Prince Kid wamenyekanye ubwo yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yahamijwe n’ubutabera bw’u Rwanda ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, bishingiye kuri iri rushanwa yateguraga.
Mu Ukwakira 2023 ni bwo Urukiko Rukuru rwakatiye Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu.
Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Prince Kid n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.
Nyuma byaje kumenyekana ko Prince Kid yatorotse ubutabera.
Ku wa 3 Werurwe 2025, Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko areba abinjira n’abasohoka n’imipaka muri Amerika (ICE) rwafatiye Prince Kid mu Mujyi wa Fort Worth muri Texas.
Uru rwego rwavuze ko Prince Kid yari amaze iminsi atuye muri Fort Worth mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo yaninjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko. Iki cyaha ni nacyo akurikiranyweho n’ubutabera muri Amerika.
Kuri uyu wa Mbere, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko, Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yavuze ko bari gukorana bya hafi n’ubutabera bwa Amerika, kugira ngo Prince Kid aryozwe ibyaha yakoze.
Ati “Ikibazo kijyanye na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, yahamijwe icyaha ku buryo budasubirwaho, bivuga ko nta zindi nzira z’ubujurire zihari. Muri iki gihe hamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikiranyweho ibindi byaha abazwa n’icyo gihugu. Ku bijyanye n’uruhare ku Rwanda nk’uko bisanzwe iyo umuntu yakatiwe n’inkiko ku buryo budasanzwe, bikamenyakana aho aherereye, hakozwe ibisabwa ni ukuvuga ko hateguwe impapuro zo kumuta muri yombi zishyikirizwa inzego zibishinzwe muri icyo gihugu, imikoranire ikaba ihari, ayo makuru turayazi kandi turayakurikirana nk’uko amategeko abisaba.”
Yakomeje avuga ko Prince Kid ashobora kuzoherezwa mu Rwanda, nyuma yo kubazwa ibyo Amerika imukurikiranyeho.
Ati "Twabamenyesheje urubanza rumukatira, tubamenyesha ibyaha akurikiranyweho, dutanga n’umwirondoro we wuzuye, tunatanga n’ubusabe bwo kugira ngo uyu muntu abe yagarurwa mu gihugu[…] iyo umuntu afite ibyo akurikiranyweho hari igihe bishobora gutinda (koherezwa), izo nyandiko n’izo manza twabyohereje mu Ukwakira 2024, ariko hari ibyo agomba kubanza gusubiza aho ari, hanyuma igihe cyagera natwe tukazamuhabwa nk’uko twamusabye.”
Ibyaha Prince Kid akurikiranyweho bishingiye ku ihohotera bivugwa ko yakoreye abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda yamaze igihe kinini ategura binyuze mu kigo cye, Rwanda Inspiration Backup.
Ubwo Amerika yamufataga, yavuze ko hategerejwe gufata ikindi cyemezo icyo ari cyo cyose mu bijyanye no kumukura muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!