Kuri uyu munsi nibwo urukundo rw’Umunyamideli Umuhoza Linda n’umuraperi Logan Joe rwamenyekanye dore ko aba bombi amarangamutima yabaganje biyambaza imbuga nkoranyambaga bifurizanye kugira umunsi mwiza w’abakundana.

Nyuma yaho Umuhoza yongeye gushimangira urukundo rwabo mu mashusho agaragaza ibihe byiza agirana n’umukunzi we yashyize kuri Instagram mu butumwa burimo amagambo meza asize umunyu.

Ati “Rukundo rwanjye kugukunda byambereye umwe mu migisha ikomeye nagize mu buzima, nzakomeza kugumana nawe iteka.”

“Warakoze kubana nanjye, mu bihe bigoye wanyeretse ko urukundo ntacyo rutakiza. Ndagukunda cyane.”

Logan Joe nawe yashyize aya mashusho ku rubuga rwe ashyiraho ‘emoji’ y’umutima bigaragaza ko anyuzwe n’urukundo rwabo.

Umuhoza ni umwe mu Banyarwandakazi bagaragaje ubuhanga mu kumurika imideli binyuze mu bikorwa by’inzu z’imideli yakoranye nazo mu myaka umunani amaze muri uru ruganda.

Usibye kumurika imideli kandi yatangiye gukora imyambaro ye abinyujje mu kigo yise ‘Jarah’.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yakoranye n’inzu z’imideli zirimo Moshions, Haute Baso, Maison Munezero, Rwanda Clothing, Sonia Mugabo, Inzuki, Uzi collection n’izindi.

Umuhoza agaragara mu mashusho y’indirimbo ya Logan Joe yise ‘Kibonumwe’ yasohotse mu 2022.

Uyu muraperi ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda mu mezi atandatu ashize, yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze avuga uburyo umusore ashobora gukunda umukobwa ariko akaba amubona ukwe bitandukanye n’uko abandi bamubona.

Iri ni izina yitiriye E.P ye ya mbere iriho indirimbo esheshatu, yahuriyemo n’abaraperi barimo Kenny K-Shot , Yannick MYK, Derek YMG, Trizzie Ninety Six, n’abandi.

Logan Joe ni umwe mu baraperi bakunzwe mu rubyiruko , binyuze mu muziki w’injyana zitandukanye akora zirimo Hip Hop, Drill, Afrobeat n’izindi.
Mu ndirimbo zisaga 20 amaze gukora, iya mbere yasohotse mu 2018 yayikoranye na Passy Kizito bayita ‘Kilo’.

Akorera umuziki we muri Loud Sound Music, avuga ko igitaramo cya mbere yitabiriye ari Trappish Concert cyabaye mu 2021 kuri Canal Olympia nyuma yo gukorana indirimbo na Kivumbi King bise ‘Whatever’.

‘Kibonumwe’ indirimbo Logan Joe yahuriyemo n’umukunzi we Linda Muhoza

Logan Joe ni umwe mu baraperi bagezweho muri iki gihe
Logan Joe ni umwe mu baraperi bagezweho muri iki gihe
Umuhoza Linda ni we mukobwa wiyeguriye umutima wa Logan Joe
Umuhoza Linda ni we mukobwa wiyeguriye umutima wa Logan Joe
Umuhoza yatangije Jarah ikora imyambaro itandukanye
Umuhoza yatangije Jarah ikora imyambaro itandukanye
Umuhoza yagaragaje ko ari mu munyenga w'urukundo na Logan Joe
Umuhoza yagaragaje ko ari mu munyenga w'urukundo na Logan Joe
Urukundo ni rwose hagati yabo
Urukundo ni rwose hagati yabo
Urukundo rw'uyu mukobwa ntabwo yari yarigeze aruvugaho
Urukundo rw'uyu mukobwa ntabwo yari yarigeze aruvugaho
Uyu mukobwa yakoranye n'inzu zitandukanye z'imideli
Uyu mukobwa yakoranye n'inzu zitandukanye z'imideli