Iki gitaramo kizaba ku wa 22 Gashyantare 2019, muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali. Kwinjira bizaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw mu y’icyubahiro ndetse na 240 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Slaï uzaba ari umuhanzi w’imena muri iki gikorwa yashishikarije abazitabira kuzaza biteguye umuziki w’umwimerere.

Mu butumwa bwe yagize ati “Muraho neza Kigali-Rwanda ni Slaï kuva i Paris nzaza mu Rwanda mbaririmbire umuziki w’umwimerere ku nshuro yanjye ya mbere muri Kigali Jazz Junction ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare hamwe na Neptunez Band mu muziki wa Zouk. Tuzaba turi kumwe twishimira urukundo.”

Muri iki gitaramo azahuriramo n’itsinda rya Neptunez Band ndetse na Yverry uri mu bahanzi bafite igikundiro mu njyana ya RnB na Zouk.

Slaï [Patrice Sylvestre] w’imyaka 45 yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Après la tempête’, ‘Autour de toi’, ‘Ce soir’, ‘Flamme’ n’izindi nyinshi zinyura abakunda umuziki ugenda gake.

Umuhanzikazi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo M’bilia Bel niwe waherukaga gupfundikira ibitaramo bya Kigali Jazz Junction byasoje umwaka wa 2018 akerekana ko nubwo akuze mu myaka ariko akibasha gukaraga umubyimba mu ndirimbo yahimbye akiri inkumi.

Inkuru wasoma:Ibyo wamenya kuri Slaï, umunyempano watumiwe muri Jazz Junction

Flamme iri mu ndirimbo za Slaï zikundwa na benshi

Slaï yijeje abanyarwanda kuzanogerwa n'umuziki w'umwimerere
Slaï yijeje abanyarwanda kuzanogerwa n'umuziki w'umwimerere
Slai yavuze ko abakunda umuziki wa live abahishiye byinshi
Slai yavuze ko abakunda umuziki wa live abahishiye byinshi
Yverry azataramira abazitabira Kigali Jazz Junction ifungura umwaka wa 2019
Yverry azataramira abazitabira Kigali Jazz Junction ifungura umwaka wa 2019