00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukwe bwa Oprah Uwoya warongowe bwa kabiri bukomeje kwamaganwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 November 2017 saa 04:53
Yasuwe :

Irene Uwoya [Oprah] wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti yarushinze bwa kabiri n’umuraperi Dogo Janja mu muhango wabaye mu buryo busa n’ibanga ku gicamunsi cyo kuwa 28 Ukwakira 2017.

Dogo Janja ni umuraperi ukomeye muri Tanzania naho Irene Pancras Uwoya akaba icyamamare muri filime zakunzwe mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah”[yahuriyemo na Kanumba ndetse ikamwitirirwa] n’izindi.

Ubukwe bwa Irene Uwoya na Dogo Janja[ukunda kwiyita ’Janjaro’] byakurikiwe n’impaka, bamwe ntibaremeraga ko ubukwe bwatashye abandi bo bakaza umurego mu guseka uyu muraperi bashingira ku kinyuranyo cy’imyaka yabo. Janja yavutse mu 1994 mu gihe umugore we yavutse mu mwaka wa 1988.

Dogo Janja ’Janjaro’ ubusanzwe witwa Abdulaziz Chende[Dogo Janja] yarushinganye na Uwoya basezerana mu idini ya Islam. Mbere y’ibyumweru bitatu ngo bakore ubukwe, Irene Uwoya yahinduye idini ava muri Gatolika aba Umuyisilamukazi ndetse ahabwa izina rya ‘Sheila’.

Ikinyamakuru Ijumaa Wikienda cyatangaje ko ubukwe bwa Dogo Janja na Uwoya bukomeje kuvugisha abatari bake muri Tanzania ndetse kugeza ubu hagezweho icyiciro cy’abashehe bamwe mu Mujyi wa Dar es Salaam bavuga ko ubu bukwe butakurikije amategeko Islam igenderaho mu gushyingira umukobwa.

Shehe umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru[wanze ko amazina ye atangazwa] yavuze ko biteye isoni ndetse bigatesha agaciro idini ya Islam kubona hari umwe muri bo wemeye gusezeranya umukobwa wambaye imyenda igaragaza amabere kandi bizira mu myemerere y’idini.

Yagize ati “Idini ryacu ntabwo ryemerera umukobwa kwambara ibigaragaza amabere mu gihe agiye gushyingirwa. Ni ibintu bidasa neza kandi ntibyemewe muri Islam…”

Yongeyeho ko biteye isoni kubona umukobwa w’Umuyisilamu wasezeranye atambaye nk’uko amahame y’idini abitegeka, kuri Oprah Uwoya ho ngo uwemeye kumusezeranya yararengereye cyane ‘kubera ibishushanyo afite ku mubiri[tattoos] birimo umusaraba umushushanyije mu mugongo’.

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi ababyeyi ku mpande zombi ntabwo bari bahari n’abantu bahageze basezerana ni abahanzi bagenzi babo, iki ni kimwe mu bigaragaza ko iryo sezerano ritemewe.”

Nubwo hari abatarakira ubukwe bwa Uwoya na Dogo Janja, [Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari umugabo we bagatandukana], yabwiye Bongo Stars ati “Ndabifuriza ishya n’ihirwe, ndabifuriza ibyiza byinshi […]Icyo nabifuriza ni ishya n’ihirwe kandi bazabane mu mahoro mu rugo rwabo.”

Uyu mugabo usigaye ari mu batoza ba Rayon sports yongeyeho ko ‘ubu afite umukobwa bari kumwe wasimbuye Irene Uwoya’ ariko yanze kumuvugaho byinshi. Umukunzi mushya wa Katauti yitwa Jesca Asma, yari aherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2013 yabyaranye na Diamond abakobwa babiri b’impanga.

Umwana Katauti yabyaranye na Uwoya azarerwa na nde?

Katauti yasobanuye ko umwana yabyaranye na Irene Uwoya azakomeza kurererwa mu muryango mushya wa Dogo Janja kugeza igihe azuzuriza imyaka amategeko yemera kugira ngo ave iruhande rwa nyina.

Yagize ati “Umwana ntabwo aruzuza imyaka yo kuva iruhande rwa nyina, naramuka yujuje imyaka yemewe n’amategeko nibwo nzaba nemerewe kumufata, ubu agomba kuba ari kumwe na nyina”.

Irene Uwoya w’imyaka 29 na Dogo Janja wa 24 barushinze nyuma y’umwaka umwe uyu mukinnyi wa filime atandukanye na Katauti. Dogo Janja yari aherutse gutangaza ko mbere yo gukundana na Uwoya yabanje kuba umufana we muri filime yakinnye.

Katauti yitabye Imana nyuma y'iminsi mike abonye ubukwe bw'uwahoze ari umugore we

Nyina wa Dogo Janja na bamwe mu bavandimwe be ba hafi ntibatashye ubukwe bwe na Oprah, itangazamakuru muri Tanzania ryamubajije icyabiteye yanga kugira icyo abivugaho.

Uwoya na we yigeze kubwira Radio EFM ko gukina filime z’urukundo ari byo ‘byamuhesheje umugabo’. Ndikumana Katauti yamusabye ko bagirana urukundo rurambye nyuma yo kumubona akina muri filime yitwa ‘Oprah’ ari nayo yakomoyeho iri zina.

Dogo Janja yasohoye video igaragaza incamake y’ubukwe bwe

Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti yarongowe bwa kabiri, we na Dogo Janja ngo baryohewe n'urukundo
Ku munsi w'ubukwe bwa Oprah na Dogo Janja
Dogo Janja ngo yabanje kuba umufana wa Uwoya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages