Justin Timberlake yari afite igitaramo i Londres mu Bwongereza ku wa Gatanu ariko agisubika ku munota wa nyuma bitewe n’uburwayi burimo ibicurane byamufashe bikamuzahaza.
Mu butumwa bw’amashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati “Bafana banjye, ubuzima bwanjye ntabwo bumeze neza kubera uburwayi bwafashe imyanya y’ubuhemekero. Mbabajwe no kuba ntazabataramira.”
Iki gitaramo yagisubitse ari mu Bwongereza aho yari amaze iminsi mu myiteguro ariko umunsi ku wundi yakomeje kumererwa nabi.
Justin Timberlake ari mu bitaramo yise The Forget Tomorrow World Tour bizenguruka u Burayi byo kumenyekanisha album yitwa Everything I Thought It Was yitegura gushyira hanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!