00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Céline Dion bukomeje kujya mu kaga

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 19 December 2023 saa 07:30
Yasuwe :

Ubuzima bw’Umuhanzikazi Céline Dion bukomeje kumubana buke nyuma y’umwaka atangaje ko yafashwe n’indwara ifata imitsi ijyana amaraso mu bwonko ndetse no mu rutirigongo (Stiff Person Syndrome).

Claudette Dion mukuru wa Céline Dion yahishuye ko murumuna we amerewe nabi ku buryo hari ibice by’umubiri bitari gukora kubera ubu burwayi bwamufashe umwaka ushize.

Claudette yatangarije ikinyamakuru 7Jours cyo muri Canada, ko ikizere bari bafite ko Céline Dion azoroherwa vuba kiri gushira buhoro buhoro.

Yavuze iyi ndwara imutera uburibwe mu bice bitandukanye by’umubiri cyane cyane mu muhogo ku buryo atabasha kuwukoresha aririmba. Yavuze ko kandi hari bamwe mu bo mu muryango wabo batangiye gutakaza icyizere cy’uko azakira kuko abahanga bazi ibintu bike kuri yo.

Yagize ati “Céline ntabwo ari kugenga bimwe mu bice by’umubiri we, hari bamwe batangiye gutakaza icyizere kuko ni indwara itazwiho byinshi.”

Mu Ukuboza 2022 nibwo Céline Dion yatangaje ko yafashwe n’indwara Stiff-Person Syndrome inyunyuza imitsi, igatera umuntu kumagara no gukamuka, bigatuma hari ingingo z’umubiri zidakora.

Céline w’imyaka 55 y’amavuko yavuze ko iyi ndwara itazwi cyane kuko ifata abantu batarenze 1% muri miliyoni imwe. Dion ni umwe mu bahanzikazi bafatwa nk’ab’ibihe byose mu muziki w’isi bitewe n’ibigwi yubatse.

Uyu mugore ukomoka muri Canada, azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘My Heart will go on’; ‘Because you loved me’; ‘Power of Love’; ‘A New Day Has Come’; ‘I Surrender’ n’izindi zamamaye mu bihe bitandukanye.

Ubuzima bwa Céline Dion bukomeje kujya mu kaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages