00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukwe bwa Nzanywa bwatashywe n’ibyamamare muri sinema (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 May 2018 saa 01:13
Yasuwe :

Impera z’icyumweru gishize zabereye ubusane ibyamamare n’abakinnyi bazwi muri filime zo mu Rwanda, bahuriye mu bukwe bwa Nzanywa, umwe mu bayobora imishinga itandukanye yazo wakoze ibirori bidasanzwe.

Ubu bukwe bwitabiriwe na bamwe mu byamamare muri sinema y’u Rwanda barimo Niyitegeka Gratien umaze kwamamara nka Seburikoko, Kanyombya, Mujawamariya Hyacinthe uzwi cyane nka Mukarujanga, Nick uzwi muri City Maid, Uwamahoro Antoinette umaze kumenyekana nka Siperansiya, Gasasira, Samusure, Barafinda winjiye mu bijyanye no gukina filime n’abandi.

Nzanywayimana Arsene na Murekatete Leoncie bakoze ibirori by’ubukwe bagashyigikirwa n’ibyamamare bitandukanye, mu buryo bw’amategeko basezeraniye i Nyarugenge, guhamya isezerano imbere y’Imana byabereye muri St. Michelle, bifotoreza kuri Serena Hotel barangije bajya kwiyakirira muri Mattina byegeranye.

Nzanywa yabwiye IGIHE ko icyatumye ashyigikirwa n’ibyamamare muri sinema nyarwanda ari ubufatanye basanzwe bagirana mu mishinga itandukanye bahuriramo, ashima abamushyigikiye ku munsi w’inzozi ze.

Ati “Impamvu yatumye duhuza urugwiro na biriya byamamare cyane cyane ni uko ndi umwe mu bakora filime nyarwanda, nkaba mu cyiciro cyo kuzamura impano no kubateza imbere. Ubukwe bwari bwiza kandi ari umwanya wo gusabana na bo, twese turishima.”

Undi mwihariko waranze ubu bukwe ni umutambagiro udasanzwe aho imodoka z’abageni zazengurutse ibice nyaburanga by’Umujyi wa Kigali zigaragiwe n’abasore bafite ubuhanga bwo kugendera ku nkweto z’amapine barangariwe na benshi.

Nzanywa wakoze ubukwe buhuruza benshi ndetse bukitabirwa n’ibyamamare ni umwe mu bakomeye bayobora imishinga ya filime akanazikinamo mu Rwanda. Yakoze izirimo ‘Mukadata,’ ‘Umwana w’undi,’ ‘Inkomoko y’ishyano,’ ‘Urugo rw’umwijima,’ ‘Barafindafinda’ n’izindi zitandukanye.

Abageni bagiye kwifotoreza muri Serena Hotel
Abageni banayuze kuri 'rond point' yo mu Mujyi Rwagati
Abageni na Barafinda!
Abageni na Uwamahoro Antoinette umaze kumenyekana nka Siperansiya
Basezeraniye i Nyarugenge mu mategeko
Gasasira Jean Pierre wamenyekanye muri filime nka Akataramagara, Kanyoni, Kigali si Kigoma n’izindi ari mu batashye ubu bukwe
Gusezerana imbere y'Imana byabereye muri St Michelle
Imyiyereko y'abasore bagendera ku nkweto z'amapine yari yarangaje benshi mu Mujyi wa Kigali
Mujawamariya Hyacinthe uzwi cyane nka Mukarujanga yatashye ubu bukwe
Nick uzwi muri City Maid ni umwe mu byamamare byo muri sinema nyarwanda byagaragiye abageni
Seburikoko yavugiye inka mu gusaba no gukwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages