Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022, muri BK Arena. Cyari cyitabiriwe ku kigero cyo hejuru.
Ubwitabire bw’iki gitaramo nta wabura kubuhuza no kuba cyabaye mu bihe Abanyeshuri by’umwihariko abo mu mashuri yisumbuye bari mu biruhuko ndetse na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bakaba baraje mu biruhuko by’Impeshyi.
Tayc w’imyaka 26 byari biteganyijwe ko ahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Christopher, Nel Ngabo, Ruti Joel, Inki, Deejay Pius, Seyn, Kivumbi King , Kevin Kade ndetse na Dj Toxxyk ugezweho mu bavanga imiziki hano mu Rwanda.
Ku rundi ruhande ariko, ikibazo cyo kutubahiriza igihe cyatumye bamwe mu bahanzi batabasha kubona umwanya wo gutaramira abakunzi babo bari baje kubashyigikira kubera ko ababashije kugera ku rubyiniro muri aba Banyarwanda ari Inki, Ruti Joel, Seyn, Kivumbi na Christopher.
Ni ukuvuga ko Deejay Pius, Nel Ngabo na Kevin Kade batabashije kugera ku rubyiniro.
Bimwe mu byaranze iki gitaramo
Igitaramo Tayc yakoreye i Kigali, nta washidikanya ku kuba aricyo cya mbere kigize ubwitabire bwo hejuru nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 gitanze agahenge ibikorwa by’imyidagaduro n’ibitaramo by’umwihariko bikongera gusubukurwa.
Uwarebaga muri BK Arena, ahabereye iki gitaramo byagaragaraga ko mu myanya y’icyubahiro abantu bari benda kuzura ndetse no hejuru mu myanya isanzwe abitabiriye bari benshi ku buryo bugaragara.
Ni igitaramo cyatangiye gitinze ugereranyije n’amasaha abagiteguye bari baramenyesheje cyagombaga kuberaho. Byari biteganyijwe ko gitangira Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba ariko byageze izo saha bigaragara ko nta gahunda ihari yo gutangira.
Ku bijyanye n’ubwitabire bw’iki gitaramo wabonaga umubare munini ari urubyiruko ndetse bigaragara ko ruri munsi y’imyaka 30, ibintu byagaragaje ko uyu musore akunzwe n’abakiri bato. Ni ibintu ahuriyeho n’abahanzi bo mu Rwanda bari batumiwe muri iki gitaramo.
Ikindi cyaranze iki gitaramo ni ukwirekura n’ibyishimo bisendereye ku bitabiriye iki gitaramo kuko wabonaga uretse kuba babaga bari gufata icyo kunywa banaryoherwa n’umuziki w’abahanzi bakunda, ariko bananyuzagamo bakabyina, abazanye n’ababo bakabyina ingwatira.
Ahagana Saa Mbili z’Umugoroba nibwo umuhanzi Inki ugezweho mu ndirimbo ‘Miriyoni’ izwi nka Madamazera yari ageze ku rubyiniro ndetse ahita ahamagara, Ruti Joel bayihuriyemo bafatanya kuyiririmba.
Nyuma Ruti Joel yahise aguma ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zirimo ‘Igikobwa’ n’izindi.
Abandi bahanzi baririmbye barimo barimo Kivumbi King, Kenny K Shot ndetse na Seyn ugezweho mu ndirimbo zirimo ‘Ijana, Ndasaze, Rendez Vous, Next n’izindi.
-Christopher niwe muhanzi rukumbi waririmbye ‘Live’
Kimwe mu byanenzwe na benshi muri iki gitaramo uretse kuba nta gahunda ihari y’uko cyagombaga kugenda muri rusange, ni ukuba abahanzi hafi ya bose baririmbye mu buryo bwifashisha indirimbo zabo baba baratunganyije muri Studio.
Ni ukuvuga ko ushinzwe kuvanga imiziki yacurangaga indirimbo, umuhanzi nawe akayifashisha aririmba. Ni ibizwi nka Play back, ni nako byagenze ku muhanzi Tayc wari watumiwe nka nyir’igitaramo.
Abahanzi barimo Ruti Joel, Kivumbi King, Kenny K Shot baririmbye indirimbo zabo mu buryo bwa Playback mu gihe Christopher we yaje agahindura ibintu kuko yaririmbye mu buryo bw’umwimerere.
Mu ndirimbo zirimo ‘Ijuru rito, Iri joro, Mi Casa ndetse na Nibido aheruka gushyira hanze, Christopher yongeye gushimangira ubuhanga n’uburambe afite mu muziki.
Christopher [Christopher Muneza], umaze imyaka ibarirwa mu 10 akora umuziki aho yibanda cyane ku ndirimbo zirimo amagambo aryohereye yifashishwa n’abakundana mu kubaka ingo zabo.
Muri iki gitaramo yaririmbye izo ndirimbo mu ijwi rye ry’umwimerere ndetse yari afite n’abamufasha gucuranga, ku buryo yafatanyije n’abafana kuziririmba cyane ko inyinshi ziganjemo izakunzwe haba mu bihe byo ha mbere n’ubu.
-Tayc yamaze ipfa Abanya-Kigali
Saa 10:55, mu ishati n’ipantalo by’ibara ry’icyatsi gishashagirana, imikufi mu ijosi, amaherena ku matwi yombi ndetse n’amataratara y’umukara yo mu bwoko bwa ‘Fume’, Julien Bouadjie uzwi nka Tayc, yari amaze gusesekara ku rubyiniro.
Nk’umuntu wari utegerejwe na benshi, yakiriwe ku rubyiniro na Regis Isheja mu Gifaransa gihambaye, ndetse akimara kumuhamagara, abari muri BK Arena induru bayiha umunwa, bamwereka ko bamwishimiye ku kigero cyo hejuru.
Ni umusore wari ufite imbaraga nyinshi ubwo yageraga ku rubyiniro yabanje kuririmba mu buryo bw’ijwi ry’umwimerere indirimbo ye yise ‘N’y pense plus’, amaze kuririmbaho agace gato, yahise abaza abanya-Kigali niba biteguye, nabo induru si ukuyiha umunwa barahanika.
Yahise yanzika afatanya nabo kuririmba iyi ndirimbo yose irimo ubutumwa bugaruka ku nkuru y’umukobwa wakundanye n’umusore nyuma akamubabaza, bityo akaba agirwa inama yo kumwibagirwa akareka kujya akomeza kumutekerezaho.
Hari nk’aho aririmba agira ati “Umutima wawe ufite agaciro kuruta zahabu. Ntuzongere kumutekereza.”
Ubwo yari amaze kuririmba agace gato k’iyi ndirimbo, yahise abaza Abanya-Kigali niba biteguye, nabo bamwakiriza induru y’ibyishimo no kumwereka ko biteguye gufatanya nawe.
Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ye yise ‘D O D O’ ikunzwe cyane muri Kigali, aho yayiteye abitabiriye iki gitaramo bose bagafatanya nawe kuyiririmba kuva itangiye ikarinda irangira.
Tayc yakomeje aririmba indirimbo ze zitandukanye, ari nako atera abitabiriye igitaramo hafi ya bose bakamwikiriza nawe bikamwongerera imbaraga zo kuririmba no kubyina ku buryo mu gihe cy’isaha irengaho iminota 20 yamaze ku rubyiniro wabonaga agifite imbaraga.
Yaririmbye indirimbo ze nyinshi arazihetura kugeza ubwo yongera akaririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane kuko yari yamaze kuryoherwa n’uburyo Abanya-Kigali birekura.
Muri rusange uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zirimo Moi, je prouve, Pour nous, Comme toi, Le temps,Dis moi comment, Sans effet,Les larmes, Vous deux, Le miel, Et si, Haine colorée, Qui, Mieux, Toxic Boy, Parle moi n’izindi.
Saa 12:20, [ni ukuvuga ko amasaha yari amaze kwambukiranya umunsi], nibwo umurishyo wanyuma w’iki gitaramo wakomwe, abitabiriye bataha birahira uyu musore.
Tayc ni Umunya-Cameroun wavukiye mu Bufaransa ku wa 2 Gicurasi 1996. Ubwo yari amaze kwimukira mu Mujyi wa Paris mu 2012, ni bwo yatangiye umuziki. Ku wa 30 Gicurasi 2017 ni bwo uyu musore yasohoye Mixtape y’indirimbo icumi yise ‘Alchemy’.
Mu 2018, Tayc yasohoye Mixtape ye ya kabiri yise ‘H.E.L.I.O.S’. Nyuma yaje gusinya mu nzu isanzwe ifasha abahanzi yitwa H24.
Iyi studio ni yo yakoreyemo album ye ya mbere yise NYXIA iza gusohoka mu 2019, iyi ikaba ari yo yatumye izina rye rimenyekana ku rwego mpuzamahanga mbere y’uko asohora iyitwa ‘Fleur froid’ mu 2020.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!