Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa batanu ndetse n’abahungu batanu ryatangiye kuri uyu wa 25 Mutarama 2023 rikazarangira ku wa 27 Mutarama 2023 hamenyekana uwegukana ikamba n’ibisonga bye.

Miss Bright INES agiye gutorwa ku nshuro ya gatatu mu gihe Mister Bright INES ari inshuro ya kabiri agiye gutorwa.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Bright INES 2023 barimo, Mutesi Sarah , Agahozo Mubiligi Joana Desire, Isimbi Keilla, Hanan Kizungu na Ineza Uwase Nancy.

Abasore bahataniye ikamba rya Mister Bright INES 2023 ,barimo Manzi Aubin, Ishimwe Rene, Daniel Joseph Twong, Khalid Mahamat Nour Kosserimi na Sangwa Briton Micheal.

Horry Nobel Muhizi ushinjwe itangazamakuru n’imenyekanisha bikorwa ry’iri rushanwa yatangarije IGIHE ko biteguye iki gikorwa kiba ngarukamwaka muri INES-Ruhengeri.

Ati “Miss na Mister Bright INES ni umwanya mwiza ku banyeshuri wo kumurika imishinga n’impano byabo kuburyo abakeneye abatera nkunga bashobora kuba babona binyuze muri iri rushanwa.”

Abajijwe ku bijyanye no kuba mu Rwanda amarushanwa amwe n'amwe y’ubwiza asa n'ayahagaze muri iki gihe, Nobel Muhizi avuga ko bo nta kibazo bafite iri rushanwa rigomba kuba.

Yakomeje agira ati “Twe nta kibazo gihari gahunda twamaze kuyitegura no kuyimurikira ubuyobozi, ubu ngubu gutora ku bahataniye ikamba byamaze gutangira.”

“Ubu hagiye gukurikiraho umwiherero uzagaruka ku bikorwa birimo gusura ibice bitandukanye by’igihugu no guhugura abahatana ku buryo banoza imishinga yabo kugira ngo bazayimurike imeze neza.”

Gutora abahataniye ikamba rya Miss & Mister Bright INES byatangiye kuri uyu wa 25 Mutarama 2023, aho abatora basabwa kunyura hano.

Umwaka ushize Tumukunde Ornella ni we wegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi Miss Bright INES 2022.

Ikamba rya Rudasumbwa (Mister Bright INES 2022) wari utowe bwa mbere muri iyi kaminuza yabaye Bagumako Vero Daniel.

Tumukunde Ornella, ni we uherutse  kwegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwenge, (Miss Bright INES-Ruhengeri 2022)
Tumukunde Ornella, ni we uherutse kwegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwenge, (Miss Bright INES-Ruhengeri 2022)
Bagumako Vero Daniel, ni we wegukanye ikamba rya Mister Bright INES 2022  ryari ritanzwe ku bahungu ku nshuro ya mbere muri INES -Ruhengeri
Bagumako Vero Daniel, ni we wegukanye ikamba rya Mister Bright INES 2022 ryari ritanzwe ku bahungu ku nshuro ya mbere muri INES -Ruhengeri
Agahozo Mubiligi Joana Desire  yiga mu mwaka wa gatatu mu ishami rya  Enterprise Management
Agahozo Mubiligi Joana Desire yiga mu mwaka wa gatatu mu ishami rya Enterprise Management
Hanan Kizungu   yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Computer  Sciences
Hanan Kizungu yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Computer Sciences
Ishimwe Rene  yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Civil Engeneering
Ishimwe Rene yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Civil Engeneering
Ineza Uwase Nancy  yiga mu mwaka wa gatatu yiga amategeko Law
Ineza Uwase Nancy yiga mu mwaka wa gatatu yiga amategeko Law
Isimbi Keilla yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Statistics Applied to Economy
Isimbi Keilla yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Statistics Applied to Economy
Khalid Mahamat Nour Kosserimi  wiga mu ishami mu mwaka wa kabiri Food Biotechnology
Khalid Mahamat Nour Kosserimi wiga mu ishami mu mwaka wa kabiri Food Biotechnology
Manzi Aubin yiga mu mwaka wa  kabiri  mu ishami rya Civil Engeneering
Manzi Aubin yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Civil Engeneering
Mutesi Sarah yiga mu mwaka wa gatatu mu ishami rya Food Biotechnology
Mutesi Sarah yiga mu mwaka wa gatatu mu ishami rya Food Biotechnology
Sangwa  Briton Micheal  yiga Civil Engeering   ubu ageze mu mwaka wa kabiri
Sangwa Briton Micheal yiga Civil Engeering ubu ageze mu mwaka wa kabiri