00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Seburikoko, umunyaturingushyo wihariye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 August 2017 saa 11:49
Yasuwe :

Nta washidikanya! Niyitegeka Gratien amaze kuba ikirangirire muri sinema, ayoboye abandi mu kugira igikundiro n’ubuhanga budasanzwe mu bakina filime muri iyi myaka, hejuru ya byose afite izindi mpano zihariye ari nabyo bimuhesha ibendera ry’abahagaze neza uyu munsi.

– Utuzina dushya ni Seburikoko, Sebu, Fierté
– Yabaye mwarimu igihe kinini abivamo ajya muri sinema
– Seburikoko, izina rihatse ayandi mu bakina filime mu Rwanda
– ‘Mperuka mu Kiliziya mu 1995, sinzasubirayo nsengera iwanjye’

Akinjira mu bya sinema, izina rye ryabaye ikimenyabose ni ‘Sekaganda’ muri film ‘Zirara Zishya’. Iyi yayikinnye akiri mwarimu mu mashuri yisumbuye gusa mu 2015 yabivuyemo yiyegurira ubuhanzi ari nawo mwuga watumbagije ubukungu bwe kurusha imyaka yabanje.

Niyitegeka ni umuhanzi ukomeye uzwi nk’umunyarwenya unavuga amazina y’inka mu misango y’ubukwe. Akora ingeri z’ubuhanzi zinyuranye nk’ Ibyivugo, indirimbo, ikinamico, filime, amazina y’inka, urwenya n’ibitutsi bitari mpangara nguhangare.

Impine y’ibyo wamenya kuri Niyitegeka

Uyu muhanzi w’imyaka 39 y’amavuko, ni mwene Ngarukiye Tharcice na Mukarusharaza Bernadette. Yavutse kuwa 25 Ugushyingo 1978 ahahoze hitwa i Byumba muri Kiyanzi , ubu ni mu Murenge wa Ntarabana Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu mashuri yisumbuye yize Ibinyabuzima n’Ubutabire muri Koleji ya Rilima, hanyuma muri Kaminuza yiga Ubumenyi bw’Isi, Ibinyabuzima n’Uburezi. Yarangije Kaminuza muri 2007, ahabwa impamyabumenyi mu mwaka wa 2008 mu Ishuri Nderabarezi rya Kigali[KIE].

Niyitegeka Gratien yakoze umwuga wo kwigisha mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo FAWE Girls School, St Ignace Mugina n’ahandi.

Mu mashuri yigishijemo nyuma yo kurangiza Kaminuza, ahanini yatangaga amasomo mu by’Ibinyabuzima n’ubumenyi bw’Isi. Aho yanyuze yigisha no muri bagenzi be yabyirukanye na bo azwiho kuba ‘inkwakuzi’, kubahiriza igihe no gukorana umwete muri byose.

Kuva yatangira ubuhanzi, nta mutungo w’umurengera amaze kubisaruramo gusa aho yahagarikiye ibyo kwigisha akabikora byonyine, ngo yatangiye kubona itandukaniro mu nyungu abona ku kwezi.

Imbaraga izina rye rimaze kugira zamuhesheje ubushobozi bwo kubakira nyina inzu nziza irimo amashanyarazi na sima ku buryo abaturanyi babo mu cyaro basigaye bavuga ko ‘umuryango wa Seburikoko ari uw’abanyamafaranga’.

Mu buhanzi bwe, uyu musore avuga Ikinyarwanda cyimbitse kiba cyiganjemo ahanini amagambo yo ha mbere yumvikanamo umwimerere nyarwanda.

Iyo uganira na Seburikoko, ni umuhanzi uvuga Ikinyarwanda cyiganjemo amagambo akomeye kandi adategwa, agira n’umwihariko wo kuvugana amaringushyo menshi no kuvungamo urwenya mu buryo buryoshya ikiganiro.

Ikiganiro kirambuye na Seburikoko

IGIHE: Ni iyihe mishinga uhugiyemo muri iyi minsi?

Seburikoko: Ubu amasezerano mfite ni amwe, mfite aya Inyarwanda.com aho ndi gukorana na bo nk’umukinnyi wa filime y’uruhererekane ica kuri Televiziyo y’u Rwanda, yitwa "Seriburikoko". Ndayiyobora nkafasha no mu kuyandika, ubwo urumva ni ako kazi mfite cyane cyane muri filime.

Ndi no mu ikinamico "Umurage", nayo ndi kuyikinamo nitwa Yabesi hanyuma nkaba no mu Ndamutsa za RBA, ubundi nkikorera ubuhanzi bwanjye, nka MC, nko kuvugira inka, guhimba imivugo, kunezeza abantu ariko nanimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi.

IGIHE: Ibyo wize hari aho ubihuriza n’umwuga wo gukina filime?

Seburikoko: Usibye ko binyagura mu buzima nkamenya ibintu byinshi bitandukanye ariko ubundi ntaho bihurira, urumva nyine ko iyo ngiyo ari siyansi nagiye kwiga, ntaho bihurira, ibyo gukina ntabwo nabeshya ko nigeze mbyiga, nabimenye mbyigisha.

IGIHE: Inganzo ya Seriburikoko uyikomora hehe?

Seburikoko: Kera navugaga ko ntaho, ariko reka mvuge ko nari mfite data wandikaga umuziki mu majwi ya ’musique classique’ y’abagatolika, yarahimbaga akanabyandika ariko nakuze yarabiretse.

Yakundaga gucuranga ‘cordeon’, ndibuka ko yakiretse twaranagitinyaga cyane, icyo gihe nari mfite imyaka nk’itanu. Nta handi twigeze duhurira ngo mvuge ko yabinyigishije ubwo byaba biri mu maraso igice kimwe, ariko nabyirutse nikundira Ikinyarwanda, cyane cyane kumva Ikinamico.

…Nakundaga Rujindiri nza no kugira amahirwe mpura n’abana be ngiye kwigisha St. Ignace ku Mugina, nkoraho ubushakashatsi turanaganira igihe kirekire bituma nkomeza kwikundira ibi ngibi byo guhanga.

IGIHE: Mu bakinnyi b’ikinamico wakuze wumva ni nde wasanganye ubuhanga bwihariye?

Seburikoko: Hari umusaza wavugaga igikiga witwa Baganizi Eliphaz, nakundaga na Sebanani, nyuma naje gukunda na Mukeshabatware n’umukecuru Mukandengo Atanaziya, ngira ngo ni we Sisiliya wo mu Runana. Nakunze na Nyirarukundo Beatrice, we nagize amahirwe na n’ubu turacyari kumwe. Narabakundaga.

IGIHE: Ukina nk’umugabo w’umunyamafuti cyangwa umuboyi wananiranye, nta ngaruka bikugiraho mu buzima busanzwe?

Seburikoko: Mu buzima busanzwe bishobora kukugiraho ingaruka utabyitayeho, ariko iteka iyo ikintu cyabayeho mu buzima bwawe, kandi akaba ari ugukina, ni wowe ugomba gutekereza uburyo ubwonko bwawe ubushyira mu murongo. Njyewe hari abanyibeshyaho bakavuga bati uriya muntu niko ameze, ni umugabo w’umwanda n’ubufuti, umugabo urara mu kabiri n’ibindi, ariko ni njyewe ugomba kubaka ubuzima bwanjye.

IGIHE: Usigaye uca kuri Televiziyo. Umunsi wasubiye mu cyaro nyuma yo kwamamara kwawe abo wasizeyo bakubwiye iki?

Seburikoko: [Akubite igitwenge] Ku bw’amahirwe ntabwo benshi bari babona televiziyo, urumva natangiye muri filime muri 2008, ntabwo iwacu i Kiyanza hari hakaza amashanyarazi, ariko ubu noneho iyo ngiyeyo biba ibindi bindi, ubu ndi umutware kandi nyine mu buzima busanzwe umuntu atarakomera cyane, ntabwo icya mbere ari uko nari buhite nkira nkaminantuka ntacyo nakoze ahubwo kuba ndi gukora bakabona ko hari urwego ndiho, bintera ingufu zo gukomeza gukora.

IGIHE: Ni ikihe kimenyetso ufite i Kiyanza cyerekana ko Seburikoko ari izina rigabura?

Seburikoko: Buriya mukecuru yari atuye mu manegeka ariko ubu namwubakiye inzu. Ntabwo navuga ngo irahambaye kurusha izindi ariko iyo wagerageje kuvana umukecuru mu nzu yamuviraga ukamushyira mu nzu irimo amashanyarazi na sima, biba ari ibyo.

IGIHE: Abantu bo mu cyaro ubwo ntibaryana inzara ngo mwarakize?

Seburikoko: Ubona na bo bavuga ngo abana ba runaka iwabo ni aha, barakize baraminanutse. Ni uko baba bavuga. Mu cyaro niko bisanzwe, iyo hari intera warenze bo babona ko wakize.

IGIHE: Ni ikihe kintu gitangaje wibuka iwanyu mu cyaro?

Seburikoko: Ikintu cyose mu cyaro kera twebwe cyabaga ari ikosa, watsindwaga mu ishuri ukabizira, watsinda wakwishima cyane bati ntukirate. Iyo wasuhuzaga umuntu baragutwamaga ngo usuhuje nabi, waceceka ngo iki cyana kirajunjamye.

IGIHE: Ibyaro biratandukanye, aho wakuriye mwari mufite uwuhe mwihariko?

Seburikoko: Aho nakuriye habaga ikintu bita ibanga cyane, numvaga bavuga ngo niko Abariza bameze. Hari igihe cyageze iwacu turakena by’intangarugero, njyewe siniyemera, icyo gihe hateye inzara iwacu, ababyeyi barangije baduha itegeko ko tugomba gutaha buri gihe saa sita nk’abandi bana kandi nta biryo biriyo. Urumva naratahaga nagera mu rugo nkanywa amazi, nta muntu wamenyaga ko nabwiriwe, sinzi impamvu babikoraga gutyo.

Ikindi cyabagaho, ntabwo bakubitaga umwana hagati ya saa tanu na saa munani kugira ngo abaturanyi badakeka ko umwana akubitswe kubera ibiryo bibaye bike. Ikosa warikoraga nka saa tatu bakakureka byagera saa munani inkoni ikarisha.

IGIHE: Uretse iby’ubuhanzi, ikindi kigutwara umwanya munini ni ikihe?

Seburikoko: Njyewe ndasoma cyane, amakuru ya politike, imibereho y’abantu. Nize ubumenyi bw’Isi, nabyo nkunda kubisoma cyane, muri make umwanya wanjye wok u ruhande iyo ntari guhimba mba ndi gusoma amakuru.

IGIHE: Nk’umuhanga muri Géographie, ni ikihe gihugu cyihariye mu bigize Isi?

Seburikoko: Nize ubumenyi bw’Isi kandi mbyigisha igihe kinini cyane, nta gihugu wabona cyihariye nk’u Rwanda. Ni gito, gifite ikirere cyihariye, izuba riringaniye, akabeho gake, imvura idakabije, mbese ni mberabyombi.

IGIHE: Seburikoko wamamaye muri filime. Iyo uhuye n’abantu ntibajya bakwikangamo ya mafuti ukinana na Siperansiya?

Seburikoko: Ibyo nibyo bibaho cyane, hari abana usanga iyo bambonye nko mu bukwe bumva banezerewe mbese kuri bo ubukwe buba bwarangiye iyo bambonye, hari n’abandi bakuru baba bararangije kukwakira bakwikundira ariko hari n’abandi buriya duhura bakambona nka ‘Seburikoko’ w’umunyamafuti muri filime.

Niyitegeka Gratien ni we uyobora filime 'Seburikoko' ikunzwe cyane mu Rwanda

Hari nk’abantu bambona bakampamagara bati ‘umva wa kagabo we ngwino dufate selfie’. Abo iyo turangije ndabasobanurira, nkabigisha uburyo bwiza bagakwiye kuba babikozemo.

IGIHE: Ese ko utazana umugore ngo urungano uruhe inzoga?

Seburikoko: Ntabwo byari mu bintu nshyize imbere. Umurongo wanjye wa mbere ni ukugeza ibihangano byanjye kure, ariko ubu ndimo kubitekerezaho nko mu mwaka umwe cyangwa ibiri nzabikora.

IGIHE: Fiancé wamaze kumutoranya se?

Seburikoko: Ntabwo najyaho ngo nkubeshye ngo arahari. Ntabwo mufite, abakobwa turaganira ariko ntabwo ndatoranya.

IGIHE: Ubwo muri za nkumi zose mukinana filime nta n’umwe urakugwa ku mutima?

Seburikoko: Iyo urebye urashima ariko kubiganira ni ikindi. Si n’abo gusa no mu barimu hari abo nagiye nshima.

IGIHE: Ukiri mwarimu ni ayahe masomo wigishaga akinjira abanyeshuri udahatirije?

Seburikoko: Biologie, chimie na Géographie. Umunyeshuri wese nigishije aya masomo yaratsinze, ni ibintu numvaga bindimo cyane, n’ubundi mbyiyumvamo.

IGIHE: Seburikoko watubwiye ko uri umugatulika, uheruka mu misa ryari?

Seburikoko: Ndi umugatulika ariko ntabwo mperukayo, ubu nsengera mu rugo, mperuka mu Kiliziya mu 1995. [avangamo igitwenge] Byaje gutyo bikomerezaho, data yabanje kuba umugatulika, aba umukatejisite, abivamo aba umurokore, mbese nasanze urusengero rwiza ari umutima w’umuntu.

IGIHE: Uuuh! Noneho ibyo gusenga wabivuyemo burundu?

Seburikoko: Oya byarakomeje da! Mu kiliziya mporamo kuri internet, mbyumva kuri radio, hari n’ibindi nsoma, njyewe mfite Bibiliya Ntagatifu mu rugo. [Asoza n’igitwenge]

IGIHE: Ufite n’impano yo gucuranga gitari. Ibi byo wabyize hehe?

Seburikoko: Kera nkiba mu cyaro nakundaga kuba nicaye mu giti cya voka, nari mfite gitari yo mu giti narayicurangaga ariko itameze neza. Ejobundi mu 2015 nibwo navuye mu bwarimu njya mu buhanzi, ni nabwo natangiye kwiga gitari by’umwuga.

Ijana ku ijana ni ubuhanzi buntunze, mvuga amazina y’inka, namamariza abantu, hari udufaranga nkura kuri YouTube no mu yindi mikino mbamo.

IGIHE: Ubu buhanzi urimo bwo gukina filime urabwerekeza hehe?

Seburikoko: Ubwonko buhugiye mu kwandika, ikindi ni uguharanira gushakisha uko ibihangano byanjye byaba umwimerere. Ikindi buriya ndiga cyane, niga uko abandi bakina. Ubu ni njye uyobora filime ‘Seburikoko’ kandi abantu bambwira ko iryoshye, nzakomeza no kongera ubumenyi mbe umuhanzi nyawe udashakisha.

IGIHE: Urakoze cyane Sebu.

Seburikoko: Namwe mwakoze cyane.

Ni umusore ugira igiparu cyiganjemo gusetsa
Seburikoko wiyita Fierté muri filime

Kamwe mu duce yakinnyemo muri ’Seburikoko’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages