00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya muri ‘Soso’, indirimbo nshya ya Davis D igaragaza ubuzima bwo hambere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 November 2018 saa 09:13
Yasuwe :

Icyishaka David uzwi mu muziki wiganjemo uwa Afrobeat, yashyize hanze indirimbo irimo udushya, igaragaza imyambarire ya kera.

Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi yise ‘Soso’ irimo ubutumwa bw’urukundo, amajwi n’amashusho byakozwe na Bagenzi Bernard.

Mu kiganiro na IGIHE Davis D yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ye muri ubu buryo bitewe n’uko yashakaga kugaragaza ubuzima bw’abantu ba kera.

Ati ‘Soso, muri make irimo ubutumwa bw’urukundo ireba cyane umuntu uri gutereta uri gushaka umuntu bakundana cyangwa babana. Impamvu nayise iri zina nashakaga irizorohera abantu kandi bigeze kumenya mu myaka ya kera ryakunze gukoreshwa muri iriya myaka.”

Yakomeje ati “Hanagaragaramo imyambarire ya kera kuko ari bwo buryo nashatse kuyikoramo, haba mu bijyanye n’imyambarire, umuco wari uriho muri kiriya gihe […] ibintu byose nagerageje kujyanisha n’ibya kera.”

Uyu muhanzi yavuze ko afite indi mishinga azashyira hanze mu kwezi gutaha kandi yishimira ko uyu mwaka ari umwe mu yo yakozemo indirimbo nziza kandi nyinshi.

Davis D yamamaye cyane mu Rwanda ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Biryogo’ ikamutumbagiza ku rwego rwo hejuru.

Yamenyekanye mu zindi zirimo ‘Irekure’, ‘My people’, ‘Sweet love’, ‘Hennessey’ yanagaragajemo umukobwa witwa Lydia bakundanaga bagatandukana mu minsi ishize.

Reba indirimbo nshya ya Davis D


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages