00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Fille Mutoni mu kaga nyuma yo kongera kwishora mu biyobyabwenge

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 January 2026 saa 08:26
Yasuwe :

Ubuzima bw’umuhanzikazi wo muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Fille Mutoni, bwongeye guteza impungenge nyuma y’uko bimenyekanye ko yongeye gusubira mu biyobyabwenge nyamara yari yatangiye urugendo rwo kwisubiraho.

Amakuru y’ubuzima bwa Fille yatangajwe n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba mu birori, MC Kats bakundanye bakanabyarana.

MC Kats yavuze ko Fille yongeye gukoresha ibiyobyabwenge hashize amezi make avuye mu kigo cyari kiri kumufasha kubireka.

MC Kats yabanje gutungura benshi ashyira hanze amashusho agaragaza Fille aryamye mu bitaro, yambitswe ibyuma bimwongerera umwuka, ariko icyo gihe ntiyahise atangaza icyari cyamujyanye kwa muganga. Nyuma ni bwo yaje gusobanura ko uburwayi bwe bwatewe no kongera gukoresha ibiyobyabwenge.

Yavuze ko Fille yaguye muri uyu mutego wo kongera gukoresha ibiyobyabwenge kubera gushukwa n’abantu, bikamugiraho ingaruka zikomeye zatumye ajyanwa mu bitaro. MC Kats yagereranyije ibi byabaye kuri Fille n’ibyabaye ku byamamare nka Whitney Houston, wapfuye nyuma yo kongera gusubira mu biyobyabwenge yari yaravuyeho.

Ati “Hari ikintu bita gusubira mu ngeso wari wararetse. Iyo uri ku miti igufasha kureka ibiyobyabwenge ugasubira kubikoresha, bishobora kukugiraho ingaruka zikomeye. Reba Whitney Houston n’abandi benshi bapfuye kubera ibyo. Njye ubwanjye maze kubona abantu batatu bapfuye bitewe n’ibi.”

MC Kats yanenze kandi Ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda (UNMF), arishinja kutagaragaza amafaranga ryavugaga ko ryabahaye ngo afashe Fille mu kwivuza.

Ibi byongeye gutuma benshi bagaragaza impungenge ku buzima bwa Fille Mutoni, banasaba ko yahabwa ubufasha burambye kugira ngo atazasubira mu biyobyabwenge.

Fille aheruka kuvuga ko kimwe mu bituma ibyamamare byishora mu biyobyabwenge ari ukwigunga kubera kutagira inshuti zibaba hafi.

Izindi nkuru wasoma: - https://igihe.com/imyidagaduro/article/nta-nshuti-n-imwe-dufite-fille-mutoni-ku-bitera-abahanzi-agahinda-gakabije

 https://igihe.com/imyidagaduro/article/umuhanzi-fille-yicuza-igihe-kubatwa-n-ibiyobyabwenge-byari-byaramwibagije

Fille arembeye mu bitaro, ibintu MC Kats yavuze ko byatewe no gusubira ku biyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages