Uyu muhanzi w’imyaka 44, yafashe iki cyemezo avuga ko afite impungenge z’ingaruka mbi izi mbuga zishobora kugira ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Mu kiganiro yagiranye na Yahoo Life, John Legend, avuga ko yamaraga umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga gusa ubu yafashe umwanzuro wo kubigabanya, ahagarika kujya kuri X, gusa umwanya abonye agera kuri Instagram na TikTok gusa.
Yagize ati “Nigeze kuba ku mbuga nkoranyambaga cyane kuruta uko meze ubu, rimwe na rimwe iyo nanditse nandika kuri Instagram ndetse no kuri TikTok, ariko nahagaritse gukoresha cyane Twitter yabaye nk’uburozi.”
“Kugira ukuri kwinshi hagati yawe n’abakumva, ntabwo bigenwa nawe gusa, ibiganiro byinjira mu buzima bwanjye byari byinshi. Nyuma naravuze nti ’urabizi, ibyo simbikeneye, kandi ni byiza rwose ku buzima bwanjye bwo mu mutwe’. Nasanze ari byiza ko ubuzima bwanjye bwo mu mutwe buguma kure y’ibi bintu.”
John Legend avuga ko nk’umuntu ufite abana bane mu rugo aba afite inshingano zitoroshye na byinshi agomba kwitaho cyangwa aba ahugiyeho.
Uyu munyamuziki afite abana bane yabyaranye na Chrissy Teigen barimo Luna w’imyaka irindwi, Miles w’imyaka itanu, Esti ufite amezi umunani na Wren w’amezi ane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!