00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburwayi bwatumye Muyango atazagaragara mu gitaramo cya Cyusa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 May 2024 saa 01:13
Yasuwe :

Imyiteguro y’igitaramo cya Cyusa Ibrahim irarimbanyije. Nyuma yo gutangaza Inganzo Ngari na Ruti Joël nk’abazamushyigikira, uyu mugabo yongeyeho na Mariya Yohana, icyakora ababajwe n’uko Muyango atazabasha kuririmba muri iki gitaramo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Cyusa yavuze ko kugeza ubu abahanzi bazamufasha mu gitaramo cye ari abo ariko yababajwe n’uko Muyango atazabasha kukigaragaramo nyamara ari umwe mu bo yifuzaga.

Ati “Muyango twari twaravuganye n’abareberera inyungu ze twari twavuganye, twifuzaga ko yaba mu gitaramo cyanjye ariko mu gihe twari mu myiteguro, twatunguwe no kumva ko yarwaye bikomeye tubona ko bigoye kuba yakwitabira igitaramo cyacu.”

Mu minsi ishize nibwo amakuru yamenyekanye ko Muyango yajyanywe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo gufatwa n’uburwayi icyakora nyuma y’iminsi mike yaje gusezererwa ajya gukomereza imiti mu rugo.

Byitezwe ko igitaramo cya Cyusa kizabera muri Camp Kigali ku wa 8 Kamena 2024. Azafatanya n’abarimo Inganzo Ngari, Ruti Joël na Mariya Yohana.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo amaze iminsi ari kugurishwa binyuze ku rubuga rwa ‘Ibitaramo.com’.

Abari kugura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo bashyiriweho igabanyirizwa aho mu myanya isanzwe itike igura 8000 Frw, 15000 Frw mu myanya ya VIP n’ibihumbi 220Frw ku meza y’abantu umunani mu gihe umuntu umwe ushaka kwicara ku meza we azasabwa kwishyura ibihumbi 30 Frw.

Ni mu gihe abazagurira amatike ku muryango, u myanya isanzwe itike ya make izaba igura ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw mu myanya ya VIP n’ibihumbi 250 Frw ku bantu umunani bari kumwe naho umuntu umwe ushaka kwicara ku meza akazishyura ibihumbi 35 Frw.

Ruti Joël ari mu bategerejwe mu gitaramo cya Cyusa
Mariya Yohana yiyambajwe mu gitaramo cya Cyusa
Cyusa agiye gukora igitaramo byitezwe ko kizanitabirwa n'Itorero Inganzo Ngari
Uburwayi bwatumye Muyango atazagaragara mu gitaramo cya Cyusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages