00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya mu marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 October 2018 saa 03:17
Yasuwe :

Ikiganiro cya mbere cy’irushanwa ArtRwanda- Ubuhanzi rigamije kuzamura abanyempano b’ingeri zitandukanye, cyagaragaye kuri Televiziyo y’u Rwanda kirimo udushya twinshi dutangaje.

Ku Cyumweru saa sita z’amanywa nibwo ku nshuro ya mbere iki kiganiro cyatambutse nyuma y’igihe kirenga ukwezi cyamamazwa ku mbuga nkoranyambaga. Cyongeye gutambuka kuri uyu wa Mbere saa kumi n’iminota itanu.

Ni kimwe mu biganiro abantu bari bategerezanyije amatsiko bashaka kwihera ijisho impano zihambaye z’urubyiruko rwitabiriye aya marushanwa.

Ibyagaragaye muri icyo kiganiro ni incamake y’uburyo amarushanwa y’ibanze yagenze mu Karere ka Kayonza ku wa 8-9 Nzeri 2018, ari n’aho yatangiriye ku mugaragaro.

Kigitangira hagaragaramo umusore witwa Kagabo Innocent ufite ubuhanga mu gukora ibishushanyo, ibihangano bye bikubiye mu buryo bwinshi birimo ibitanga ubutumwa bujimije ndetse n’ibyo ushobora kubona ukagira ngo n’ifoto nyayo y’umuntu.

Umusore witwa Uwiringiyimana Patience ufite ubuhanga mu gukora ubugeni bwo kuvugisha ibipupe, na we agaragaramo agatangaza cyane Akanama Nkemurampaka bikanamuhesha amahirwe yo gukomeza.

Agapupe k’uyu musore kitwa ‘Golizo the crazy’ kihariye mu kugaragara kavuga nk’umuntu ndetse hari n’aho bagasaba kuririmba kagahogoza.
Harimo n’abanyadukoryo bafite impano yo gucuranga umuduri bawujyanisha n’indirimbo z’ubu nka ‘Ni danger’ ya Danny Vumbi.

Iki kiganiro kandi kigaragaramo Nkotanyi Felix (BAHO) umusore utangaza benshi avuga ko afite impano yo kwirya, yaba mu mvugo, mu migendere n’ibindi. Yaririmbye indirimbo yahanze yitwa “Idobori.”

Umukobwa ufite ubuhanga mu guhanga imideli nawe wari mu bahatana muri aka karere ka Kayonza ari mu bagaragara muri iki kiganiro yerekana uburyo akora imideli mu mifuka ivamo umuceri ndetse n’uburyo umuntu ashobora kwambara umwenda w’igitenge atigeze awunyuza ku mudozi.

Iki kiganiro kijya kurangira hagaragaramo umusore witwa Niyigaba Peace Bonheur ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva. Ni umunyempano ihambaye mu gushushanya ndetse yahawe amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Uyu musore yari yaserukanye n’umubyeyi we, Mukamunana Didacienne ariwe wamufashaga gusobanura amarenga yakoreshaga.

Kigaragaramo ingeri zitandukanye mu bahatana kuko herekanwamo abasore n’inkumi bazi kubyina mu buryo buhambaye imbyino za kizungu n’iza Kinyarwanda.
Umushinga wa ArtRwanda-Ubuhanzi ni uwa Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco, ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation.

Uzagaragaza, unashyigikire urubyiruko rufite impano kugera aho zibasha kubatunga.

ArtRwanda - Ubuhanzi yibanda ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rufite impano mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Amwe mu mafoto yaranze umunsi wa mbere w’iri rushanwa

I Kayonza, abahanzi barenga 400 bitabiriye umunsi wa mbere wa ArtRwanda- Ubuhanzi
Abagize akanama nkemurampaka (uhereye ibumoso) ni Kabakera Jean Marie Vianney usanzwe ari umunyabugeni, Mazimpaka Jones Kennedy ukina filimi by’umwuga, Eric Kabera utunganya filimi, umunyamakuru Sandrine Isheja n’umuhanzi Danny Vumbi
Umuntu wagaragazaga impano ikomeye, abagize akanama nkemurampaka bamuhaga amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro
Muhorakeye w'imyaka 23 araririmba, yahawe amahirwe yo gukomeza ahita yanzura kutazahagarara kugeza yushije ikivi
Patience Uwiringiyimana uzwi Papa Golizo mu rwenya, yakomeje mu kindi cyiciro
Uyu musore yagaragaje ubuhanga mu kuririmba akanicurangira
Abahanzi batandukanye bigaragaje ku munsi wa mbere w'irushanwa
Ndayishimiye Samuel ubara inkuru yifashishije amafoto yahawe Yego eshanu; imwe mu mafoto atangaje ni iy’umugabo wikoreye ifumbire, yafatiye mu gishanga cya Shyorongi
Umunyempano Munyabugingo Théoneste uzwi nka “Bakimbagizintore”, ahuza ubugeni n’ubuhanzi, yakoze kajugujugu yifashishije ibiti n’amahema
Uyu muhanzi yishimiwe bikomeye n’akanama nkemurampaka
Uyu muhanzi yagaragaje impano idasanzwe, yemererwa gukomeza mu kindi cyiciro cy’irushanwa
Hakizimana Aphrodice ntiyagize amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro, ariko yari yabyambariye
Nyirabera yagaragaje impano idasanzwe mu muvugo uteye ubwuzu yise 'Reka Murate arabikwiye'
Nyirabera Clarisse w’imyaka 31 ufite ubumuga bwo kutabona yemerewe gukomeza n’abagize akanama nkemurampaka kubera umuvugo yahimbye
Eric Kabera wari mu kanama nkemurampaka yashimangiye ko ArtRwanda-Ubuhanzi ari irushanwa rigamije gushaka abafite impano ihebuje, yizihirwa na buri wese

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages