Ibi byagarutsweho mu nama yabaye ku wa 30 Nyakanga 2026, yari igamije kurebera hamwe uburyo bwo kubaka uruganda rw’imyidagaduro rutekanye, rushingiye ku ndangagaciro kandi ruhiganwa ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ibiganiro byibanze ku kwimakaza ubunyamwuga, gushyiraho ibipimo ngenderwaho by’ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, kurinda umutekano w’ababyitabira no gukomeza ubufatanye mu guteza imbere uru ruganda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yashimangiye ko nubwo uruganda rw’imyidagaduro rukomeje kwaguka, rugomba gukomeza kubahiriza amategeko n’indangagaciro z’u Rwanda.
Yasabye abafatanyabikorwa gushyira hamwe mu gushyiraho ibipimo ngenderwaho bizatuma imyidagaduro iba ifite ireme, itekanye kandi ijyanye n’icyerekezo igihugu cyihaye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasabye abategura ibitaramo kurushaho gufatanya n’inzego zitandukanye mu kwigisha urubyiruko umuco wo kwidagadura mu buryo buboneye no kugira imyitwarire ishingiye ku nshingano.
Yanashimangiye ko hakwiye gukazwa ubugenzuzi ku buziranenge bw’inzoga zitangirwa mu bitaramo, mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano by’ababyitabira.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko abakora mu ruganda rw’imyidagaduro bafite uruhare rukomeye mu kubaka imyitwarire y’abaturage, cyane cyane urubyiruko.
Yabasabye kurushaho kwita ku myambarire, imyitwarire n’ubunyamwuga, kugira ngo u Rwanda rukomeze kumenyekana nk’Igihugu gifite imyidagaduro irangwa n’ubusirimu, umutekano n’ubuziranenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!