Mu ndirimbo “Saa moya”, Bruce Melodie aheruka gusohora hari aho aba aririmbira umukobwa ko ari buze kumushimisha kandi umwanya munini agira ati “Sinkubipa [beep] ndagukerereza meze nka RITCO izamuka Shyorongi.”
RITCO isobanura ko nta kibazo ifite ku ndirimbo ya Bruce Melodie nubwo byavugwaga ko iri muri gahunda yo kumujyana mu nkiko ku bwo gusebya iki kigo.
Umuyobozi Mukuru wa RITCO, Nkusi Godfrey, yabwiye IGIHE ati “Nta kibazo kinini dufite, icyabaye ni uko yadushyize mu ndirimbo ye mu buryo twe twumva butavuga neza ikigo cyacu ariko nta kibazo kinini biduteye. Twumva twahura tukaganira akadusobanurira. Wasanga nawe afite ukundi yabikoze ku buryo abidusobanuriye twabyumva neza kurushaho.”
Uyu muyobozi yahakanye amakuru yo kujyana Bruce Melodie mu nkiko kuko ngo bataranamuhamagara ngo baganire.
Ati “Ntabwo turamuhamagara, bibaye byiza twakwicara tukaganira akadusobanurira natwe tukamubwira uko twabyumvaga tugahuza imyumvire.”
Saa Moya ni indirimbo iharawe muri iki gihe, aho benshi bayishyize mu gatebo k’izindi nyinshi zisigaye zimakajwe muri iki gihe zivuga ku ngingo yo gutera akabariro.
Bruce Melodie yabwiye IGIHE ko nta kibazo abona ku ndirimbo yaririmbyemo RITCO.
Ati “Nk’Abanyarwanda duhora dukangurirwa gukunda iby’iwacu, byarashobokaga ko nari kuririmba Ferrari n’ibindi bigo runaka. Nahisemo RITCO kuko ari iy’iwacu kandi nifuzaga ko Abanyarwanda barushaho kuyimenya no kuyigana.”
“Niba batarabyumvise neza bakongera bakumva indirimbo nta kibi nabaririmbyeho. Ahubwo kereka niba ikibazo ari uko nabamamaje nta masezerano dufitanye.”
Bruce Melodie avuga ko yiteguye kuba yahura n’ubuyobozi bw’iki kigo bakaganira atari ku ndirimbo gusa ahubwo no ku buryo bw’imikoranire. Ati “Nabaririmbye ku buntu wenda tunahuye twaganira no ku mikoranire irambye.”
Reba indirimbo Saa moya



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!