mu myambaro isa
Byari ibyishimo kuri Davido na Chioma
Chioma na Davido bahinduye imyenda bafata amafoto atandukanye
Chioma yakoze ubukwe na Davido bubereye ijisho
Davido na Chioma bafashe amafoto y'urwibutso
Chioma yatashywe n'umunezero
Davido na Chioma bagiye mu kwezi kwa buki
Davido na Chioma bagize umwanya wo kubyina
Davido na Chioma bakoze ubukwe bwavugishije benshi
Davido na Chioma bakoze ubukwe bubereye ijisho
Davido na Chioma bamaze imyaka itandatu bakundana
Davido yakoze ubukwe aho yahinduye imyenda inshuro nyinshi
Davido yahaye Chioma icyo kunywa
Hari abaje ku ifarashi mu bukwe bwa Davido
Davido yakoze ubukwe bwitabiriwe n'abanyapolitiki ndetse n'abakire
Indege yatwaye Davido na Chioma bagiye mu kwezi kwa buki
Mubyara wa Davido yafashe ifoto y'urwibutso
Mubyara wa Davido yatashye ubukwe
Patoranking yatashye ubukwe bwa Davido
Peter wo muri P Square yatashye ubukwe bwa Davido na Chioma
Rude Boy yari yabukereye mu bukwe bwa Davido na Chioma
Ubukwe bwa Davido buri kuvugwa cyane muri Afurika
Ubukwe bwa Davido bwatashywe n'abarimo abacuruzi bakomeye muri Nigeria
Ubukwe bwitabiriwe n'abakire, ibyamamare n'abanyapolitike
Umuhanzi w'umuherwe Kcee yaje aherekejwe n'ifarashi
Umuhanzi w'umuherwe Kcee yatashye ubukwe bwa Davido
Mubyara wa Davido ari mu batashye ubukwe
Byari ibyishimo ku batashye ubukwe bwa Davido na Chioma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages