00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubumuntu Arts Festival: Minisitiri Umutoni Sandrine yagaragaje uko umuco ari umurage ukomeye ku Banyafurika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 July 2025 saa 10:12
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yagaragarije abitabiriye Ubumuntu Arts Festival, ko umuco ukwiriye kubungabungwa, kuko ari wo mutungo ukomeye Abanyafurika n’Isi bafite.

Minisitiri Sandrine Umutoni yabigarutseho ku 17 Nyakanga 2025, ku munsi wa kane w’Inama Mpuzamahanga ya ‘Cultural Diplomacy UnConference’ ibarizwa mu bikorwa bya Ubumuntu Arts Festival 2025 yabaye ku nshuro ya 11.

Minisitiri Sandrine Umutoni, yagaragaje ko umuco n’ubuhanzi ari umurage w’agaciro ku Banyafurika kandi bifite ubushobozi bwo kubaka amahoro, ubumwe n’icyizere hagati y’abantu n’amahanga yose ku Isi.

Yagarutse ku ruhare rw’umuco n’ubugeni mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma y’amateka mabi, agaragaza ko ari ururimi rwumvwa na bose kandi rufasha mu kugarura icyizere.

Ati “Mu Rwanda, turavuga tuti ‘Umuco ni wo murage wacu.’ Iyo mvugo si amagambo gusa. Ni ihame ry’ubuzima. Umuco ni ishingiro ry’ibitekerezo byacu, indangagaciro no kwiyubaka nk’igihugu.”

Yahamije ko u Rwanda rwahisemo ubugeni n’inkuru nk’uburyo bw’umwimerere bwo kubwira Isi amateka yarwo no kugaragaza ko rwiyubashye kandi rushoboye kwigira.

Ati “Ubugeni, imbyino, imivugo n’amashusho ni ibikoresho bikomeye byo gusangiza amahanga ibitekerezo n’amahame byacu. Kandi turi ba nyir’inkuru yacu.”

Yashimye kandi gahunda y’amahugurwa ya ‘Cultural Diplomacy Certificate’ yateguwe ku bufatanye na Dr. Melih Barut wo muri Kaminuza ya Hacettepe, yo muri Turukiya, aho abitabiriye bahawe impamyabumenyi nk’intumwa z’umuco zifite inshingano zo guhagararira isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Yashimangiye ko buri wese ufite aho ahurira n’umuco, yaba umuyobozi, umuhanzi cyangwa undi, kandi afite uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda na Afurika bitazahwema kwivugira inkuru zabyo mu ijwi ryabyo ry’umwimerere, bitagombye kunyura mu byuma by’abandi.

Ati “Ubutumwa nyamukuru buvuye muri iyi nama ni uko u Rwanda ndetse na Afurika yose bitazigera bihagarika kuvuga inkuru zabyo, mu ijwi ryabyo ry’umwimerere kandi ridatinya.”

Yasoje asaba urubyiruko n’abahanzi gukomeza guharanira amahoro n’ubumwe, binyuze mu ndangagaciro zishingiye ku muco. “Umuco ni igikoresho cy’amahoro, ubumwe, n’icyerekezo cy’ejo hazaza.”

Ubumuntu Arts Festival yatangiye kuva ku wa 14-20 Nyakanga 2025.

Muri iri serukiramuco hari kumurikirwamo ibihangano bitandukanye birimo n'iby'ubugeni. Hano Minisitiri Umutoni Sandrine yari ari kwerekwa bimwe muri byo
Mu gihe cy'iminsi ine Ubumuntu Arts Festival imaze hatanzwemo n'impamyabumenyi
Hope Azeda niwe watangije Ubumuntu Arts Festival mu 2014
Minisitiri Umutoni Sandrine yagaragaje uko umuco ari umurage ukomeye ku Banyafurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages