00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya twaranze igitaramo cya Choeur International cyatangiwemo impano ku bakundana (Amafoto + Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 13 February 2023 saa 01:19
Yasuwe :

Mu gihe habura amasaha make ngo abakundana bizihize umunsi wa Saint Valentin, Choeur International de Kigali yinjije abakunzi bayo n’abakundana mu mwuka w’uyu munsi binyuze mu gitaramo.

Ni kimwe mu bitaramo umuryango wa Choeur International de Kigali usanzwe ukora kigamije kwishimana n’abakunzi bayo cyane cyane abafite abakunzi.

Iki gitaramo cyari kibaye ku nshuro ya karindwi, cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen akaba ari na we watanze impano zahawe couples eshatu zabashije gutsinda ibibazo byabajijwe.

Abari muri iki gitaramo bari babukereye, bambaye imyenda yo gusohokana yiganjemo amabara y’umutuku n’umweru nkuko bisanzwe bigenda ku munsi wa Saint Valentin.

Choeur International de Kigali yifashishije indirimbo zitandukanye z’urukundo zirimo ‘Kanjogera’ ya Massamba Intore, ‘Katerina’ ya Bruce Melodie , ‘Byanze’ ya Christopher Muneza, Nkumbuye Umwana ya Sebanani Andre n’izindi.

Uburyo Choeur International yaririmbye ihuza indirimbo ‘Katerina’ ya Bruce Melodie’ na ’Sibyo’ ya Kitoko na Meddy byazamuye amarangamutima ya benshi.

Iki gitaramo cyabereye kuri Lemigo Hotel cyarimo umwitozo w’isuzumabumenyi witabiriwe na couples zitandukanye zirimo abamaranye imyaka 25 n’abari munsi yayo ndetse n’abafite gahunda yo kurwubaka.

Couples yahize izindi ni iya Kanyange Alphonsine na Senzoga Augustin bamaze igihe kinini babana yagize amanota 75%, ihabwa igihembo na Ambasaderi Bert Versmessen.

Hakozwe kandi umukino w’abakundana wakozwe n’abaririmbyi ba Choeur International de Kigali bikozemo couples y’umuhungu n’umukobwa, bifashisha indirimbo mu kubwirana amagambo meza y’urukundo.

Ubuyobozi bw’ Umuryango Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali buvuga buzakomeza gukora ibitaramo nk’ibi buri mwaka mu rwego rwo gushishikariza abantu kugira urukundo ruzira uburyarya kandi rufite intego ihamye.

Kurikira uko iki gitaramo cyagenze

Aba bana biga umuziki muri Rwanda Rocks Music School, basusurukije abitabiriye
Abacuranzi ba Choeur International de Kigali biganjemo abakibyiruka
Abana bagize itsinda rya Rwanda Rock banyuze benshi muri iki gitaramo
Abaririmbyi bagize Choeur International biremyemo Couple, bakina umukino wo kubwirana amagambo meza y'urukundo
Abaririmbyi bitwaza inyandiko zibafasha kuririmba neza indirimo ntagusobanya amajwi
Abasore bagize itsinda rya Bright Singers nabo babarizwa muri Choeur International de Kigali
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo Choeur International de Kigali International yatanzemo impano ku bakundana
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen ashyikiriza igihembo Couple ya Kanyange Alphonsine na Senzoga Augustin
Abato ntibatanzwe muri iki gitaramo cya Choeur International de Kigali
Benshi bahagurutse bataramana na Choeur International bafatanya kubyina indirimbo Massamba Intore yise 'Kanjogera'
Byari kugorana utashye udafasha amashusho y'urwibutso
Choeur International de Kigali International yatanze ibyishimo ku bakundana mbere y'uko binjira ku munsi wa Saint Valentin
Couple ya Intaramirwa Christelle na Karangwa Fabrice Fiance nibo batsinze mu cyiciro cy'abatarashaka
Couple ya Kumenya Cassine na Rwaburindi Jacelyne niyo yatsinze mu bamaranye igihe gito
Couple ya Kanyange Alphonsine na Senzoga Augustin niyo yahize izindi kuko yagize amanota 75%
Gatesi Liliane umaze amezi atandatu muri Choeur International yaririmbye indirimbo ' La vie en rose'
Girbert Nzayituriki na Cyuzuzo Grolia bahuje imbaraga baririmba indirimbo yitwa ' Tonight'
Hari insakazamashusho nini zifasha abakurikiye igitaramo kumenya neza ibyo abaririmbyi baririmba
Iki gitaramo cyitabiriwe na Couples zitandukanye
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo
Indirimbo zuje amagambo y'urukundo zanyuze benshi mu bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya Karindwi
Makuta Robert uyobora Choeur International de Kigali yashimye abitabiriye
Byari ibyishimo ku bakundana bitabiriye iki gitaramo
Pacis Ndahiro yaririmbye indirimbo yitwa 'Vedro con Mio diletto' ivuga ku byishimo umukunzi azagira igihe azabona uwo akunda yishimiye
Mbere y'uko umunsi wa Saint Valentine ugera abakundana babanje gusohokera muri iki gitaramo
Ubishiboye yatahanye ifoto y'urwibutso
Pacis Ndahiro yaririmbye indirimbo yitwa 'Vedro con Mio diletto' ivuga ku byishimo umukunzi azagira igihe azabona uwo akunda yishimiye
Uburyo Choeur International yaririmbye indirimbo 'Kanjogera' ya Massamba Intore byanyuze benshi
Buri wese yifuzaga gucyura amashusho y'iki gitaramo
Si Abanyarwanda gusa bitabiriye iki gitaramo, n'abo hanze bafite abakunzi babasohokanyeyo

Amafoto: Habyarimana Raul

Video: William Bidibura Jules


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages