Ni mu birori byabaye nyuma yo gushyingiranwa mu bukwe bwabereye ku kirwa cya San Giorgio Maggiore mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani, ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025.
Jeff Bezos na Lauren Sánchez basoje ibirori by’ubukwe bwabo mu gitaramo cyabaye ku wa 28 Kamena. Ibi birori byari byahawe intero y’ibirori by’imyambaro yo kurarana ibyo mu cyongereza bari bise “pajama-themed party”.
Ibi birori biherekeza ubukwe bwamaze iminsi itatu, byitabiriwe na benshi mu byamamare byitabiriye ibirori by’ubukwe bwe harimo Ivanka Trump, Kris Jenner, Kim Kardashian, Leonardo DiCaprio, Oprah Winfrey, Orlando Bloom, Sydney Sweeney, Jessica Alba, Bill Gates, Brooks Nader n’abandi benshi.
Byitezwe ko Jeff Bezos na Lauren Sánchez bazahita berekeza mu kwezi kwa buki.
Indi nkuru wasoma: Uko byari byifashe mu bukwe bwa Jeff Bezos na Lauren Sánchez bwitabiriwe n’ibyamamare (Amafoto)


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!