00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukwe bwa Swift na Kelce bwakangaranyije abantu, buzafunga imwe mu mihanda y’i New York

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 25 June 2026 saa 10:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa New York bwatangaje ko hari imihanda izaba ifunze mu birori by’ubukwe bw’umuhanzi Taylor Swift n’umukinnyi Travis Kelce buzabera muri uwo mujyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nyubako ya Madison Square Garden ku wa 3 Nyakanga 2026.

Ku wa 24 Kamena 2026 ni bwo ubuyobozi bw’uyu mujyi bwabitangaje. Bwavuze ko binyuze mu biro byabwo ‘Street Activity Permit Office’ bishinzwe gutanga impushya, bwasabwe ko iyo mihanda ifungwa mbere na nyuma y’igihe ubu bukwe buzabera. Imihanda izafungwa guhera ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nyakanga.

Uru ruhushya rwasabwe na sosiyete iri kubafasha kubutegura yitwa ‘Winick Productions’.

Ni imihanda ikikije inyubako ya Madison Square Garden ari na yo buzaberamo. Hanze y’iyi nyubako, muri iyo mihanda izaba yafunzwe, hazashyirwa ihema rusange rizajyamo abantu babarirwa hagati ya 500 na 1000 bazabwitabira.

Amakuru avuga ko abakinnyi bakinana na Travis Kelce mu Ikipe ya ‘Kansas City Chiefs’ bamaze gukodesha hoteli ya Marriott Marquis iherereye hafi y’aho ubukwe buzabera.

Zoë Kravitz, Suki Waterhouse, Karlie Kloss, Ed Sheeran, itsinda rya Haim, Gigi Hadid na Selena Gomez bari mu bazitabira ibi birori bitegerejwe na benshi mu Isi y’imikino n’imyidagaduro.

Mark Seed usanzwe utegura ibirori by’ibyamamare i Los Angeles n’i New York, amaze amezi menshi ari gutegura ubu bukwe buzabera muri iyi nyubako yakira ababarirwa mu 20.000 bicaye neza.

Ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce buzafungisha imihanda y’i New York
Ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce buzabera mu nyubako ya Madison Square Garden

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages