Aba banyarwenya bahuriye mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 9 Gashyantare 2023 ahakorera Art Rwanda Ubuhanzi ku Kimihurura.
Iki gitaramo cyitabiriwe cyane ku buryo imyanya bari bateguye yashize bigera aho benshi bagikurikira bahagaze abandi barataha kuko ahantu cyabereye hatari kubasha kubakira.
Ndaruhutse Merci (Fally Merci) uyobora iri tsinda nyuma yo kubona ko abantu babaye benshi bakabura aho bicara, yabiteyemo urwenya avuga ko yabatumirije intebe Dar es Salaam bihangana bakazitegereza.
Agaruka ku hantu hato bakoreye, yavuze ko nibikomeza kugaragara ko abantu bitabira ibitaramo by'urwenya rwe biyongera, bazahindura bakajya bakorera ahisanzuye.
Rusine waherukaga gutarama muri ibi bitaramo bya Gen-z Comedy tariki 24 Werurwe 2022 ni umwe mu bishimiwe cyane.
Rusine mu rwenya rwe yagarutse kuri Sandrine Isheja n’umugabo we Kagame Peter bari bari mu gitaramo abateraho urwenya yibaza ukuntu umunyamategeko ateretana n’umunyamakuru.
Ati “Umunyamategeko , umunyamakuru , ntiwumva ukuntu bihura se , rero ntibatana no kurya inyama kenshi. Hari ikintu kijya kintangaza, ubu baganira bate?”
“Buriya aza agira ati , Mugore wanjye rero mu itegeko nshinga ryo kuwa kabiri Werurwe akarongo kaberamye ryasinywe na minisitiri w'icyo gihe rivuga ko ‘Ngukunda’.”
Rusine yahise yigana uko Sandrine avuga iyo ari kuri radiyo, “umugore na we ati rero mukomeje kumva umugore umugabo we akunda cyane, ahangaha ni mu rugo rwabo i Remera….”
Uyu munyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi yahaye abari mu gitaramo impapuro buzuza avuga ko hari ubushakashatsi ari gukora ku kamaro ku rwenya muri sosiyete.
Umunyarwenya wiyise Muhinde yavuze uburyo yagiye gukina filime bakavuga ko ahabwa umwanya ukomeye kubera ubugufi bwe, bamuha gukina ari Yesu kuko ari we ‘wabasha gukurira mu ikanzu imwe’.
Iki gitaramo cyarangiye ku isaha saa yine n’igice z’ijoro ni kimwe mu bitaramo iri tsinda Generation Z rikora buri wa kane kikaba kabiri mu kwezi.
Fally Merci avuga ko kuba ibi bitaramo bikomeje kwitabirwa ubu yatangiye gushaka uko byajya bizamo n’abanyarwenya bavuye hanze y’u Rwanda muri Uganda n’i Burundi afite abo yatangiye kuganiriza kuri iyi gahunda.
























Amafoto: Gift





Ibitekerezo 0