Hilde yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York, nyuma umuryango we wimukira mu Bubiligi aho ababyeyi be bakomoka. Kuva akiri muto, yabaye mu bice bitandukanye kubera akazi k’ababyeyi be. Avuga ko ibyo byamufashije kwihangira umwirondoro mushya aho yageraga hose.

Mu masomo ye, yize Imibare n’Ubugenge muri kaminuza, akaba umwarimu wabyo, ariko yakomeje no gukunda kubyina kuva afite imyaka 14, atangira mu mbyino za Hip Hop, Flamenco no mu mbyino z’Abanya-Misiri.

Ati “Nakuze nshishikajwe no kubyina imbyino gakondo, ndetse na Hip Hop ubwayo ni imbyino gakondo…nari ndi muri Hip Hop, nari ndi muri Flamenco yo muri gakondo yo muri Espagne ndetse n’imbyino zo mu Misiri. Ntabwo nigeze ngira amatsiko yo kumenya byinshi ku mbyino za Ballet cyangwa Jazz zisanzwe zirimo mu mbyino zo m Burengerazuba bw’Isi. Ubwo nasozaga kwiga, nigishije umwaka umwe ariko nkumva atari wo muhamagaro wanjye.’’

Ubwo yasozaga kwiga, yafashe icyemezo cyo kubyina nk’umwuga. Mu 2004 yimukiye mu Bwongereza aho yize “Dance and Visual Arts” muri Kaminuza ya Brighton. Urugendo rwe mu kubyina niho rwatangiriye.

Ubwa mbere yaje mu Rwanda mu 2006, mu bukwe bwabereye i Huye. Uwo munsi yabonye ibintu byinshi bitangaje ku nshuro ya mbere birimo abagore n’abakobwa batwaye ibiseke ku mitwe, bahamiriza atangira kubikunda gutyo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibi byasize mu mutima we urukundo rw’u Rwanda, ariko ntiyagaruka vuba kugeza mu 2013. Icyo gihe nibwo yatangiye guhura n’abahanzi b’Abanyarwanda, akorana nabo gake gake kugeza ubwo yahisemo gutura mu Rwanda burundu mu 2018.

Uko yatangiye gukunda kubyina gakondo n’akandi kazi akora…

Yavuze ko mu 2014 ubwo yitabiraga iserukiramuco rya ‘Ubumuntu Arts Festival’, ari bwo yabonye imbyino nyarwanda ku rwego rwo hejuru bwa mbere. Avuga ko icyo gihe Inganzo Ngari yari irimo kubyina mu muhango wo gufungura iri serukiramuco.

Ati "Ndibuka kubona ababyinnyi b’abakobwa binjira bambaye umucyenyero, bakagenda bimeze nk’amazi atemba, numva nsheshe urumeze ndavuga nti ‘Ibi ni byiza cyane, ni amayobera koko, ndifuza kwiga izi mbyino’. Niho urukundo rw’imbyino nyarwanda rwaturutse kandi ni ho natekereje koko ko nshaka kubyiga.’’

Uyu mugore ufite umwana umwe, avuga icyo gihe ari bwo yatangiye gukora ingendo z’igihe gito mu Rwanda, ashaka abamwigisha hanze yarwo biza kwanga. Nyuma y’inshuro nyinshi abigerageza, yafashe icyemezo cyo kwimukira i Kigali kugira ngo yige imbyino nyarwanda ku buryo buhoraho.

Uyu munsi, Hilde akomatanya akazi ke ko kwigisha Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga n’akazi ko kubyina mu Itorero Inganzo Ngari ndetse nibyo yise ‘Dance Fit for Women with Hilde’ akorera ahitwa Fitness Point muri Gacuriro.

Avuga ko bimuhesha umwanya wo gukora ibyo akunda, nubwo hari imbyino zikimugora cyane nk’Ikinimba n’Intwatwa akavuga ko zisaba imbaraga nyinshi. Ariko ngo ni byo bimutera ishyaka kuko buri gihe aba yumva agomba gukomeza kwiga.

Ati “Ntabwo nigeze ntekereza kureka kubyina imbyino gakondo zo mu Rwanda. Yego byari bigoye, kandi biracyangora. Ndetse hari imbyino zimwe nkihangana no kumenya zirimo Ikinimba n’Intwatwa kubera ko zikenera imbaraga nyinshi.”

Ahazaza he muri gakondo n’umurage ashaka kuzasiga…

Hilde avuga ko n’ubwo byamugoye kwinjira mu muco nyarwanda, gusa yabashije kuwumenyera. Avuga ko hari igihe yahuye n’irungu no kutumva neza umuco, ariko uko imyaka yagiye ishira byabaye byiza.

Ati “Ikintu kimwe cyari ingorabahizi, cyane cyane mu ntangiriro, ni uko nari mfite irungu, nari mbabajwe no kubura inshuti zanjye, ariko kandi umuco wari utandukanye cyane, kandi iyo ugeze mu muco mushya, mu ntangiriro hari ibintu byinshi udahita usobanukirwa, uburyo abantu bitwara, ukibaza uti: ese navuze nabi?”

“Ariko bifata igihe, inshuti yanjye yambwiye rimwe ko bifata hafi imyaka irindwi kugira ngo wimenyereze neza umuco, kandi ubu ni umwaka wa karindwi kuri njye, niyumva nk’uri mu rugo kurusha uko byahoze mbere, ariko mu ntangiriro byari ingorabahizi, kuko nari ntaramenyera umuco wari utandukanye rwose.’’

Ubu afite icyifuzo cyo gutangiza urubuga rufasha abanyamahanga kuza kwiga imbyino nyarwanda mu Rwanda, kugira ngo bazajyane ibyo bize iwabo. Ati “Nindamuka mbikoze, nzaba nishimye kandi nterwa ishema n’uko nakwirakwije umuco nyarwanda ku Isi yose.’’

Ubu Hilde afite umuhungu w’imyaka irindwi nawe watangiye kwiga kubyina gakondo. Avuga ko indoto afite ari ukuzabyinana nawe ku rubyiniro umunsi umwe.

Ati “Mfite umuhungu, ubu afite imyaka irindwi. Akunda kubyina gakondo nawe. Ambona kenshi ndi kubyina mu Itorero ryanjye[Inganzo Ngari], nawe byatumye ashaka kubyinjiramo. Yatangiye amasomo, ndi kugerageza mfite umwarimu umwigisha. Nzashimishwa no kubona turi kumwe ku rubyiniro. Ni indoto zanjye.”

Kandi ngo umurage ashaka gusigira Isi, ni ugukundisha abandi banyamahanga imbyino nyarwanda. Ati “Ndashaka guhanga urubuga twazaniramo abanyamahanga hano mu Rwanda, tukabigisha imbyino nyarwanda. Ibyo byaba ari inzozi zanjye kandi byatera ishema igihugu.”

Hilde avuga ko indoto ze ari ugufasha kumenyekanisha imbyino n’injyana gakondo nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kuba ikiraro hagati y’u Rwanda n’Isi yose muri Gakondo.

Uyu mugore avuga ko hari imbyino zimwe zamugoye ariko ntacike intege agakomeza kuziga
Uyu mugore avuga ko hari imbyino zimwe zamugoye ariko ntacike intege agakomeza kuziga
Kuva ku munsi wa mbere wa mbere agera mu Rwanda mu 2006 ubwo yari aje mu bukwe bw'inshuti ye Hilde Cannoodt yahisemo yiyumvamo imbyino za Kinyarwanda
Kuva ku munsi wa mbere wa mbere agera mu Rwanda mu 2006 ubwo yari aje mu bukwe bw'inshuti ye Hilde Cannoodt yahisemo yiyumvamo imbyino za Kinyarwanda
Hilde Cannoodt ni umwe mu banyamahanga bake bihebeye imbyino gakondo zo mu Rwanda
Hilde Cannoodt ni umwe mu banyamahanga bake bihebeye imbyino gakondo zo mu Rwanda
Hilde Cannoodt yatangiye kwigisha umwana we w'umuhungu w'imyaka irindwi kubyina imbyino gakondo
Hilde Cannoodt yatangiye kwigisha umwana we w'umuhungu w'imyaka irindwi kubyina imbyino gakondo
Hilde Cannoodt avuga ko yamaze kumenyera ndetse ubu yamaze kuba nk'Umunyarwanda nta kabuza
Hilde Cannoodt avuga ko yamaze kumenyera ndetse ubu yamaze kuba nk'Umunyarwanda nta kabuza
Hilde Cannoodt avuga ko kubyina bya Kinyarwanda ari kimwe mu bintu bimutunze
Hilde Cannoodt avuga ko kubyina bya Kinyarwanda ari kimwe mu bintu bimutunze
Hilde Cannoodt avuga ko ashaka kuba ikiraro gihuza umuco nyarwanda n'Isi yose
Hilde Cannoodt avuga ko ashaka kuba ikiraro gihuza umuco nyarwanda n'Isi yose
Hilde Cannoodt asanzwe abarizwa mu Inganzo Ngari
Hilde Cannoodt asanzwe abarizwa mu Inganzo Ngari
Bamwe iyo babonye Hilde Cannoodt, abyina bya Kinyarwanda baratungurwa
Bamwe iyo babonye Hilde Cannoodt, abyina bya Kinyarwanda baratungurwa
Hilde Cannoodt amaze igihe gisaga imyaka irindwi akorera mu Rwanda ibikorwa bitandukanye ariko cyane cyane byerekeye umuco gakondo
Hilde Cannoodt amaze igihe gisaga imyaka irindwi akorera mu Rwanda ibikorwa bitandukanye ariko cyane cyane byerekeye umuco gakondo