Uyu mwaka hajemo impinduka aho gutora hashakishwa umukobwa uzerekeza mu mwiherero nta zindi nzira binyuzemo, hazifashishwa imbuga nkoranyambaga mu cyimbo cy’ubutumwa bugufi.
Umukobwa uzagira ‘Likes’ nyinshi binyuze kuri paji za Miss Rwanda kuri Facebook na ‘Instagram’ azahita abona amahirwe yo gukomeza nta rindi jonjora anyuzemo.
Ishimwe Dieudonné uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukoresha ubu buryo mu rwego rwo gukangurira abantu kwita cyane ku itora ryo ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Turi gutangira gutoza abantu ubundi gutora bimeze bite? Kugira ngo abantu bajye muri uwo mwuka binajye bibafasha kujya batora muri Miss World n’andi marushanwa yose mpuzamahanga.”
“Abantu batangire kumva ko no ku mbuga nkoranyambaga bashobora gutoreraho umuntu ku buryo n’abakobwa bazajya mu marushanwa mpuzamahanga mu minsi iri imbere bizajya biborohera.”
Ubu buryo buri gukoreshwa mu bijyanye no gutoranya abakobwa bazajya mu mwiherero, ibijyanye n’ibindi byiciro bizatangazwa nyuma.
Ati “Tuzababwira ibindi bishobora no kuba birimo SMS ariko muri iki gihe ni imbuga nkoranyambaga turi gukoresha.”
Gutora ku mbuga nkoranyambaga byatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukuboza.
Ku wa 5 Mutarama 2019 hazatoranywamo 20 bazajya mu mwiherero mu gikorwa kizabera i Gikondo muri Expo Ground aho kwinjira bizaba ari 2000 Frw na 5 000 Frw.
Ku wa 13 Mutarama 2019 aba bakobwa bose nibwo bazerekeza mu mwiherero, naho igikorwa nyir’izina cyo gutora nyampinga kizaba ku wa 26 Mutarama mu biriro bikomeye bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.
Amafoto na nimero z'abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2019







































Amafoto: Serge Muhizi




Ibitekerezo 0