Iri serukiramuco rimaze iminsi ibiri ribera mu Rwanda kuva ku itariki ya 15 kugeza 16 Ukuboza 2022 rizakomereza mu mujyi wa Bujumbura i Burundi n’i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibitaramo bibiri biritangiza byitabiriwe n’abingeri zitandukanye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga biganjemo abo mu bihugu bikoresha Igifaransa n’abandi.

Igitaramo cy’umunsi wa mbere cyari kiyobowe na Michaël Sengazi afatanyije na Herve Kimenyi batangiye bigisha abanyamahanga kuvuga ikinyarwanda bahera ku inshoberamahanga.

Ku munsi wa kabiri igitaramo cyayobowe na Babu Joe afatanyije na Prince wamamanye ku izina rya ‘Uzagende kuri moto’, aba bateye urwenya ku biganiro biba hagati y’abamotari n’abagenzi batwaye.

Muri iki gitaramo kandi Prince yerekanye umubyeyi we amushimira kuba yarabashije kumurera ari wenyine nyuma yo guterwa inda uwayimuteye akamuta, iyi ni inkuru yakoze ku mutima benshi.

Herve Kimenyi wishimiwe cyane mu bitaramo byombi yasabye abari bitarabiriye kumufasha gushyira ijambo “Kujwibura” mu gifaransa binanira imbaga yari iteraniye Mundi Center.

Fally Merci umunyarwenya uyobora Gen-Z Comedy witabiriye ibitaramo byombi yateye urwenya yerekana uburyo ushobora kwifashisha indirimbo za Israel Mbonyi utereta umukobwa , aha yakoresheje indirimbo ‘Ndanyuzwe’.

Ku munsi wa mbere uyu munyarwenya yasabye Michaël Sengazi kumufasha gusobanurira abashyitsi ibyo avuga byose atabeshya.

Aha yatangiye agira ati "Mwaje guseka, ariko buriya mwabonye kuntu ubuzima bwabaye ingutu? Mwabonye kuntu abantu baje ari uruvunganzoka?"

Amagambo ‘Ingutu’, ‘Uruvunganzoka’ yagoye Michaël Sengazi kuyashyira mu gifaransa ibintu byamutaye umwanya munini abisobanura, Merci akamuca mu ijambo amubwira ko we atavuze amagambo menshi.

Fally Merci wishimira urwego Gen-z Comedy igezeho yateye urwenya yakira abanyarwenya ayoboye barimo; Muhinde, Muneza Aphrodite, Mavin na Pazzo , Admin, Joseph ,Zinzi, Karidinali na BJB.

Umunyarwenya Alais Esongo waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangiye asuhuza Abanye-Congo bari mu gitaramo yateye urwenya avuga ko abagabo b’iwabo bakunda abanyarwandakazi cyane.

Atebya yagize ati “Abagabo ba hariya ntibakunda Abanyarwanda bakunda Abanyarwandakazi, umwe yarambwiye ati ‘ ubu wowe baguhaye guhitamo hagati ya Ndimbati na Shaddyboo wahitamo nde?”

Ismael Gasore umunyarwenya w’i Burundi wishimiwe cyane yatangiye agira ati “Indimi zacu hari ukuntu zitugora, nageze ku mupaka mvuga ikirundi mbabwiye ko ndi umutezi w’inkuru baranseka cyane, nyuma natunguwe no kumenya ko ririya jambo risobanura ibindi bintu mu kinyarwanda”

Yakomeje agira ati “ Abahungu bo mu Rwanda mwarahindutse mbere mwari muzi gufata neza abakobwa mubaririmbira mubabwira ko basa na bikira Mariya, ntawamusimbura, ariko ubu ni ukuririmba ‘funga macho’ cyangwa ukamwita igisupusupu, ibaze nawe uwo mukunzi."

Ismael Gasore yakinnye umukino yigana abarimo; Barack Obama, Perezida Ubushinwa Xi Jinping, Minisitiri w’intebe w’ubuhinde Narendra Modi ndetse na John Pombe Magufuli.

Umunyarwenya Ulrich Takham wo muri Cameroun waje yiyemera kuri bagenzi be ababaza ati “Ni ikihe gihugu cya Afurika cyatsinze Brazil mu gikombe cy’Isi? Ni Cameroun, ubu nanjye natsinze ngeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere.”

Prissy La Degameuse umunyarwenyakazi wo muri Côte d’Ivoire ukunzwe cyane muri Afurika y’Uburengerazuba yateye urwenya agaruka ku nkuru z’abasore n’abagabo b’iki gihe.

Yagize ati “ Abasore bakera, bari bazi gutetesha abakobwa bakabaririmbira ‘Je t'aimais, je t'aime, je t'aimerai’ (indirimbo ya Francis Cabrel) none ubu baza biririmbira ‘Ndashaka kwirira agatunda’ (Indirimbo ya Afrique), ariko mwabaye mute? ”

Mbere y’uko ava ku rubyiniro Prissy La Degameuse yagaragaje ko afite impano yo kuririmba aririmba indirimbo ‘Chandelier’ ya Sia.

Umunyarwenya Tahar Lazrak wamamaye nka Oualas umunyarwenya wo muri Maroc ariko wakuriye muri Côte d’Ivoire, yateye urwenya ku nkuru z’iwabo no k’ubwenegegihugu bubiri afite.

Uyu munyarwenya yavuze ko kuba ataramiye i Kigali aricyo kintu yaburaga kugira ngo abe icyamamare byuzuye.

Oga Bachelor umunyarwenya wo muri Nigeria wasoje ibi bitaramo bibiri bitangiza ‘Caravane du rire’ yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

Yagize ati “U Rwanda nicyo gihugu ngezemo ngasanga gitandukanye n’ibindi nagezemo muri Afurika, abanyarwanda sinzi uko mubigenza ngo mugire ahantu hameze gutya.”

Ibindi byabaye muri ibi bitaramo byombi ni itungurana rya Patience Uwiringiyimana wamamaye nka Papa Golizo n’itsinda ry’ababyinnyi rya Dragon B ryanyuze benshi mu bitabiriye.

Admin umunyarwenya ubarizwa muri Gen-z Comedy yashimishije abakunzi b'urwenya bari bakoraniye muri iki gitaramo
Admin umunyarwenya ubarizwa muri Gen-z Comedy yashimishije abakunzi b'urwenya bari bakoraniye muri iki gitaramo
Alais Esongo umunyarwenya waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Alais Esongo umunyarwenya waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Byari ibyishimo kuri buri wese witabiriye iki gitaramo gitangiza Caravane du rire
Byari ibyishimo kuri buri wese witabiriye iki gitaramo gitangiza Caravane du rire
Caravane du Rire yatangiranye ibitwenge
Caravane du Rire yatangiranye ibitwenge
Fally Merci umunyarwenya wiyemeje  gufasha abandi bakiri bato biciye muri Generation-Z
Fally Merci umunyarwenya wiyemeje gufasha abandi bakiri bato biciye muri Generation-Z
Herve Kimenyi yagaragaje ubuhanga mugutera urwenya  mu bitaramo bibiri  yakoze mu Kinyarwanda , igifaransa n'icyongereza
Herve Kimenyi yagaragaje ubuhanga mugutera urwenya mu bitaramo bibiri yakoze mu Kinyarwanda , igifaransa n'icyongereza
Iki gitaramo cyari kiyobowe na Michaël Sengazi afatanyije na Herve Kimenyi
Iki gitaramo cyari kiyobowe na Michaël Sengazi afatanyije na Herve Kimenyi
Ibi bitaramo byitabiriwe n'ingeri zitandukanye
Ibi bitaramo byitabiriwe n'ingeri zitandukanye
Iki gitaramo cyitabiriwe n'ingeri zitandukanye
Iki gitaramo cyitabiriwe n'ingeri zitandukanye
Inkuru ya Prince n'umubyeyi we yakoze benshi ku mutima
Inkuru ya Prince n'umubyeyi we yakoze benshi ku mutima
Ismael Gasore umunyarwenya w'i Burundi yakinnye umukino yigana abarimo_ Barack Obama, Perezida Ubushinwa Xi Jinping
Ismael Gasore umunyarwenya w'i Burundi yakinnye umukino yigana abarimo_ Barack Obama, Perezida Ubushinwa Xi Jinping
Iyo wageze mu bitaramo by'urwenya ntushobora gutaha udasetse
Iyo wageze mu bitaramo by'urwenya ntushobora gutaha udasetse
Mavin na Pazzo  abanyarwenya bashya  babarizwa muri Gen-z Comedy
Mavin na Pazzo abanyarwenya bashya babarizwa muri Gen-z Comedy
Michaël Sengazi  yagowe no gushyira mu gifaransa amagambo  y'inshoberamahanga z'ikinyarwanda yahawe na Fally Merci
Michaël Sengazi yagowe no gushyira mu gifaransa amagambo y'inshoberamahanga z'ikinyarwanda yahawe na Fally Merci
Kwifita ntibikorohera iyo wageze mu bitaramo by'urwenya nkibi
Kwifita ntibikorohera iyo wageze mu bitaramo by'urwenya nkibi
Muhinde umwe mu banyarwenya babariwa muri Gen-z Comedy yishimiwe na benshi bitarabiriye igitaramo cya kabiri cya 'Caravane du rire'
Muhinde umwe mu banyarwenya babariwa muri Gen-z Comedy yishimiwe na benshi bitarabiriye igitaramo cya kabiri cya 'Caravane du rire'
Muri Boogaloo inseko yageze kuri buri wese witabiriye ibi bitaramo bya 'Caravane du rire'
Muri Boogaloo inseko yageze kuri buri wese witabiriye ibi bitaramo bya 'Caravane du rire'
Patience Uwiringiyimana wamamaye nka Papa Golizo yatunguranye mu gitaramo cya kabiri cya 'Caravane du rire'
Patience Uwiringiyimana wamamaye nka Papa Golizo yatunguranye mu gitaramo cya kabiri cya 'Caravane du rire'
Prince na Babu Joe nibo bari bayoboye igitaramo cya kabiri cya 'Caravane du rire'
Prince na Babu Joe nibo bari bayoboye igitaramo cya kabiri cya 'Caravane du rire'
Tahar Lazrak wamamaye nka Oualas avuga ko gutaramira mu Rwanda byatumye arushaho kwiyumva nk'icyamamare
Tahar Lazrak wamamaye nka Oualas avuga ko gutaramira mu Rwanda byatumye arushaho kwiyumva nk'icyamamare
Prissy La Degameuse umunyarwenya wo muri Côte d’Ivoire  yaririmbye 'Agatunda 'indirimbo ya Afrique
Prissy La Degameuse umunyarwenya wo muri Côte d’Ivoire yaririmbye 'Agatunda 'indirimbo ya Afrique
Tahar Lazrak wamamaye nka Oualas umunyarwenya  wo muri Maroc ariko wakuriye muri Côte d’Ivoire yavuze ko yari afite amatsiko yo gutaramira mu Rwanda
Tahar Lazrak wamamaye nka Oualas umunyarwenya wo muri Maroc ariko wakuriye muri Côte d’Ivoire yavuze ko yari afite amatsiko yo gutaramira mu Rwanda
Tahar Lazrak wamamaye nka Oualas umunyarwenya  wo muri Maroc ariko wakuriye muri Côte d’Ivoire
Tahar Lazrak wamamaye nka Oualas umunyarwenya wo muri Maroc ariko wakuriye muri Côte d’Ivoire
Ulrich Takham wo muri Cameroun yaje yiyemera kuri bagenzi be   ababwira ko ikipe y'igihugu cye yatsinze Brazil  kuri we biruta umwanya Maroc yagezeho
Ulrich Takham wo muri Cameroun yaje yiyemera kuri bagenzi be ababwira ko ikipe y'igihugu cye yatsinze Brazil kuri we biruta umwanya Maroc yagezeho
Umubyeyi wa Prince yari yaje gushyigikira umuhungu we
Umubyeyi wa Prince yari yaje gushyigikira umuhungu we
Umunyarwenya  Fally Merci yateye urwenya yerekana ko ushobora gutereta wifashishije indirimbo za Israel Mbonyi
Umunyarwenya Fally Merci yateye urwenya yerekana ko ushobora gutereta wifashishije indirimbo za Israel Mbonyi
Umunyarwenya  Michaël Sengazi niwe utegura iri serukiramuco ry'urwenya Caravane du rire iri kuba ku nshuro ya kabiri
Umunyarwenya Michaël Sengazi niwe utegura iri serukiramuco ry'urwenya Caravane du rire iri kuba ku nshuro ya kabiri
Umunyarwenya Fally Merci yakoreshaga amagambo akomeye y'ikinyarwanda Michaël Sengazi  akagerageza kuyashyira mu gifaransa
Umunyarwenya Fally Merci yakoreshaga amagambo akomeye y'ikinyarwanda Michaël Sengazi akagerageza kuyashyira mu gifaransa
Umunyarwenya Babu Joe avuga ko iyo umumotari agutwaye utamuganiriza agutwara nabi cyangwa uko yishakiye
Umunyarwenya Babu Joe avuga ko iyo umumotari agutwaye utamuganiriza agutwara nabi cyangwa uko yishakiye
Umunyarwenya Fally Merci yishimira urwego Generation Z imaze kugeraho
Umunyarwenya Fally Merci yishimira urwego Generation Z imaze kugeraho
Umunyarwenya Herve Kimenyi yateye urwenya avuga ko atewe ishema n'uko angana kuko aribyo abakobwa basigaye bakunda
Umunyarwenya Herve Kimenyi yateye urwenya avuga ko atewe ishema n'uko angana kuko aribyo abakobwa basigaye bakunda
Umunyarwenya Prince yerekanye umubyeyi we anamushimira cyane  kuba yarabaye intwari akamurera wenyine nyuma yo guterwa inda uwayimuteye akamusiga
Umunyarwenya Prince yerekanye umubyeyi we anamushimira cyane kuba yarabaye intwari akamurera wenyine nyuma yo guterwa inda uwayimuteye akamusiga
Umunyarwenya Taykun Ndahiro yishimiwe na benshi
Umunyarwenya Taykun Ndahiro yishimiwe na benshi
Uwageze muri Caravane du rire agoma gutahana akanyamuneza ku maso
Uwageze muri Caravane du rire agoma gutahana akanyamuneza ku maso
Umunyarwenya Zinzi wo muri Gen-z Comedy yatangiye abyina
Umunyarwenya Zinzi wo muri Gen-z Comedy yatangiye abyina
Uwageze muri Caravane du rire yatahanye akanyamuneza
Uwageze muri Caravane du rire yatahanye akanyamuneza

Amafoto : Gen-z Comedy & Hamza Images/Ishusho