Ubusanzwe yitwa Habakubaho Hyacinthe, ni umugabo w’imyaka 48 wavukiye i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Afite abana batanu, umukuru afite imyaka 22 naho umuto afite itandatu.
Amashuri abanza yayize ahitwa ku Kivumu i Musambira mu Karere ka Kamonyi aho ababyeyi bimukiye ubwo yari akiri muto; ayisumbuye ayiga muri Ecole Technique de Save ayasoreza mu Urwunge rw’Amashuri Ndangaburezi ruherereye mu Ruhango.
Ubu ni umutekinisiye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, akabikomatanya no gukina amakinamico mu Urunana, Umurage ndetse no mu Indamutsa.
Akina mu Urunana ari umugabo w’umunyamafuti w’umufundi ukunda gutoteza umugore we Nyiramariza rimwe na rimwe ndetse akanamuca inyuma.
Yumvikana no mu zindi kinamico nk’Umurage yitwa Dr. Nzungu.
Uko yatangiye gukina ikinamico
Yabwiye IGIHE ko yatangiye gukina ikinamico kuva mu buto bwe, impano igenda ikura mpaka ageze muri Orinfor aho yatangiriye kuyikuza no kuyimenyekanisha ku rwego rw’igihugu.
Ati “Natangiye iby’amakinamico rwose kera nkiri umwana nkiga mu mashuri abanza mu 1983, aho najyaga kwitoreza mu kigo cy’Abafurere mu muryango wa André Kagwa i Kabgayi.”
“Mbikomeza mu mashuri yisumbuye ariko nabyinjiyemo neza mu Ukwakira 1994 ubwo najyaga gukora akazi k’ubutekinisiye muri Orinfor ubu yahindutse RBA.”
Avuga ko Itorero Indamutsa ryari ryarabaye nk’iryahagaze ryarapfushije abakinnyi abandi barahunga kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, bagatangira kwisuganya kugira ngo abantu bari bahari batangire kurizazahura.
Ati “Ntabwo bambengutswe ahubwo na kera narabikundaga, ngize amahirwe rero mpageze hari umusaza watwandikiraga witwa Nyabyenda Narcisse wari umutoza ndamubwira nti ‘ibintu byo gukina ikinamico ndabizi kandi ndabishaka’.”
Avuga ko ibyo gufata amajwi y’abakinnyi byaje nyuma yo kwinjira mu Indamutsa ubwo uwari umutoza w’abakinnyi yamugiriraga icyizere akabimwigusha.
Ati “Aranyemerera turiyegeranya na ba Mukeshabatware n’abandi hanyuma dutangira gukina. Kuko nari ndi mu kazi ka tekiniki bituma Nyabyenda anyigisha n’ibyo gufata amajwi abakinnyi, n’ubu ndacyabikunda.”
Mu Urunana ho avuga ko yagiyemo ubwo bahamagazaga ikizamini yagerayo agatsinda agahabwa gukina ari Gitefano.
Ati “Mu Urunana ho batanze ikizamini ubwo bari bagiye gutangiza iyi kinamico, icyo gihe njyamo nkora mu myanya ine umuzungu wadukoreshaga yari yavuze ko byose nabitsinze ariko yampitiyemo Gitefano.”

Aho yakomoye impano
Avuga ko gukina ikinamico byari bimworoheye cyane kuko mu muryango w’iwabo ari abantu bakunda gusetsa cyane.
Ati “Sinavuga ngo ni impano nakomoye mu muryango cyangwa se ku bandi gusa navuga ko mu muryango wacu wavutsemo abantu bakunda gusetsa ku buryo ibintu byo gusetsa no gukina mpamya ko atari ibintu byari kutunanira.”
Gitefano wo mu Urunana atandukanye n’uwo mu buzima busanzwe
Avuga ko akina ashaka guhindura ibyaba bitari kugenda neza muri sosiyete, akishyira mu mwanya w’umunyamafuti ariko hari icyo agamije.
Ati “Rimwe na rimwe iyo ukina ikinamico icyo iba igamije ni ugukosora ibibazo biri muri sosiyete, hari igihe ikibazo kiba kiri hariya ari kibi kugira ngo ubyereke abantu uba ugomba kugikina bakabibona bagatangira kugutuka ariko noneho ukagira aho ugaruka iyo utangiye kwikosora nibwo wa wundi wagikoraga atangira kwikosora.”
Akomeza avuga ko iyo wa muntu ahindutse, guhindura abantu biba bigezweho.
Ati “Naho ubundi ntibivuze ko Gitefano ukina amafuti mu Urunana ari we uri kuvugisha. Biratandukanye rwose mu rugo nta mafuti mpagira abana banjye ndabubaha nabo bakanyubaha nta kibazo tujya tugirana.”
Ubu abantu baturanye bamwe bibagiwe izina rye risanzwe ku buryo ni iyo hari umushaka mu gace atuyemo abantu bakurangira bavuga kwa Gitefano.
Ati “Iyo abantu banyise Gitefano nta kibazo, bibaho cyane binanyereka ko ibyo nakinnye babyumvise. Usanga aho ntuye iyo urangiye umuntu uti nugera hafi y’umurenge kuko ntuye hano imbere y’Umurenge wa Kanombe akakubwira ko ubaza kwa Gitefano icyo gihe n’undi uri ku muhanda arakubwira ati dore ni hariya.”
Yari agiye gukubitirwa ku itabaro
Avuga ko abantu bamwumva mu buryo bwinshi. Ngo hari ab’abagabo bavuga ko yitwaye bya kigabo hakaba n’abandi bavuga bati ‘ariya mafuti ukina bite byawe?’. Bose arabareka ngo kuko aba azi icyo agamije iyo akina.
Ngo hari abagore bari bagiye kumukubitira ku itabaro akizwa n’amaguru bamuziza ibyo yakinnye mu Urunana.
Ati “Hari n’abadamu badatinya kukubona bakakuvuma kuko wenda watereranye Nyiramariza, ndabyibuka rimwe nagiye gutabara i Nyamirambo icyo gihe hasohotse agakino nakinnye nari natashye nasinze Nyiramariza yari yafashwe n’inda ansaba kumuherekeza kwa muganga ndamwangira arinda ubwo yijyanayo mu ijoro.”
“Ndabyibuka icyo gihe ku itabaro hari abagore bankozeho akaziga bashaka kunkubita ndabacika ndiruka, ibyo gutabara birangirira aho.”

Amafaranga yo mu ikinamico ni iyanga
Gitegano avuga ko abantu bakunda cyane ikinamico ariko iyo bigeze ku ngingo yo kuba bayitera inkunga ngo hagire byinshi bikorwa bijyanye nayo biba ikibazo.
Ati “Gukina ikinamico uretse kuba ubikunda ukumva ko uri gukorera sosiyete sinavuga ngo harimo amafaranga runaka, ariko na none sinavuga ko dukinira ubusa. Harimo bimwe nagiye mvanamo.”
“Sinakubwira ngo harimo umushahara ungana gutya ugenda ubona amafaranga atandukanye bitewe n’ibiraka ariko mbona bizageraho bikaza. Amafaranga menshi ninjije ni miliyoni imwe n’igice.”
Bushombe ku isonga mu bo bakinana akishima
Ati “Iyo nkinana na Bushombe, Kideyo na Kivamvari n’ubwo bwose yagiye atagihari twarakinaga muri studio ukumva rwose mwagezeyo. Ariko n’aba bana bakizamuka barimo Petero hari igihe rwose bigushimisha.”
No mu Indamutsa avuga ko gukinana na Mukeshabatware, Nyirarukundo, Jeannette, Mugeni n’abandi aba ari byiza kuri we.
Akomeza avuga ko umugore we atagira ikibazo cy’ibyo akina ngo abe yakeka ko amuca inyuma gusa avuga hari igihe byashatse kubaho agitangira akajya amukeka ariko akagerageza kumwumvisha ko ibyo akina ntaho bihuriye n’ukuri.
Imikinire ya Sebanani iri mu byatumye akunda cyane ikinamico
Gitefano avuga ko yakundaga byimazeyo Sebanani wamamaye mu makinamico atandukanye yakinnye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yabashaga kwinjira mu mukino neza akaba yashyira umuntu mu mwuka wo guhita yiyumvisha ibyo ari gukina bitamugoye.
Ati “Nakundaga imikinire ya Sebanani André [yakinnye mu ikinamico nyinshi zirimo Maziyateke, Rusisibiranya n’izindi], numvaga nzagira amahirwe yo kuzakinana na we ni nabyo byatumaga nkirangiza kwiga mpora nandikira Radio Rwanda nsaba akazi bakampakanira.”
“Birambabaza kuba ntarakinanye na we, yari umukinnyi pe. Afite ukuntu yinjiraga mu mukino ukumva ugomba kumutega amatwi mu ijwi rye ukumva n’ibikorwa ari gukora, sinzi ko n’ubu tuzagira umukinnyi ubasha kugera ku rwego nk’urwe.”

Amafoto na Video: George Salomo




Ibitekerezo 0