00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburwayi bwatumye Justin Timberlake asubika ibitaramo

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 24 February 2024 saa 03:20
Yasuwe :

Justin Timberlake yatangarije abafana be ko amerewe nabi bitewe n’indwara ifata mu myaka y’ubuhumekero imuzahaje muri iyi minsi.

Justin Timberlake yari afite igitaramo i Londres mu Bwongereza ku wa Gatanu ariko agisubika ku munota wa nyuma bitewe n’uburwayi burimo ibicurane byamufashe bikamuzahaza.

Mu butumwa bw’amashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati “Bafana banjye, ubuzima bwanjye ntabwo bumeze neza kubera uburwayi bwafashe imyanya y’ubuhemekero. Mbabajwe no kuba ntazabataramira.”

Iki gitaramo yagisubitse ari mu Bwongereza aho yari amaze iminsi mu myiteguro ariko umunsi ku wundi yakomeje kumererwa nabi.

Justin Timberlake ari mu bitaramo yise The Forget Tomorrow World Tour bizenguruka u Burayi byo kumenyekanisha album yitwa Everything I Thought It Was yitegura gushyira hanze.

Timberlake yafashwe n'ibicurane bituma asubika ibitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages