Ku wa 24 Kamena 2026 ni bwo ubuyobozi bw’uyu mujyi bwabitangaje. Bwavuze ko binyuze mu biro byabwo ‘Street Activity Permit Office’ bishinzwe gutanga impushya, bwasabwe ko iyo mihanda ifungwa mbere na nyuma y’igihe ubu bukwe buzabera. Imihanda izafungwa guhera ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nyakanga.
Uru ruhushya rwasabwe na sosiyete iri kubafasha kubutegura yitwa ‘Winick Productions’.
Ni imihanda ikikije inyubako ya Madison Square Garden ari na yo buzaberamo. Hanze y’iyi nyubako, muri iyo mihanda izaba yafunzwe, hazashyirwa ihema rusange rizajyamo abantu babarirwa hagati ya 500 na 1000 bazabwitabira.
Amakuru avuga ko abakinnyi bakinana na Travis Kelce mu Ikipe ya ‘Kansas City Chiefs’ bamaze gukodesha hoteli ya Marriott Marquis iherereye hafi y’aho ubukwe buzabera.
Zoë Kravitz, Suki Waterhouse, Karlie Kloss, Ed Sheeran, itsinda rya Haim, Gigi Hadid na Selena Gomez bari mu bazitabira ibi birori bitegerejwe na benshi mu Isi y’imikino n’imyidagaduro.
Mark Seed usanzwe utegura ibirori by’ibyamamare i Los Angeles n’i New York, amaze amezi menshi ari gutegura ubu bukwe buzabera muri iyi nyubako yakira ababarirwa mu 20.000 bicaye neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!