Mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2015 , umunsi umukinnyi wa film Saphine Kirenga yizihizagaho isabukuru y’amavuko, mu buryo butunguranye umusore bakundanaga yazanye impeta y’urukundo [Fiançailles] ayambika uyu mukobwa inshuti n’abavandimwe bose babireba.
Aba bombi bahise bavuga byeruye ko batangiye urugendo rushya ruganisha ku gushinga urugo. Muri Kamena 2017, Kirenga Saphine yavugiye ku Isango Star ko ‘ibye na Eric Sebera byarenze urukundo bihinduka igihango’ ndetse avuga ko biteguraga ubukwe.
Sebera Eric wambitse Kirenga Saphine impeta ya Fiançailles yamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda ubwo yari manager wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.
Ubu, ibyari urukundo no kwitegura ubukwe bisa n’ibyapfubye hagati ya Sebera Eric na Saphine Kirenga;IGIHE yahawe amakuru ko uyu musore yamaze kwambika impeta undi mukobwa witwa Uwineza Ruburika Nicole[azwi muri filime City Maid nka Mama Beny].
Inshuti z’aba bombi[zitifuje ko dutangaza amazina], zahamirije IGIHE ko urukundo rwa Kirenga Saphine na Eric Sebera rwashyizweho akadomo mu mpera z’umwaka wa 2017 ndetse ibyabo ngo “Eric ni we wafashe icyemezo abenga Saphine, bapfaga utuntu twinshi ntarondora.”
IGIHE yifuje kumenya icyo Kirenga Saphine avuga kuri aya makuru y’isenyuka ry’umubano we na Eric Sebera ntiyitaba telefone ye igendanwa; ubutumwa bugufi yandikiwe asabwa gutanga ikiganiro nabwo ntiyigeze abusubiza.
Sebera uvugwaho kuba mu rukundo na Nicole ukina muri filime City Maid, nta byinshi yavuze kuri uyu mukobwa gusa yamenyesheje IGIHE ko amakuru yakwirakwiye "nta kuri kurimo" ndetse ngo ayafata nk’ibihuha bigamije kwangiza izina rye.
Uwineza Ruburika Nicole[Mama Beny] bivugwa ko yigaruriye umutima wa Sebera Eric, yahakanye aya makuru ashimangira ko ibyatangajwe ari impuha zidashingiye ku kuri.
Yagize ati “Ibyo batangaje nta kuri kurimo, uwabivuze sinzi aho yabikuye […] iriya foto imaze igihe kinini, ababivuze niyo bashingiyeho kandi ni ibintu bishaje, ntabwo dukundana.”
Yavuze ibye na Eric ari ubucuti busanzwe ndetse ngo nta rukundo ruri hagati yabo ahubwo ko bombi ari inshuti ziziranye bidafite ikindi bihatse.
Kirenga Saphine wari umaze igihe atangaza ko yitegura kuzarushingana na Sebera Eric, azwi cyane muri filime yitwa ‘Sakabaka’; ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyitwa ‘Seburikoko’.



















TANGA IGITEKEREZO