Ni amatora agamije gushakisha abakobwa babiri bazabona itike ibinjiza mu mwiherero kubera gutorwa cyane gusa.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangiye amatora yo kuri internet ndetse no kuri telefoni
saa Tanu n’iminota 55. Gutora birasaba kwifashisha IGIHE.COM ukoresheje link ya https://igihe.com/miss-rwanda unakoresheje code ya *544*1* nimero y’umukobwa ushaka guha amahirwe.
Gutora kuri internet no kuri code byose bisaba nibura 100 Frw. Ku batora kuri internet bakoresha nimero ya telefoni cyangwa Debit/Credit Card.
Ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022, ni bwo aba bakobwa 20 bazaba batoranyijwe bazatangira umwiherero. Bivuze gutora bizarangirana na tariki 26 Gashyantare saa Sita z’ijoro.
Akanama Nkemurampaka kazatangaza abakobwa 18 mu gihe abandi babiri bazatoranywa hashingiwe ku bagize amajwi menshi mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!