Iki gitaramo cyateguwe n’abanyarwenya bahuriye mu itsinda rya Zuby Comedy cyari kiyobowe na Clapton Kibonge afatanyije na Miss Uwase Muyango.
Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunyarwenya MC Tricky n’itsinda rya Kanyamukwengo bose bo muri Kenya baje biyongera kuri Bamenya, Rusine Patrick, Fally Merci, Muhinde Comedy, Zuby Comedy , Nyambo , Killer man , Mirembe Jane n’abandi.
Udushya twaranze iki gitaramo
DJ Bissoso wacuranze muri iki gitaramo kubera imbeho yari mu mujyi wa Kigali yari yizaniye icyayi na chapati acuranga anasoma ku cyayi ari nako asangira na bamwe mu bari bitabiraiye iki gitaramo.
Dj Bisosso yageze hagati abonye chapati zimushiranye agira icyo asaba abari mu gitaramo. Ati“Niba mutari abapagani hagire umuntu uza hano avugane na Nyagasani atubure izi chapati ndabona hano hari benshi bazikeneye.”
Clapton Kibonge wari uyoboye iki gitaramo yaherewemo amafaranga menshi, yateye urwenya avuga ko yaje guhembesha kuko yabyaye bakamuhemba ‘likes’ gusa.
Ati “Bya bintu birimo akantu we, ntabwo ndi gusabiriza man, ndi guhembesha narabyaye mumpa likes gusa no kureba amafoto yanjye gusa.”
Yakomeje atera urwenya avuga ko abakobwa bakunda abasore bananutse kuko aribo bashoboye gufata neza abagore no kubashimisha.
Umunyarwenya Fally Merci wiyita umwana wo mu batambyi yatangiye asoma ijambo ry’Imana riri muri Ezekeiyeli 4:15. Haragira hati "Maze arambwira ati dore amabyi y’abantu nyagukuyeho, nguhaye ibisheshe by’amase y’inka uzabe ari byo utekesha ibyo kurya byawe.”.
Seth wo muri Zuby Comedy, Nyabitanga, Bamenya, Killer man , Nyambo bakinnye umukino wa Miss Mulenge usanzwe umenyerewe kuri Zuby Comedy.
Muri iyi kinamico bakinnye, Bamenya yakinnye ari umwarimu wateye inda umunyeshuri we (Nyabitanga) nyuma akajya kwitabira irushanwa rya Miss Mulenge riyobowe na Killer man na Seth.
Umunyarwenya Rusine Patrick wishimiwe cyane muri iki gitaramo yinjiye abyina nk’uko asanzwe abigenza yanzika agira ati “ Iyo umaze gukora igitaramo cyawe rero iyo ugeze ahantu nkaha ntabwo wigora cyane, Bissoso rata hari ubwo ucyivuna cyane, uzabiharire ba Dj Marnaud.”
Yagarutse kuri Aline Gahongayire amubaza uko yaririmbye indirimbo igihumbi kandi mu mwaka akora album imwe, ati “Keretse niba warashyizemo n’izo mu gitabo.”
Rusine yagarutse kuri Muyoboke Alex amubaza impamvu acyicaye i Kigali kandi abahanzi yakoranye na bo bamaze iminsi bazenguruka hirya no hino ku Isi bakora ibitaramo hanze y’u Rwanda.
Samu, umwe mu bagize itsinda rya Zuby Comedy yasabye umuhanzikazi Aline Gahongayire kuzakorana indirimbo n’umuraperi Bushali.
Bushali wari muri iki gitaramo aherekejwe na Madamu we ndetse n’umwana wabo bishimiwe cyane kugeza ubwo babasabye kuza imbere bagasuhuza abari bateraniye muri Camp Kigali.
Umunyarwenya Samu yabajije umubyeyi we impamvu yicaye mu myanya y’abishyuye amafaranga make kandi yamuhaye itike yo mu myanya y’icyubahiro.
Ati “Mumwihanganire ni ubwa mbere agiye mu bitaramo nk’ibi , ariko ubundi Mama wahoraga unseka ngo ibi bintu byacu ntakigenda none wishyuye uza kundeba.”
MC Tricky wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yinjiye ku rubyiniro hasigaye iminota mike ngo igitaramo kirangire mu mwanya muto yari afite yateye urwenya avuga uko yatunguwe n’ubwiza bw’abakobwa b’i Kigali.
MC Tricky yahamagaye Natacha Ndahiro ukina filime abaza abagabo bari muri iki gitaramo ukuntu babayeho babona umukobwa nk’uyu muri Kigali.
Uyu munyarwenya uri mu bakunzwe muri Kenya, yatunguwe n’imyitwarire yabonanye abapolisi bo mu Rwanda.
Ati “Nkigera aha nabonye umupolisi wambaye neza na hano barahari , bakwakira bagusekera bakwereka aho unyura ,mbega ibintu byiza! Ni yo mpamvu abanya-Kenya iyo mugeze inaha mudataha sha.”
Iki gitaramo cyasojwe no kwizihiza isabakuru y’amavuko ya Seth umwe mu bagize itsinda rya Zuby Comedy.
Amafoto: Prince Munyakuri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!