Miss Umwiza wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020 yifuza kuba umucuruzi mpuzamahanga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Kanama 2020 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020 arateganya gukomeza amasomo ya kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi ndetse afite inzozi zo kuba umucuruzi mpuzamahanga.

Uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda 2020 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye aho yize ibijyanye n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, HEG.

Umwiza Phionah yabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, mu irushanwa ryegukanywe na Nishimwe Naomie.

Nyuma y’amezi asaga atanu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 rirangiye, Umwiza yasangije IGIHE ibyo ahugiyemo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Umwiza yahishuye igihe yatangiriye kugira inzozi zo kuzitabira Miss Rwanda, ibyo yaryungukiyemo n’imishinga ye mu gihe kizaza.

Yagize ati “Natangiye gukunda gukurikira iri rushanwa mfite imyaka 13, iki gihe numvaga ko nzaryitabira ariko nari nkiri muto. Igihe rero narangizaga amashuri yisumbuye nahise niyandikisha.”

Ni irushanwa uyu mukobwa avuga ko ari ryiza kuko riha amahirwe umwana w’umukobwa akaba yagaragaza ibitekerezo bye ndetse akaba yanabona abamufasha kubishyira mu ngiro.

Umwiza yinjiranye mu irushanwa umushinga wo kurwanya inda zitateguwe ziterwa abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure.

Kugeza ubu ntaratangira kuwukora kuko hajemo icyorezo cya COVID-19, icyakora avuga ko yatangiye gutekereza uko yawukora yifashishije ikoranabuhanga.

Yakomeje ati “Umushinga wanjye wansabaga guhuriza abantu benshi hamwe kandi murabizi ko bitemewe, COVID-19 yasenye imigendekere myiza y’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yacu ariko nanone ishobora gutuma dushaka izindi nzira byacamo ari nabyo turimo.”

Uyu mukobwa urebera kuri nyina w’umucuruzi inzozi ze avuga ko ari ukuba umucuruzi mpuzamahanga ari nabyo yifuza kwiga muri Kaminuza.

Umwiza yagiriye inama bagenzi be bitabira irushanwa rya Miss Rwanda cyane ko ahamya ko bahura n’ibishuko binyuranye kuko baba bamenyekanye cyane ariko agasaba abakobwa bagenzi babo kugira intego.

Mu butumwa bwe yasabye abana b’abakobwa kwiha icyerekezo bakirinda ibishuko kuko bishobora kubashora mu bibi nyamara babyirinze babivanamo ibyiza kuruta ibyo bashukishwa.

Ati “Iyo ufite intego mu buzima bwawe urayiharanira, mu kuyiharanira rero bisaba kuba hari ibyiza wigomwa kugira ngo ugere ku cyo ushaka, ni byiza ko umuntu agira intego mu buzima kugira ngo agire icyo ageraho.”

Yasabye Abanyarwanda muri rusange kuganiriza abana b’abakobwa bakiri bato bakabagira inama ariko n’abagize ibyago bagaterwa inda bakiri bato ntibatereranwe mu muryango.

Ati “Niba ugize amahirwe yo guhura n’abana bakiri bato baganirize wumve ikibavamo ariko niba unabonye ababyaye ntitubahane ahubwo tubahe ibitekerezo kugira ngo biyubake.” Ubutumwa bwa Umwiza ku banyarwanda muri rusange.’’

Umwiza Phionah w’imyaka 18 atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko. Yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Amashuri yisumbuye yayasoreje mu Kigo cya King David Academy aho yize ibijyanye n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Umwiza Phionah yari yiyamamarije guhagararira Intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2020
Umwiza Phionah yabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .