Guhera mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 21 rishyira 22 Werurwe 2020 Leta y’u Rwanda yatangaje ko abanyarwanda bagomba kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Abahanzi, abakinnyi ba filime n’abandi b’ibyamamare ni bamwe mu banyarwanda barebwa n’iyi gahunda ariko by’umwihariko basanzwe batazwiho kwirirwa mu ngo zabo.

King James

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda avuga ko yahisemo nawe gukurikiza amabwiriza ya Leta kuko asanga ari inyungu rusange, icyakora yiyemeje kuzishyira mu ngiro nubwo yemeza ko ku munsi wa mbere byamugoye.

King James ari gufashwa cyane no guhimba indirimbo nshya, kureba filime ndetse no gukurikirana amakuru ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru binyuranye.

King James yasabye abanyarwanda gufata izi ngamba nk’inshingano zabo, ati “Byaba byiza abantu babyumvise bakabigira ibyabo bakabiha agaciro bikwiye tukaguma mu rugo tukirinda.”

Riderman

Uyu muraperi yavuze ko mu rugo amasaha ari kwicuma abifashijwemo no kureba filime, kumva umuziki, gukina n’umwana, gukora siporo ariko nanone no guhanga ibihangano bishya dore ko mu rugo ahafite studio.

Agenera abanyarwanda ubutumwa yagize ati ” Bumve ubuyobozi batege amatwi ibyo tubwirwa, iyi ndwara nta mikino ifite, iyo wirinze urinda n’ab’iwawe, nusohoka ukandura urataha wanduze abo mu rugo nabo muhura bose.”

Ndimbati

Mu kiganiro na Ndimbati uzwi cyane muri Filime ya Papa Sava, ibihe byo kuguma mu rugo byabaye ari mu Ntara, yavuze ko atangiye kubimenyera, ati”Maze kubimenyera, utari kureba ibiri kuba niwe utabimenyera. Ikintu iyo cyabaye rusange nta kundi.”

Ndimbati yavuze ko kuguma mu rugo byabanje kumugora nk’umukozi wari umenyereye kubyukira mu murimo ariko bitewe n’ibihe uyu mugabo avuga ko nta kundi.

Muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri uyu mugabo yavuze ko agiye kuba hamwe n’umuryango we, arebe amakuru atandukanye ari kuzenguruka ku Isi, ikindi agomba gukora ni ugusubira inyuma akareba filime yakinnye kugira ngo arebe aho bitagenze neza abe yahakosora.

Uyu mukinnyi wa Filime yasabye Abanyarwanda kubahiriza gahunda zose bahabwa na Leta mu buryo bwo kwirinda iki Cyorezo.

Danny Vumbi

Uyu mugabo uzwi cyane mu muziki w’u Rwanda yavuze ko muri ibi bihe ari kumwe n’umuryango we nubwo atari ibintu yari amenyereye ariko asanga ari ibintu akwiye gukora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Muri iyi minsi Danny Vumbi aba ari kuganira n’umuryango we anacuranga gitari ndetse anareba amakuru yo hirya no hino yifashishije Internet, ati muri make “Nta rungu mfite.”

Danny Vumbi ntabwo yigeze yinubira ingamba za Leta y’u Rwanda zo kuba abantu baguma mu ngo, cyane ko we asanga ari ibintu byakabaye byarakozwe umuntu wa mbere ufite iyi virus mu Rwanda akigaragara.

Uyu muhanzi yasabye Abanyarwanda kuguma mu ngo no gukurikiza amabwiriza ya Leta y’u Rwanda arimo gukaraba intoki kenshi gashoboka.

Clapton Kibonke

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime mu Rwanda yavuze ko muri iyi minsi ari kuryama cyane ku manywa anareba amakuru y’ahantu hatandukanye.

Muri iyi minsi uyu mugabo ari kumarwa irungu no kwita ku mwana we anandika filime nshya ku buryo iki cyorezo kizarangira afite filime nyinshi zo gukina.

Kibonke yasabye abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kuguma mu rugo, ati”Abanyarwanda bafite imyumvire yo kwanga kuguma mu rugo bamenye ko ari inyungu zacu, nitubyubahiriza biratuma izi ngamba zirangira vuba ariko nibatabyubahiriza turatinda mu rugo. Abatari kubyubahiriza bari gutuma dutinda mu rugo.”

Clapton Kibonke yasabye Abanyarwanda kubaha gahunda zo kuguma mu rugo kugira ngo iki cyorezo gicike vuba
Clapton Kibonke yasabye Abanyarwanda kubaha gahunda zo kuguma mu rugo kugira ngo iki cyorezo gicike vuba
Danny Vumbi avuga ko mu rugo nta rungu ari kuhagirira
Danny Vumbi avuga ko mu rugo nta rungu ari kuhagirira
King James yavuze ko kuguma mu rugo bigorana ku munsi wa mbere ariko indi minsi biba byoroshye
King James yavuze ko kuguma mu rugo bigorana ku munsi wa mbere ariko indi minsi biba byoroshye
Ndimbati agiye kwihugura asubira muri Filime yakinnye
Ndimbati agiye kwihugura asubira muri Filime yakinnye
Riderman avuga ko agiye kuba ahimba indirimbo muri studio afite iwe mu rugo
Riderman avuga ko agiye kuba ahimba indirimbo muri studio afite iwe mu rugo