00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwo ku muhanda no gusenga: Twumvane album ’Baraba Abambwe’ ya Young Zaki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 December 2025 saa 09:56
Yasuwe :

Young Zaki yashyize hanze album ye nshya yise “Baraba Abambwe” yakozwe nyuma yo gutsinda abandi baraperi bakiri bato, bari bahatanye mu irushanwa rya Streetball Freestyle Tournament ryabaye muri Nyakanga 2025.

Ubuzima bwo ku muhanda no gusenga: Twumvane album ’Baraba Abambwe’ ya Young Zaki

Young Zaki iyi album ye nshya igizwe n’indirimbo icyenda zirimo, “Stop” yakoranye na Papa Cyangwe, “Ngendera Kure” yakoranye na Trizzie 96 na “I Nduba” yakoranye na Wamunigga.

Iyi album iriho izindi ndirimbo yakoze ari wenyine zirimo “Gutya”, “Hustler”, “Shake”, “Ni Wowe”, “Baraba Abambwe” na “MYB”.

Aganira na IGIHE yavuze ko inkomoko y’izina Baraba atashakaga kwerekana uwo abantu bamwe bazi muri bibiliya.

Ati “Baraba nashatse kuvuga si uwo abantu by’umwihariko abakirisitu basanzwe bazi muri Bibiliya. Njye nashakaga kuvuga umushabitsi. Narihisemo nshingiye ku buryo abantu bakuze muri sosiyete bakunze gufata abana bambara amapoketi, bafite dreadlocks cyangwa tattoo nk’abananiranye kandi mu by’ukuri ushobora kuba ufite ibyo byose nyamara mu bijyanye n’ikinyabupfura ukaba ukibarusha kandi bo nta dreadlocks cyangwa se tattoo bafite.”

Yakomeje avuga ko ari album ye ya mbere, aho yagarutse cyane ku buzima by’umwihariko bwo ku muhanda, iyobokamana ndetse n’urukundo.

Ati“Ubutumwa nyamukuru ni ugukundana, gusenga Imana kandi kenshi ndetse no kumenya ibyawe cyane cyane ukareka iby’abandi kuko akenshi iby’abandi bitaba ari ngombwa kuri wowe cyangwa se na ba nyirabyo bakaba badashaka ko ubimenya.’’

Izi ndirimbo zigize iyi album zatunganyijwe n’aba-pruducers batandukanye barimo Hervisbeats, Plug Beats, Basskiller Waguan, PrinceKizz, Kushbeats, Kina Beat, JuhnQuickly, Huybbi, Kunkono na Kozze.

Iri serukiramuco ryatumye iyi album ikorwa rya Kigali Streetball ryaherukaga kuba mu 2007, icyo gihe ritegurwa na Contact FM, rikaba ryarafashije urubyiruko rwinshi kwigaragaza binyuze mu mikino, imbyino n’ubuhanzi.

Ubu MC Murenzi wamamaye nka MC Nzi wahoze ari umwe mu baryitabiraga, ni we uri kuritegura agamije gufasha urubyiruko kugaragaza impano no kubarinda kwishora mu biyobyabwenge.

Reba indirimbo ’Stop’ yakoranye na Papa Cyangwe

Reba indirimbo ’Stop’ yakoranye na Papa Cyangwe

Young Zaki yamenyekanye kubera indirimbo yise Motari
Young Zaki yashyize hanze album ye ya mbere
Young Zaki ni umwe mu baraperi bo kwitegwa
Young Zaki ni umwe mu baraperi bari kuzamuka neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages