Mu gitondo cyo ku wa 12 Gicurasi 2025 nibwo umuraperi Daystar Peterson uzwi nka Tory Lanez yasagariwe n’indi mfungwa.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi bwa gereza ya California, bwavuze ko Lanez, yakomeretse bikomeye ku mutwe, mu maso, mu mugongo no mu gatuza.

Abakozi ba gereza bahise batangira kumuvura mbere yo kumujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho byisumbuye. Ageze kwa muganga yashyizwe ku cyuma kimufasha guhumeka.

Kugeza ubu Tory Lanez ameze neza nk’uko ubutumwa bwanyujijwe kuri Instagram ye bwabivuze, buhumuriza abafana be.

Ubu butumwa buvuga ko “Nubwo aribwa, aravuga nk’ibisanzwe, afite ibyishimo kandi ashimira Imana kuba ari gukira”.

Kugeza ubu ntiharatangazwa imfungwa yateye ibyuma Lanez, gusa ubuyobozi bwa gereza bwavuze ko hatangiye iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi.

Mu 2023 nibwo Tory Lanez yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu birebana n’intwaro, birimo kurasa umuraperikazi Megan Thee Stallion bakundanye.

Ibi bibaye mu gihe uyu muraperi wakunze kuvuga ko ari umwere, aherutse gutangaza ko agiye gusohora album nshya yise ‘Peterson’ yakoreye muri gereza.

Umuraperi Tory Lanez yatewe ibyuma inshuro 14 muri gereza afungiyemo
Umuraperi Tory Lanez yatewe ibyuma inshuro 14 muri gereza afungiyemo