Muheto Divine yabashije gutoranywa mu bakobwa icyenda batsinze mu gikorwa cyo guhitamo abazahagararira u Burengerazuba mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Rubavu kuri uyu wa 30 Mutarama 2022.
Muheto w’imyaka 18 y’amavuko yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abarimo Miss Mutesi Jolly, abanza kubasuhuza na bo baramwikiriza.
Miss Jolly Mutesi akibona uyu mukobwa yabanje kumubwira ko ari afite uburanga buhebuje. Yagize ati “Uri mwiza pe!”
Yakomeje amubaze niba asanzwe aziko ari mwiza, gusa Muheto we yasubije ko atari abizi.
Uyu mukobwa yabwiye abagize Akanama Nkemurampaka ko afite umushinga yise ‘Igiceri Program’ mu rwego rwo kwizigama cyane ku rubyiruko n’abagore muri rusange.
Yavuze kandi ko azakora ubukangurambaga yaba mu mashuri, abana bagatangira gutozwa kwizigamira bakiri bato.
Nyuma yo gusobanura umushinga we, abagize Akanama Nkemurampaka bamusabye kwiga neza ku mushinga we ndetse akirinda kugira ubwoba mu gihe awusobanura.
Umushinga we n’ubwiza biri mu byamuhesheje amahirwe yo kuza mu bakobwa icyenda bagiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba.
Ubwo amafoto y’uyu mukobwa yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kugaragaza ko ari mwiza ndetse bamwifuriza kuzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Nshuti Divine Muheto yageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka.
Miss Jolly Mutesi yahise amwibutsa ko yabonye ubwiza bwe.
Ati “Muheto uri mwiza pe!”Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga yise ‘Igiceri Program’ mu rwego rwo kwizigama cyane ku rubyiruko n’abagore muri rusange. pic.twitter.com/ADMcyp0ICX
— IGIHE (@IGIHE) January 30, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!