Bazongere yavukiye mu karere ka Ruhango mu 1995 ubwo yari afite imyaka icumi y’amavuko we n’umuryango we baza kwimukira mu karere ka Kayonza ari naho yakuriye.
Uko yacikirije amashuri n’uko yabyaye akiri muto
Ubwo yari mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye Bazongere Rosine yaje kugira ibyago byo gupfusha Se, bituma we na musaza we basigara bitabwaho na Nyina utari ufite ubushobozi buhagije.
Uyu mukobwa avuga ko kubona umuryango we muri ubwo buzima byatumye areka ishuri yiyemeza kujya gufasha umubyeyi we gushaka uko babaho.
Mu 2014 Rosine yaje kujya muri Uganda yibwira ko ariho azabona ubuzima mu buryo bumworoheye. Yahahuriye n’umugabo wamubeshye ko ari umusore barakundana biza kurangira amuteye inda.
Ati ”Yari yarambeshye ko ari umusore naho afite undi mugore, yifuzaga ko tubana nkaba uwa kabiri.”
Ibi byaje gutuma batandukana abyara atakiri kumwe n’uwamuteye inda, nyuma yo kwibaruka imfura ye, yagarutse mu Rwanda, umugabo yamubwiye ko atazamufasha.
Ati” Yambwiye ko niba ntagumye muri Uganda nawe atazamfasha, nabanje kugira ngo ni imikino ariko icyanyeretse ko yari akomeje ni uko yabikoze koko atigeze amfasha.”
Yakoze mu kabari mbere yo kugaragaza impano ye muri Filime
Ubwo umwana yari agize amezi icumi, Bazongere yafashe icyemezo cyo kujya gushakisha ubuzima mu mujyi wa Kigali, umukobwa utari wararangije amashuri yisumbuye byabaye ngombwa ko ahita ajya gukora mu kabari.
Avuga ko yagombaga kujya gushaka ubushobozi kugira ngo umwana we ataba ikibazo mu muryango we ndetse anabashe gufasha umubyeyi we kuko ubuzima butari bwiza.
Ati “Mu 2015 nibwo ninjiye mu kazi natangiye mpembwa ibihumbi 20, ariko ngakora cyane. Umuntu wambonye nkora aho niwe wanjyanye ajya kumpa akandi mpembwa ibihumbi 40 nza kuhava naho njya aho bampa 60 banampa 1000 cy’itike buri munsi noneho nza kubona akandi aho bampembaga ibihumbi 100.”
Bazongere avuga ko ibanga yakoreshaga ntarindi uretse gukoresha imbaraga nyinshi mu kazi bigatuma agenda agirirwa icyizere n’abakoresha batandukanye.
Mu 2016 mubyara we yamuhuje n’umuntu wakinnye Filime amubera urufunguzo rwo kwinjira muri sinema akina mu zinyuranye kandi zinakomeye zirimo Citymaid, Papa Sava n’izindi zatumye izina ry’uyu mukobwa rimenyekana cyane.
Bazongere ati “Byari ibyifuzo byanjye kuva cyera, najyaga mbiganiriza abashuti banjye ariko mbona nta cyizere mfite, byari bigoye kubona uwo nabaza nk’umwana wari uturutse mu cyaro. Mubyara wanjye ni we wamfashije guhura n'abantu bo muri Filime imbera inzira yo kwinjira mu yitwa Samantha nyuma njya muri Citymaid ubuzima butangira gutyo.”
Uko yirukanywe muri Papa Sava yamuzamuriye izina
Bazongere avuga ko yatandukanye na Papa Sava nyuma y'uko batumvikanye ku busabe bwe, cyane ko uyu mukobwa yifuzaga amasezerano y’akazi.
Ati” Nasabye amasezerano kugira ngo menye aho mpagaze, umwe mu bakinnyi twakinanaga we yabyumvise nabi dusa nkaho dutonganye bukeye bwaho mbona bankuye mu itsinda (groupe ya Whatsapp) ndavuga nti ntakundi.”
Uyu mukobwa avuga ko atigeze amenyeshwa mbere yo kwirukanwa. Ati “Nta kosa ryanjye yigeze ambwira nagiye kubona mbona aranyirukanye ariko nta kintu yigeze ambwira ampoye ariko ibyo nkeka ni ibyo mbabwiye hejuru.”
Bazongere ufite n'impano yo kuririmba mu njyana ya Hip Hop, avuga ko yanakuze yumva azaba umunyamakuru.
Ikiganiro na Bazongere Rosine umaze kubaka izina muri Filime nyarwanda



Ibitekerezo 0