Papyrus Restaurant Kimihurura hari yakubise huzuye, abantu baje gutaramirwa n’ibihangange mu kubyina.
Si imbyino izo ari zo zose, ni imbyino zikinanye ubuhanga buhanitse, aho umuntu umwe yerekana umukino ashushanya byinshi, utapfa guhita wivumburira.
Aberekanye izi mbyino banyuzagamo bagasetsa, bifashishije kugaragaza umwimerere w’indimi n’imibyinire ya kinyafurika.
Mu gususurutsa abari muri iki gitaramo, itorero “Intayoberana” ryaje mu mbyino n’umudiho wa Kinyarwanda nuko imbaga y’abari bakoraniye Papyrus irahaguruka, barabyina barizihirwa karahava.
Bahereye ku mukino bise “Isooko y’umuco”, abasore n’inkumi bagize iri torero bari mu bamaze ipfa benshi mu banyamahanga bari baje gusoza iri serukiramuco ry’imbyino. Mu mudiho ugiye umujya umwe, Intayoberana zerekanye imwe mu migenzo gakondo ijyanye no kureshya no gusaba umugeni nyarwanda.
Byari ibyishimo n’akanyamuneza gusa gusa, bikaba akarusho kuri Ruzibiza Wisley wahuje aba bahanzi b’imbyino bavuye mu bihugu birimo Gabon, Benin, Ivory Coast, Togo, Senegal, Uganda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zimbabwe, u Bufaransa n’ahandi bose bagakoranira i Kigali mu Rwanda.
Mu gusobanura akamuri ku mutima, Ruzibiza yagize ati “Nishimye cyane, abantu mu gusoza iri serukiramuco rya gatatu murabona uko bakubise bakuzura, byanejeje cyane bigaragara ko abantu bibaryohera.”
Uyu Ruzibiza uyobora Amizero Kompagnie Rwanda yateguye iri serukiramuco yongeyeho ati “Dufungura iri serukiramuco kuri RRA abantu baraje ari benshi, ku munsi wa kabiri ku Kimisagara nabwo baruzuye, none na hano Papyrus urabona biri kugenda bikura, mbere abantu ntibari basobanukirwa n’iri serukiramuco ryo kubyina ariko ubu bararushaho kubimenya bakabikunda ari benshi, twizeye ko umwaka utaha bizaba akarusho.”
Iri serukiramuco ry’imbyino zigezweho “Contemporary Dance Festival”, ryari ryahawe insanganyamatsiko igira iti “East African Nights of Tolerance”, aho ryatambutsaga ubutumwa ku bwigenge bwa Afruka mu myaka 50 ishize, mu mbyino bise “Independence Cha-Cha”.
Mu butumwa ryatanze harimo bumwe bukarishye, urugero nko mu mukino yise “PeriPeri Opthalmoist” bisobanuye biti “urusenda mu maso”, uwitwa Dibobe wo muri Gabon, anenga abaperezida ba Afurika bakunda kugundira ubutegetsi.
Aha yatanze urugero rw’iwabo muri Gabon, aho Omar Bongo yayoboye igihugu imyaka 41 yapfa akabusigira umuhungu we Ali Bongo Ondimba n’ubu ukiyobora.
Agira ati “Batuyobora bambaye za masque, ariko dushobora kubihindura duhereye ku rugero rwa Burkinafaso, tukabakuraho umwe umwe!”


















TANGA IGITEKEREZO