00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwatwaye miliyoni 60 Frw: Ibitaravuzwe ku bukwe bwa Killaman

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 7 March 2024 saa 02:29
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Killaman yakoze ubukwe bwasize buvugishije benshi bitewe n’imyiteguro, imigendekere n’abagize uruhare mu bukwe kuva mu ntangiriro kugeza ku muhango wo gusaba no gukwa.

Killaman yabanye n’umugore na Umuhoza Shemsa imyaka umunani babyarana abana babiri. Mu ntangiriro Killaman yari umusore ugorwa n’ubuzima ku buryo yamaze imyaka ibiri akina filime agataha nta n’igiceri cy’ijana ashyiriye nyirakuru wamubereye umubyeyi mu bihe bikomeye.

Killaman yaje kugira amahirwe itara rye riraka atangira gukirigita ifaranga. Ntabwo yahubutse ngo akore ubukwe bwo kwirwanaho, yasabye umugore we kumwihanganira bakagendana mu bihe bibi kugeza ibyiza bije.

Killaman yarizigamiye, arirya arimara akina filime amanywa n’ijoro ashyira ukuboka ku banyempano barimo Mitsutsu, Nyambo Jesca, Dr Nsabi, Solobo, n’abandi bakina filime yabereye umugisha.

Killaman yakoze Umurenge ku itariki 8 Gashyantare 2024. Umuhango wo gusezerana wabereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Benshi mu bakinnyi ba filime baramuherekeje mu buryo bugaragara mu mashusho ariko bamwe bamubahaye hafi kugira ngo buri kintu cyose kizakenerwa kizagende neza.

Nyuma yo kuva gusezerana na Umuhoza Shemsa, Killaman yabwiye IGIHE ko amikoro ariyo yari yaramubijije gukora ubukwe.

Ati”Nawe ubyumve nyine imyaka umunani kuba umuntu aba ayimaze si uko aba atarabishakaga ariko ni amikoro aba ataraboneka”.

Ubukwe bwari buhenze

Ku itariki 2 Werurwe 2024 muri Romantic Garden, Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa. Uhereye ku musatsi kugeza ku mano, abambariye Killaman na Umuhoza Shemsa bari bakoresheje imyambaro ihenze, isa neza kandi ibereye amafoto nk’uko n’ubundi ari ibyamamare.

Si ukwambara gusa, uninjiye imbere mu nyubako yabereyemo buriya bukwe yari yarimbishijwe n’imitako y’igiciro.

Umuhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abasaga 1000 ku buryo imibare yose yari yakozwe bagendeye kuri uwo mubare nubwo barenze bitewe nuko ku mugoroba ubwo hari hagezweho kwiyakira no gutanga impano, imyanya yo kwicaramo yabaye mike bamwe bakurikira ibirori bahagaze.

Killaman yabwiye IGIHE buriya bukwe bwamusizemo imvune. Yagize ati”Ubukwe bwose n’imyiteguro yabwo yantwaye miliyoni 60 Frw.”

Killaman yakoresheje abahanzi barimo Masamba Intore usanzwe uri mu bahenze iyo bigeze mu gusohora umugeni.Yakoresheje Symphony Band ari nayo ya mbere ihenze muri iyi minsi. Yakoresheje kandi ababyinnyi barimo Titi Brown, General Benda.

Okkama,Dany Nanone na Yvanny Mpano bishyuwe neza, itsinda ry’abakobwa ba Kigali Protocal rigezweho mu kwakira ibirori by’ibyamamare n’inama zihagazeho nabo bifashishijwe.

Ni ubukwe bwahaye umwanya abakunda gakondo kuko Itorero Inganzo Ngari ryataramiye abatumiwe.

Killaman yabwiye IGIHE ko mu minsi iri imbere bazerekeza mu kwezi kwa buki mu birwa bya Zanzibar biri muri Tanzania nka hamwe mu hantu bahisemo kuko bahakunda.

Reba uko ubukwe bwagenze

Uko byari byifashe Killaman ajya mu murenge

My Heart, filime ya Killaman

Ababyinnyi bagezweho bahawe akazi babyinira abatumiwe mu bukwe bwa Killaman
Abakobwa ba Kigali Protocal bakoze mu bukwe bwa Killaman
Gukodesha Romantic Garden byatwaye miliyoni 4 Frw hatarimo gutegura imbere
Amazi yari yashyizweho ifoto ya Killaman n'umugore we
Gutaka ahabereye ubukwe byatwaye asaga miliyoni 10 Frw
Ibintu byinshi byari byanditsweho biriho n'ifoto ya Killaman n'umugore we
Ikizakubwira ubukwe bwatanze ibyishimo abantu bakata umuziki bakagera hasi
Imyambaro iri mu byahenze mu bukwe bwa Killaman
Iyi kanzu ibarirwa muri 500,000 Frw
Killaman ubwo yasezeranaga na Umuhoza Shemsa bamaze imyaka umunani babana
Killaman yakoresheje imodoka zihenze
Killaman yakoze ubukwe buhagaze miliyoni 60 Frw
Masamba Intore ari mu bahanzi bahenze iyo bigeze mu gusohora umugeni
Kuva mu mutwe kugeza ku mano bari bambaye ibihenze
Romantic Garden ikodeshwa asaga miliyoni 4 Frw
Symphony Band yishyuwe neza dore ko yanazindutse mbere h'amasaha nka 3 kubera ko bubahirije ibikubiye mu masezerano
Umwana wa Killaman nacuka bazerekeza i Zanzibar mu kwezi kwa buki
Yvanny Mpano yishyuriwe kuririmba indirimbo imwe

Amafoto: Kasiro Claude na Herve Kwizera

Video: Spes Inshungu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages