Abakobwa 51 bo mu turere turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba ni bo bari biyandikishije nk’abazitabira ijonjora rya Miss Rwanda 2022, gusa 34 ni bo babashije kugera imbere y’Akanama Nkemurampaka kuri uyu wa 30 Mutarama 2022.
Bose uko ari 34, bagaragaje impamvu bahisemo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’imishinga bifuza gushyira mu bikorwa baramutse begukanye ikamba.
Akanama Nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly, Umurerwa Evelyne na Munyaneza James kaje kwemeza ko abakobwa icyenda ari bo batsindiye guhagararira u Burengerazuba muri Miss Rwanda.
UKO IGIKORWA CYO GUHITAMO ABAKOBWA BAZAHAGARARIRA UBURENGERAZUBA CYAGENZE:
17:07: Ijonjora ryo gushaka abakobwa bahagararira Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022 ryaberaga i Rubavu rirasojwe aho abakobwa icyenda aribo batsindiye guhagararira iyi ntara.
Nshuti Divine Muheto [No 6]
Uwajeneza Peggy [No 3]
Keza Maolithia [No 2]
Muringa Jessica [No 21]
Stella Matutina Murekatete [No 15]
Mwiza Amelia [No 32]
Kazeneza Marie Merci [No 17]
Isaro Nadia [No 4]
Umubyeyi Sandrine [No 33]
17:03: Martina Abera atangiye ashimira Akanama Nkemurampaka kabafashije mu gutoranya abakobwa bagiye gukomeza.
Mugenzi we, Sam Kalisa bafatanyije kuyobora iki gikorwa avuze ko afite abakobwa Icyenda bagiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba
16:50: Abagize Akanama Nkemurampaka bagarutse mu cyumba cyabereyemo irushanwa nyuma yo kuva mu mwiherero aho babaruraga amajwi.
Sam Kalisa na Abera Martina nabo biteguye gutangaza abakobwa bahagarariye Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
Nshuti Divine Muheto yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.
Miss Jolly Mutesi yahise amwibutsa ko yabonye ubwiza bwe.
Ati “Muheto uri mwiza pe!”Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga yise ‘Igiceri Program’ mu rwego rwo kwizigama cyane ku rubyiruko n’abagore muri rusange. pic.twitter.com/ADMcyp0ICX
— IGIHE (@IGIHE) January 30, 2022
LIVE: Abakobwa 34 bitabiriye ijonjora ryo gushaka abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 i Rubavu (Amafoto)- https://t.co/HsJNsFjdCn
— Akayezu Jean de Dieu (@AkayezuJa) January 30, 2022
Miss Rwanda has become more open and inclusive. Every girl is now allowed to participate as long as she is in a healthy Body Mass Index (BMI) range. Weight and height criteria no longer under consideration.
Follow us for live updates. We are in Rubavu for @RwandaWest auditions pic.twitter.com/VqnQljMjTq
— Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) January 30, 2022
16:20: Abagize Akanama Nkemurampaka bagiye kwiherera habeho kubarura amajwi nyuma baze gutangaza abakobwa babashije gukomeza mu kindi cyiciro.
Ni ukuvuga ko abo aribo bazaba bahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022.
16:15: Irakoze Marie Grace [No 34] niwe wa nyuma ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Irakoze yavuze ko umushinga we ushingiye ku gushishikariza abakiri bato kwizigamira no kubyaza umusaruro ubwizigame bwabo.
Uyu mukobwa utabashije kwemeza akanama nkemurampaka yahawe NO eshatu.
16:10: Umubyeyi Sandrine [No 33] yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka akenyeye bya Kinyarwanda aba uwa mbere userukanye uyu mwambaro.
Umubyeyi yavuze ko afite umushinga wo kubika amateka n’ibigize umuco n’umurage mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kugira ngo benshi babyigireho biboroheye kurushaho.
Ikindi uyu mukobwa yavuze ashaka gushyira imbaraga mu guhuza abakuru n’abato bakaganira ku mateka umuco n’umurage kugira ngo bitazazimira.
Uyu mukobwa yahawe YES eshatu n’abagize akanama nkemurampaka.
16:05: Mwiza Amelia [No 32] yageze imbere y’akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Mwiza yavuze ko afite umushinga wo kurwanya inzara mu miryango y’abatuye ku Nkombo, aha akaba yabakangurira kuroba mu buryo bugezweho aho gukora uburobyi gakondo.
Bityo mu gihe baba batangiye uburobyi bugezweho bikaba byabafasha kugurisha amafi bakabasha kwiteza imbere.
Icyakora nubwo yatekereje guhera ku Nkombo ahamya ko byagera no mu Gihugu hose.
Mwiza yasabwe n’abagize akanama nkemurampaka kwagura umushinga we akawurebera mu gihugu hose aho kwibanda cyane kuri Nkombo gusa.
Icyakora nubwo babanje kumuha izi mpanuro, bamuhaye YES eshatu.
16: oo: Nzahimbaza Rachel [No 31] yatambutse imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Nzahimbaza yavuze ko afite umushinga wo guhashya agahinda gakabije mu bana b’abakobwa, n’urubyiruko muri rusange.
Uyu mukobwa wari wifitiye icyizere ariko bigaragara ko atateguye neza umushinga we, yananiwe kuwusobanura bituma abona NO ebyiri na YES
15:55 Tuyishime Evelyne [No 30], yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa afite umushinga wo gukangurira Abanyarwanda kwitabira ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.
Icyakora bitewe n’uko atabashije gusobanura umushinga we ngo yemeze Akanama Nkemurampaka, byatumye ahabwa NO eshatu.
15: 50: Mugwaneza Lydivine [No 29], yageze imbere y’akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Mugwaneza yavuze ko afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo bakiteza imbere banubaka Igihugu.
Uyu mukobwa yagowe bikomeye no gusobanura umushinga we, byatumye ahabwa NO eshatu n’abagize Akanama Nkemurampaka.
15:45: Rutagarama Benigne Munezero [No 28], yatambutse imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Rutagarama avuga ko afite umushinga wo gukora urubuga n’uburyo bw’ikoranabuhanga abantu bajya baguraho amatike y’imodoka z’ingendo aho gutegera aho imodoka zihagarara.
Nyuma yo kumva ubusobanuro bwe ntibanyurwe, abagize akanama nkemurampaka bahaye Rutagarama NO eshatu.
15:40: Mukundwa Ruth Mireille [No 27], yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Mukundwa yavuze ko afite umushinga wo gufasha abakobwa batwaye inda zitateguwe, akabashingira ikigo bazajya bigiramo imishinga yabafasha kwiteza imbere.
Nyuma yo kumva ubusobanuro bwe, abagize Akanama Nkemurampaka bamuhaye NO ebyiri na YES imwe.
15:35: Nabagize Sandrine [No 26], yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo kurwanya ikibazo cy’igwingira ry’abana bato bitewe n’imirire mibi.
Nabagize yavuze ko azakora ubukangurambaga mu babyeyi bakarushaho kugira ubumenyi mu gutegura indyo yuzuye y’abana bakiri bato.
Nyuma yo kumva ubusobanuro ku mushinga we abagize akanama nkemurampaka bamuhaye YES ebyiri na NO imwe.
15:30: Munyaneza Yvette [No 25], yatambutse imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo gukangurira urubyiruko gukunda umurimo kwihangira umurimo no kwiga ubumenyi ngiro.
Nyuma yo kumva umushinga we, abagize Akanama Nkemurampaka bamuhaye YES eshatu ariko bamusaba kongera agashya mu mushinga we kuko ibyo yavuze nta gashya karimo.
15:25: Icyeza Keza Sarita [No24], yatambutse imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa yavuze ko mu gihe yaba yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yakangurira urubyiruko kwinjira mu buhinzi nk’umwe mu myuga itunze Abanyarwanda benshi.
Nyuma yo kumva umushinga we abagize Akanama Nkemurampaka bose bamuhaye YES uko ari eshatu.
15:20: Singizwa Divine [No 23], yanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022, abazwa ibijyanye n’umushinga we.
Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo gushishikariza Abanyarwanda kwizigama by’umwihariko urubyiruko.
Aha Singizwa yanakomoje no gushishikariza abakiri bato gutangira kwizigama bakiri bato kuko bibafasha ejo hazaza.
Nyuma yo kumva ibisobanuro ku mushinga we, abagize akanama nkemurampaka bamuhaye YES ebyiri na NO imwe.
15:15: Kayitesi Yvonne [No 22] yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Kayitesi yavuze ko afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije gashobora gutera indwara zo mu mutwe.
Nyuma yo kumva ubusobanuro bw’umushinga we abagize akanama nkemurampaka banyuzwe bamuha YES eshatu.
15:10: Muringa Jesca [No 21], yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Muringa yavuze ko afite umushinga wo kurwanya imirire mibi ishobora gutera igwingira mu bana bato.
Ni umushinga uyu mukobwa yasobanuye anyura abagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022 bose bamuhaye YES uko ari eshatu
15:05: Umutoni Raissa [No 20], nawe yatambutse imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Umutoni yavuze ko afite umushinga wo gushishikariza urubyiruko kwitabira ubukerarugendo bushingiye ku muco nyarwanda.
Umutoni yahawe NO eshatu n’abagize akanama nkemurampaka batanyuzwe n’uburyo yasobanuragamo umushinga we.
15:00: Umuraza Divine [No 19], yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka ababwira ko afite umushinga wo gufatanya na Leta y’u Rwanda gukorera ubuvugizi abana bafite ubumuga kugira ngo bajye kwiga aho gufungiranwa mu ngo.
Uyu mukobwa wagaragaraga nk’ufite ubwoba, yahawe NO ebyiri na YES imwe kuko yananiwe gusobanura neza umushinga we.
14:58: Byimana Mbabazi Cynthia [No 18], nawe yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa yavuze ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda2022, yafatanya na Leta y’u Rwanda gukangurira abana b’abakobwa gutinyuka kugana amashuri y’imyuga.
Nyuma yo kuganira n’abagize akanama nkemurampaka, bamuhaye NO eshatu bamusaba kugerageza gutekereza umushinga urimo agashya.
14:55: Kazeneza Marie Mercy [No 17], yageze Imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Kazeneza yavuze ko afite umushinga wo guteza imbere uburezi ashinga urubuga rwo kwigiraho rwajya rufasha abantu kwiga nubwo baba batari mu ishuri.
Kazeneza avuga ko yatekereje uyu mushinga ubwo icyorezo cya Covid-19 cyahagarikaga amashuri, asanga hakenewe uru rubuga.
Nyuma yo gusobanura umushinga we, abagize akanama nkemurampaka banyuzwe bamuha YES eshatu.
14:50 Ingabire Sifa [No 16], imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Ingabire yavuze ko afite umushinga wo guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko abinyujije mu kurushishikariza kwizigama.
Aha akaba yakwifashisha gushinga amatsinda y’abanyeshuri mu bigo by’amashuri ‘Saving Clubs’ kugira ngo abakiri bato batozwe kwizigama bakiri abana.
Uyu mukobwa yahawe YES eshatu na NO imwe asabwa gushyira ku murongo igitekerezo cye kugira ngo ajye abasha kugisobanura neza.
14:45: Stella Matutina Murekatete [No 15] yatambutse imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango kuko rikunze kugira ingaruka yaba ku miryango ariko by’umwihariko abana bayikuriramo.
Murekatete avuga ko afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu bukorikori no gushushanya.
Uyu mukobwa wabashije gusobanura umushinga we yahawe YES eshatu n’abagize akanama nkemurampaka.
14:40: Niyigena Jeannine [No 14] yatambutse imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Niyigena yavuze ko afite umushinga wo gufata imyanda iba yajugunywe ikabyazwa umusaruro, aho yavanwamo amakara yifashishwa mu guteka.
Ikorwa ry’aya makara avuga ko byagabanya umwanda mu Rwanda, hagakemuka ikibazo cy’ibicanwa ndetse bigatanga n’akazi mu Banyarwanda kuko buri Murenge waba ufite uruganda rukora aya makara.
Niyigena utabashije kwemeza akanama nkemurampaka ahawe NO ebyiri na YES imwe.
14:35 Byiringiro Christine [No 13], yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Byiringiro yabagejejeho umushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana b’u Rwanda.
Yavuze ko yakwifashisha kuzana umushinga w’ubworozi bw’inkwavu cyane ko utanahenze cyane kuwukora.
Nyuma yo gusobanura umushinga we, Byiringiro yahawe YES imwe na NO ebyiri.
14:30: Uwambajimana Solange [No 12], yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa yazanye muri Miss Rwanda umushinga wo kurwanya inda ziterwa abangavu.
Avuga ko mu gihe yaba atowe nka Miss Rwanda yaba abonye urubuga rwo guhangana n’iki kibazo kuko ijwi rye ryaba ritangiye kumvikana mu muryango nyarwanda.
Uyu mukobwa wari wifitiye icyizere nyuma yo gusobanura neza mushinga we akanyura akanama nkemurampaka yahawe YES eshatu.
14:15: Nkundayezu Marie Stella [No 11], yageze imbere y’Akanama Nkemurampkaa ka Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo kunganira abagore bo mu byaro bakabona uburyo bwo gucana cyane ko bagorwa no kubona uburyo bwo guteka babona ibicanwa nk’inkwi n’amakara bigorana kuboneka.
Nkundayezu yahawe n’abagize akanama nkemurampaka YES ebyiri na NO imwe.
14:10: Irumva Elodie [No 10], niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.
Uyu mukobwa afite umushinga wo gukwirakwiza isuku mu ntara zo hanze y’Umujyi wa Kigali naho hakajyanwayo gahunda yo gukusanya imyanda byo mu ngo aho kugira ngo bitere ikibazo ahubwo bikaba byabyazwa umusaruro.
Uyu mukobwa wasobanuye umushinga we ukanyura abagize akanama nkemurampaka ariko bitari ijana ku ijana yabonye YES ebyiri na NO imwe.
AMAFOTO: Abagize Akanama Nkemurampaka batanga amanota ku bakobwa bari kunyura imbere yabo bamurika imishinga yabo n’impamvu zatumye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
Miss Mutesi Jolly ari mu bamaze kugira uburambe mu gutanga amanota muri aya marushanwa y’ubwiza.
14:5: Ishimwe Violette [No 9], yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka, abazwa umushinga we.
Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ushingiye ku guteza imbere impano z’urubyiruko, mu gihe yaba yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022, yashyigikira abanyempano.
Uyu ushinga we kuwusobanura byamugoye bituma abagize Akanama Nkemurampaka bose bamuha NO.
14:00: Isimbi Mutoni Nadege [No 8], nawe yamaze gutambuka imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.
Uyu mukobwa abajijwe umushinga we, yavuze ko ateganya guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana.
Isimbi wagaragaye nk’ufite ubwoba bwinshi, yananiwe gusobanura umushinga we bituma abagize akanama nkemurampaka bose bamuha NO.
13:50: Gasaro Rugema Shalon [No 7], yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka, abazwa umushinga yifuza gushyira mu bikorwa aramutse yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022.
Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo guhinga imbuto zizafasha mu kongera imirire myiza mu banyarwanda ndetse ukazatanga n’akazi k’urubyiruko.
Gasaro utashimwe n’abagize Akanama Nkemurampaka, yahawe YES ebyiri na NO imwe.
13:45: Nshuti Divine Muheto [No 6] niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.
Miss Jolly Mutesi yahise amwibutsa ko yabonye ubwiza bwe.
Ati “Muheto uri mwiza pe!”
Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga yise ‘Igiceri Program’ mu rwego rwo kwizigama cyane ku rubyiruko n’abagore muri rusange.
Avuga kandi ko azakora ubukangurambaga yaba mu mashuri, abana bagatangira gutozwa kwizigamira bakiri bato.
Nyuma yo gusobanura umushinga we, abagize akanama nkemurampaka bamusabye kwiga neza ku mushinga we, bamusaba kureka kugira ubwoba cyane.
Bose bamuhaye YES.
13:40 Isaro Aliah [No 5], niwe ugeze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka, avuga ko aramutse atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2022, yakwibanda ku gukangurira abantu isuku.
Isaro yavuze ko yakwibanda ku gushishikariza abantu kugura akanozasuku kuko yasanze gafasha mu bagenzi batega moto mu buryo bwo kwirinda umwanda.
Nyuma yo gusobanura umushinga we ntunyure abagize akanama nkemurampaka, Isaro yahawe NO eshatu n’abagize akanama nkemurampaka.
Bitandukanye n’imyaka yabanje kuri iyi nshuro ntabwo hagitangwa YES cyangwa NO bifashishije ibyapa.
Ku meza abagize Akanama Nkemurampaka bicayeho hariho amatara bakanda akazana urumuri rw’icyatsi kibisi gihagarariye YES cyangwa umutuku uhagarariye NO.
Ni ukuvuga ko umukobwa ahita amenya niba yahawe YES cyangwa NO, binyuze kuri ayo matara.
Ni mu gihe mu myaka yashize ugize Akanama Nkemurampaka yabaga afite ibyapa bibiri, icyanditseho YES n’icyanditseho NO.
13:38:Nadia Isaro [No 4], yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka avuga ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda yaharanira gukangurira Abanyarwanda gusoma ibitabo cyane.
Nyuma yo gusobanura umushinga we akanyura abagize akanama nkemurampaka, yahawe YES eshatu gusa asabwa kureka ubwoba n’igihunga yagaragaje.
13:35: Uwajeneza Peggy [No3], yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka abajijwe icyatumye aza muri iri rushanwa.
Yavuze ko fuza yitabiriye nk’umukobwa w’Umunyarwandakazi wifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, mu gihe yaba yambitswe ikamba.
Yavuze ko yaharanira gukangurira Abanyarwanda gahunda zo kuboneza urubyaro.
Nyuma yo kumva ubusobanuro bw’igitekerezo cye, abagize akanama nkemurampaka bamuhaye YES eshatu.
13:30: Keza Maolithia [No2], nawe yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka, abazwa icyo yakora aramutse atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda.
Keza yavuze ko yashishikariza urubyiruko kwihangira umurimo.
Nyuma yo kuganira n’akanama nkemurampaka akagasobanurira umushinga we neza, bose banyuzwe bamuha YES eshatu.
13:25: Fundi Uwera Jeanne [No 1], niwe ubimburiye abandi kugera imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.
Yavuze ko aramutse atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda yakora ubukangurambaga bwo kugira isuku n’isukura cyane mu duce tw’ibyaro.
Fundi Uwera yahawe YES eshatu n’abagize akanama nkemurampaka.
13:10: Abagize Akanama Nkemurampaka bamaze kwinjira mu cyumba kigiye kuberamo irushanwa.
Abagize aka kanama barimo Umurerwa Evelyne, Mutesi Jolly na Munyaneza James.
Ni mu gihe abayoboye iki gikorwa, Sam Kalisa na Martina Abera bombi basanzwe ari abanyamakuru ba RBA, batangije ijonjora ryo gushaka abakobwa bazahagararira Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022.
Muri aka Karere ka Rubavu niho Mwiseneza Josiane wamamaye cyane muri Miss Rwanda 2019, yiyamamarije ndetse aza no kwegukana ikamba ry’uwakunzwe kurusha abo bari bahatanye [Miss Popularity].
Mwiseneza uvuka I Rubengera, yavuzwe cyane ubwo yavaga ku Nyundo n’amaguru akagera ku Inzozi Beach Hotel mu Mujyi wa Rubavu ahari habereye irushanwa.
Icyatumye benshi bamuhanga amaso ni uburyo ubwo yari mu nzira agenda yasitaye ku ino, akagera ahaberaga irushanwa afite igikomere ku mano.
Ni ibintu byatumye benshi bamufata nk’umuntu udacika intege kandi uharanira kugera ku nzozi ze.
Inkuru bifitanye isano:
Mwiseneza yagenze ibilometero bisaga 10 n’amaguru yitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda (Amafoto)
12: 45: Mu bakobwa 54 biyandikishije muri iri jonjora ry’i Burengerazuba, abamaze kugera ahabera iki gikorwa ni 29.
Aba 29 bahise batombora nimero barakoresha.
Akanama Nkemurampaka n’abanyamakuru bayobora iki gikorwa nabo amaze kwitegura bari kuri Hotel igiye kuberamo ijonjora rya Miss Rwanda 2022.
Bitandukanye n’umwaka ushize aho iri rushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ubukana icyorezo cya Covid-19 cyari gifite, kuri iyi nshuro ryongeye kuba abahataniye ikamba bahari.
Uyu mwaka kandi harimo umwihariko kuko irushanwa ryabonye abaterankunga bashya barimo ikinyobwa cya Primus cyengwa n’uruganda rwa Bralirwa Ltd ndetse n’Ikigo gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, Forzza Bet.
– Buri mukobwa ari gusabwa ubutumwa bugufi bugaragaza ko yikingije ndetse yanipimishije Covid-19 mu masaha 72 ashize.
Uko harebwaga niba barikingije baranipimishije Covid-19, ni ko ku rundi ruhande hari kurebwa niba bujuje ibisabwa bibemerera kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
12:05: Abaterankunga bamaze gutera ibyapa bitanga ikaze ahari bubere ijonjora ry’ibanze kuri Gorilla Hotel mu Karere ka Rubavu.
Ibikorwa byo gushakisha hirya no hino mu Ntara, abakobwa bahatanira ikamba ry’uhiga abandi mu buranga, umuco n’ubwenge mu irushanwa rya Miss Rwanda ry’uyu mwaka wa 2022, ryakomereje mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abitabiriye ijonjora ryo mu Ntara y’Iburengerazuba kuri iki Cyumweru, tariki 30 Mutarama 2022, bahuriye mu Mujyi wa Rubavu ari naho iki gikorwa gisanzwe kibera.
Hagiye gutoranywa abahiga abandi i Burengerazuba nyuma yo kubona abakobwa icyenda bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022 mu gikorwa cyabereye i Musanze kuri uyu wa Gatandatu.
Irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 11 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahagiye gushakishwa umukobwa uzambikwa ikamba asimbuye Miss Ingabire Grace ufite irya 2021.
Intara y’Iburengerazuba iri mu zikunze guhirwa n’irushanwa rya Miss Rwanda kuko kuva ryasubukurwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi ntara imaze kwegukana amakamba 15.
Ikamba riheruka ni irya Ishimwe Sonia wegukanye irya Nyampinga w’Umuco n’Umurage [Miss Heritage].
Amafoto: Miss Rwanda




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!