Ni uburwayi butumye ahagarika ibitaramo yari afite mu mijyi 24 uhereye i Amsterdam muri Kanama 2023 kugeza ku bitaramo bibiri yari kuzakorera i Londres muri O2 Arena muri Mata 2024.
Mu butumwa yahaye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yasabye imbabazi abakunzi be kuba yongeye kubatenguha.
Yanditse agira ati "Mbabajwe cyane no kongera kubatenguha, nubwo binshenguye umutima ni byiza ko duhagarika ibintu byose kugeza igihe niteguye gusubira ku rubyiniro.Mfite amatsiko akomeye yo kongera kubabona.”
Mu Ukuboza 2022, nabwo Celine Dion yari yatangaje ko asubitse ibitaramo yari afite muri Gashyantare 2023 mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi nyuma y’uko abaganga basanze arwaye ’Stiff-Person Syndrome (SPS), indwara yibasira ubwonko.
Nyuma yaho nabwo yahagaritse ibitaramo byose yari afite muri Amerika y’Amajyaruguru kubera ubu burwayi.
Bamwe mu bakunzi ba Céline Dion bababajwe cyane n’aya makuru aho bamwe bibaza ibikomeje kuba ku muhanzi bakunda gusa bavuga ko bagiye gukomeza kumusengera.
Uyu muhanzikazi yari ategerejwe mu bitaramo mu mijyi irimo Londres, Dublin, Paris, Berlin, Amsterdam, Stockholm , Zurich n’ahandi.
Nibyo bitaramo bya mbere bizenguruka Isi uyu muhanzikazi yari ari gukora atari kumwe n’umugabo we Rene Angelil witabye Imana mu 2016 azize kanseri.
Uyu muhanzikazi yabaye icyamamare cyane mu 1997 nyuma yo gukora indirimbo “My Heart Will Go On” yifashishijwe muri filime Titanic ya James Cameron.
‘My Heart Will Go On’ imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane za Céline Dion
‘Love Again’ indirimbo Céline Dion aherutse gukorera filime yahuriyemo na Priyanka Chopra Jonas na Sam Heughan



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!