00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwo mu mutwe bwatumye John Legend afata ikiruhuko ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 31 October 2023 saa 01:10
Yasuwe :

John Legend yafashe icyemezo cyo kubaganya umwanya yakoreshaga imbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Twitter yahindutse X avuga ko zikomeza kongera uburozi bwangiza ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Uyu muhanzi w’imyaka 44, yafashe iki cyemezo avuga ko afite impungenge z’ingaruka mbi izi mbuga zishobora kugira ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Mu kiganiro yagiranye na Yahoo Life, John Legend, avuga ko yamaraga umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga gusa ubu yafashe umwanzuro wo kubigabanya, ahagarika kujya kuri X, gusa umwanya abonye agera kuri Instagram na TikTok gusa.

Yagize ati “Nigeze kuba ku mbuga nkoranyambaga cyane kuruta uko meze ubu, rimwe na rimwe iyo nanditse nandika kuri Instagram ndetse no kuri TikTok, ariko nahagaritse gukoresha cyane Twitter yabaye nk’uburozi.”

“Kugira ukuri kwinshi hagati yawe n’abakumva, ntabwo bigenwa nawe gusa, ibiganiro byinjira mu buzima bwanjye byari byinshi. Nyuma naravuze nti ’urabizi, ibyo simbikeneye, kandi ni byiza rwose ku buzima bwanjye bwo mu mutwe’. Nasanze ari byiza ko ubuzima bwanjye bwo mu mutwe buguma kure y’ibi bintu.”

John Legend avuga ko nk’umuntu ufite abana bane mu rugo aba afite inshingano zitoroshye na byinshi agomba kwitaho cyangwa aba ahugiyeho.

Uyu munyamuziki afite abana bane yabyaranye na Chrissy Teigen barimo Luna w’imyaka irindwi, Miles w’imyaka itanu, Esti ufite amezi umunani na Wren w’amezi ane.

John Legend avuga ko nk'umugabo ufite abana bane bakiri bato aba afite byinshi byo kwitaho akagira ibyo aha umwanya uhagije
John Legend yafashe iki cyemezo avuga ko afite impungenge z’ingaruka mbi izi mbuga zishobora kugira ku buzima bwe bwo mu mutwe
Ubuzima bwo mu mutwe bwatumye John Legend afata ikiruhuko ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko urwa X yamaragaho igihe kirekire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages