00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburanga bw’abakobwa batanu bagiye guhagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019 (Amafoto & Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 December 2018 saa 09:46
Yasuwe :

Ijonjora ry’abakobwa bazahagararira intara n’umujyi wa Kigali mu gushakisha Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019, ryatangiriye i Musanze mu Majyaruguru.

Abakobwa batanu batoranyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru ni Gaju Anitha, Ishimwe Bella, Kabahenda Rica Michaëla, Teta Mugabo Ange Nicole na Munezero Adeline.

Abakobwa bagera kuri 32 nibo bari biyandikishije bashaka guhagararira Intara y’Amajyaruguru, ariko 15 nibo bari bujuje ibisabwa bananyuzwa imbere y’akanama gatanga amanota kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018.

Nyuma yo kumva ibitekerezo bya buri mukobwa muri aba 15 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, kagiye kwiherera kugira ngo abakagize bemeranye ku bakobwa bagomba guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019.

Mu gutanga amanota, ubwiza bufite bwari 30%, ibitekerezo umuntu umukobwa yagaragaje bifite 40% naho uburyo umukobwa yigaragaje imbere y’abakemurampaka ari 30%.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Marie France Uwase ndetse na Michelle Iradukunda witabiriye iri rushanwa mu 2009 ubu akaba ari mu banyamakuru bakunzwe mu gihugu.

Ijonjora rizakomereza i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018.

I Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni ku wa 22 Ukuboza 2018; i Kayonza mu Burasirazuba ni ku wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda mushya amenyekane ku wa 26 Mutarama 2019.

Kabahenda Rica Michaëla yatorewe gukomeza mu cyiciro gikurikira cya Miss Rwanda 2019
Munezero Adeline nawe yabashije gukomeza mu bakobwa batanu batoranyijwe muri 15
Umutima wa Gaju Anitha wari wuzuye ibyishimo nyuma yo kwemererwa gukomeza irushanwa
Akanyamuneza kari kose kuri Ishimwe Bella nawe wakomeje mu cyiciro gikurikira cya Miss Rwanda 2019
Ibyishimo byari byose kuri Teta Mugabo Ange Nicole nyuma yo kwemererwa gukomeza mu irushanwa
Ubwo Munezero Adeline yiyandikishaga mu bakobwa bashaka guhagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages