Iri serukiramuco rimaze iminsi ibiri ribera mu Rwanda kuva ku itariki ya 15 kugeza 16 Ukuboza 2022 rizakomereza mu mujyi wa Bujumbura i Burundi n’i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibitaramo bibiri biritangiza byitabiriwe n’abingeri zitandukanye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga biganjemo abo mu bihugu bikoresha Igifaransa n’abandi.
Igitaramo cy’umunsi wa mbere cyari kiyobowe na Michaël Sengazi afatanyije na Herve Kimenyi batangiye bigisha abanyamahanga kuvuga ikinyarwanda bahera ku inshoberamahanga.
Ku munsi wa kabiri igitaramo cyayobowe na Babu Joe afatanyije na Prince wamamanye ku izina rya ‘Uzagende kuri moto’, aba bateye urwenya ku biganiro biba hagati y’abamotari n’abagenzi batwaye.
Muri iki gitaramo kandi Prince yerekanye umubyeyi we amushimira kuba yarabashije kumurera ari wenyine nyuma yo guterwa inda uwayimuteye akamuta, iyi ni inkuru yakoze ku mutima benshi.
Herve Kimenyi wishimiwe cyane mu bitaramo byombi yasabye abari bitarabiriye kumufasha gushyira ijambo “Kujwibura” mu gifaransa binanira imbaga yari iteraniye Mundi Center.
Fally Merci umunyarwenya uyobora Gen-Z Comedy witabiriye ibitaramo byombi yateye urwenya yerekana uburyo ushobora kwifashisha indirimbo za Israel Mbonyi utereta umukobwa , aha yakoresheje indirimbo ‘Ndanyuzwe’.
Ku munsi wa mbere uyu munyarwenya yasabye Michaël Sengazi kumufasha gusobanurira abashyitsi ibyo avuga byose atabeshya.
Aha yatangiye agira ati "Mwaje guseka, ariko buriya mwabonye kuntu ubuzima bwabaye ingutu? Mwabonye kuntu abantu baje ari uruvunganzoka?"
Amagambo ‘Ingutu’, ‘Uruvunganzoka’ yagoye Michaël Sengazi kuyashyira mu gifaransa ibintu byamutaye umwanya munini abisobanura, Merci akamuca mu ijambo amubwira ko we atavuze amagambo menshi.
Fally Merci wishimira urwego Gen-z Comedy igezeho yateye urwenya yakira abanyarwenya ayoboye barimo; Muhinde, Muneza Aphrodite, Mavin na Pazzo , Admin, Joseph ,Zinzi, Karidinali na BJB.
Umunyarwenya Alais Esongo waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangiye asuhuza Abanye-Congo bari mu gitaramo yateye urwenya avuga ko abagabo b’iwabo bakunda abanyarwandakazi cyane.
Atebya yagize ati “Abagabo ba hariya ntibakunda Abanyarwanda bakunda Abanyarwandakazi, umwe yarambwiye ati ‘ ubu wowe baguhaye guhitamo hagati ya Ndimbati na Shaddyboo wahitamo nde?”
Ismael Gasore umunyarwenya w’i Burundi wishimiwe cyane yatangiye agira ati “Indimi zacu hari ukuntu zitugora, nageze ku mupaka mvuga ikirundi mbabwiye ko ndi umutezi w’inkuru baranseka cyane, nyuma natunguwe no kumenya ko ririya jambo risobanura ibindi bintu mu kinyarwanda”
Yakomeje agira ati “ Abahungu bo mu Rwanda mwarahindutse mbere mwari muzi gufata neza abakobwa mubaririmbira mubabwira ko basa na bikira Mariya, ntawamusimbura, ariko ubu ni ukuririmba ‘funga macho’ cyangwa ukamwita igisupusupu, ibaze nawe uwo mukunzi."
Ismael Gasore yakinnye umukino yigana abarimo; Barack Obama, Perezida Ubushinwa Xi Jinping, Minisitiri w’intebe w’ubuhinde Narendra Modi ndetse na John Pombe Magufuli.
Umunyarwenya Ulrich Takham wo muri Cameroun waje yiyemera kuri bagenzi be ababaza ati “Ni ikihe gihugu cya Afurika cyatsinze Brazil mu gikombe cy’Isi? Ni Cameroun, ubu nanjye natsinze ngeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere.”
Prissy La Degameuse umunyarwenyakazi wo muri Côte d’Ivoire ukunzwe cyane muri Afurika y’Uburengerazuba yateye urwenya agaruka ku nkuru z’abasore n’abagabo b’iki gihe.
Yagize ati “ Abasore bakera, bari bazi gutetesha abakobwa bakabaririmbira ‘Je t'aimais, je t'aime, je t'aimerai’ (indirimbo ya Francis Cabrel) none ubu baza biririmbira ‘Ndashaka kwirira agatunda’ (Indirimbo ya Afrique), ariko mwabaye mute? ”
Mbere y’uko ava ku rubyiniro Prissy La Degameuse yagaragaje ko afite impano yo kuririmba aririmba indirimbo ‘Chandelier’ ya Sia.
Umunyarwenya Tahar Lazrak wamamaye nka Oualas umunyarwenya wo muri Maroc ariko wakuriye muri Côte d’Ivoire, yateye urwenya ku nkuru z’iwabo no k’ubwenegegihugu bubiri afite.
Uyu munyarwenya yavuze ko kuba ataramiye i Kigali aricyo kintu yaburaga kugira ngo abe icyamamare byuzuye.
Oga Bachelor umunyarwenya wo muri Nigeria wasoje ibi bitaramo bibiri bitangiza ‘Caravane du rire’ yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.
Yagize ati “U Rwanda nicyo gihugu ngezemo ngasanga gitandukanye n’ibindi nagezemo muri Afurika, abanyarwanda sinzi uko mubigenza ngo mugire ahantu hameze gutya.”
Ibindi byabaye muri ibi bitaramo byombi ni itungurana rya Patience Uwiringiyimana wamamaye nka Papa Golizo n’itsinda ry’ababyinnyi rya Dragon B ryanyuze benshi mu bitabiriye.




































Amafoto : Gen-z Comedy & Hamza Images/Ishusho


Ibitekerezo 0