00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bwa bamwe mu bahanzi b’Abayisilamu mu kwezi kwa Ramadhan

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 30 June 2014 saa 03:22
Yasuwe :

Guhera ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2014, Abayisilamu bo mu Rwanda no mu bindi bihugu byo ku Isi batangiye ukwezi kw’igisibo, igihe gikomeye ku bayoboke b’iri dini. Bamwe mu bahanzi nyarwanda b’Abayisilamu nab o batangiye igisibo ndetse bakaba batanze ubutumwa.
Mu bahanzi nyarwanda b’Abayisilamu baganiriye na IGIHE, benshi bahurije ku butumwa bukangurira abayisilamu kudasenga gusa mu gihe cy’igisibo ahubwo bikaba guhozaho. By’umwihariko, mu byifuzo benshi bafite nyuma y’iki gisibo ni (…)

Guhera ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2014, Abayisilamu bo mu Rwanda no mu bindi bihugu byo ku Isi batangiye ukwezi kw’igisibo, igihe gikomeye ku bayoboke b’iri dini. Bamwe mu bahanzi nyarwanda b’Abayisilamu nab o batangiye igisibo ndetse bakaba batanze ubutumwa.

Mu bahanzi nyarwanda b’Abayisilamu baganiriye na IGIHE, benshi bahurije ku butumwa bukangurira abayisilamu kudasenga gusa mu gihe cy’igisibo ahubwo bikaba guhozaho. By’umwihariko, mu byifuzo benshi bafite nyuma y’iki gisibo ni ukuzabona umuryango w’Abayisilamu wagutse ndetse kubaha Imana no kurushaho gukora imirimo myiza bukiyongera.

Ama G

Ati, “Nagitangiye neza nk’uko itegeko ribivuga, iki ni igihe cyo kwiyegereza Imana. Ibikorwa bya muzika birakomeza kuko umuntu aba yarasinye amasezerano ahantu hatandukanye kandi utabyuhirije wabizira ndetse igisibo ntugikore neza.”

Uyu muraperi yavuze ko ari gukora uko ashoboye ngo atagwa mu cyaha ndetse by’umwihario ibijyanye no kunywa inzoga ngo yabikoraga kera mu kigare ariko ngo yarabiretse burundu. Ati, “Oya, inzoga nazinywaga kera, nagenderaga mu bigare , ubu sinshobora gusoma ku nzoga. Icyo nabwira urubyiruko ahubwo nibirinde ibiyobyabwenge barusheho gusenga.”

PFLA

Ati, “Uyu ni umwanya ukomeye cyane. Iyo usenze ubishyizeho umutima, icyifuzo cyose ugejeje ku Mana iracyakira. Imigisha myinshi ku bavandimwe banjye b’abayisilamu ndetse ndifuriza n’abatari abayisilamu kurushaho kugororokera Imana.”
Sandra Miraj

Bull Dogg

Ati, “Igisibo nagitangiye neza gusa murabizi mu minsi ya mbere biba bigoranye cyane. Nkanjye icyangoye ni ukumenyera gufata amafunguro kuko amasaha aba yahindutse kandi twari dusanzwe tumenyereye wenda kurya gatatu ku munsi noneho igisibo cyagera bigahita bihinduka. Ku munsi wa mbere byangoye ariko namaze kumenyera.”

Akomeza agira ati, “Ubutumwa mpa abayisilamu bagenzi banjye ni uko bakwiye gukunda Imana, guha agaciro ikiremwamuntu n’ibindi biremwa byose yaremye.”

Ciney: nk’uko bisanzwe na we ngo yatangiye isibo ndetse azacyubahiriza uko bikwiye.

MC Monday ati, “Igisibo ni ibisanzwe gusa dukwiye gusenga igihe cyose, nta mpamvu yo kwibuka isengesho mu gisibo gusa cyangwa twageze mu bibazo. Dukwiye guhora dusenga gusa mu gisibo ni akarusho kuko ni n’itegeko Imana yaduhaye.”

Miss Jojo: Yatangiye igisibo anizihiza umunsi we w’amavuko. Nk’uko bisanzwe, uyu mukobwa ngo azubahiriza igisibo arushaho kwegerana n’Imana no gukora imirimo myiza.

Diplomate

Ati, “Gusiba ni ibisanzwe kuko biba bimaze imyaka myinshi bidusanga. Nanjye igisibo naragitangiye, nta kigoranye kirimo. Icyo nabwira abayisilamu bagenzi banjye ni uko tudakwiye gusenga mu gisibo gusa ahubwo twagakwiye guhozaho. Uretse kwiyiriza dukora mu gisibo ukaba ari n’umwanya wo kurusho kwiyegereza Imana naho ni ibisanzwe kuko no mu bihe bisanzwe njye nkora amasengesho nk’uko biteganyijwe ntanga amaturo n’ibindi bikorwa.”

Young Grace umaze igihe kigera ku mwaka muri Islam ku nshuro ya kabiri na we yarafunze.

Ati, “Narafunze, ubu ndigukora amasengesho menshi no kwirinda ikintu cyose cyatuma ngwa mu bishuko. Yego njya mu musigiti, nsengera hari i Nyamirambo kwa Kadhafi. Nsenga buri munsi pe.”

Mavenge Soudi

Ati, “Igisibo rwose kimeze neza, ni ibisanzwe kuko hashize imyaka myinshi dufata umwanya wo kwiyiriza tukanarushaho kwiyegereza Imana. Muri iki gisibo mboneyeho umwanya wo kwifuriza umuryango w’abayisilamu kurushaho kwaguka, twubahiriza amategeko y’Imana kandi tukubaha intumwa y’Imana. Ntidusenge mu gihe cy’igisibo gusa ahubwo ahubwo bibe guhozaho.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages