Uganda National Musician Federation (UNMF) iyobowe na Eddy Kenzo iherutse kugirana ibiganiro na Phiona Nyamutoro, umudepite uhagarariye urubyiruko mu nteko ishinga amategeko agezwaho ibyifuzo by’abahanzi bakorera umuziki muri iki gihugu.
Bimwe mu byifuzo aba bahanzi bashyikirije Inteko harimo kuvugurura itegeko ryo mu 2006 rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge ndetse n’iryishyuza ibihangano by’abahanzi aho bicuranzwe hose haba kuri radiyo, televiziyo, Restaurants, mu isoko n’ahandi.
Ni icyifuzo cyahise gihyikirizwa Perezida wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko Rt. Hon. Thomas Tayebwa wemeje ko agiye kugikurikirana kugeza gukemutse.
Ivugurura rigomba gukorwa muri iri itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubyubwenge harimo kujyanishwa n’igihe harebwa ku bikoresho by’ikoranabuhanga bicuruza umuziki kugira ngo habeho kwinjiza amafaranga no kuzamura imibereho y’abahanzi.
Basabye kandi ko amaradiyo na televiziyo byegurira 90% y’imiziki bacuranga indirimbo zo muri Uganda, mu rwego rwo kuzamura impano zaho no gushyigikira iterambere ry’umuziki muri iki gihugu.
Abahanzi bagannye inteko ishinga amategeko bari barangajwe imbere na Eddy Kenzo uherutse guhatanira ibihembo bya Grammy Awards 2022 akaba n’umuyobozi w’iri huriro , Sheebah Karungi, Dr Jose Chameleone, Lilian Mbabazi, Nina Rose, Juliana Kanyomozi n’abandi.
Si ubwa mbere abahanzi bo muri Uganda bahamagariye ibitangazamakuru byo muri iki gihugu gucuranga indirimbo zabo cyane.
Hashize igihe basabye ko bagenerwa 70% y’imiziki icurangwa mu bitangazamakuru gusa icyifuzo cyabo nticyashyizwe mu ngiro.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!