Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Galaxy TV ndetse na Exclusive byakomoje kuri iyi nkuru, byavuze ko uyu mukobwa nubwo adatinya kwemeza ko asanzwe ari umufana wa Bebe Cool ariko yatengushywe bikomeye n’indirimbo ye iheruka.
Aha akaba yaragize ati “Urebye uwo ariwe n’aho yavuye, numvaga yakora indirimbo nziza. Wenda amashusho yayo akoze neza ariko rwose mu buryo bw’amajwi nta kirimo. Noneho yiganye injyana z’abanya-Nigeria, njye rwose sinabikunze kandi niko mbyumva.”
Nubwo uyu mukobwa yari amaze kunenga indirimbo ya Bebe Cool yavuze ko bidakuyeho ko amwubaha nk’umuhanzi mukuru kandi ukwiye icyubahiro mu muziki wa Uganda.
Ati “Ni umwe mu bahanzi batatu banjye b’ibibihe byose ariko rwose hariya yantengushye. Ntabwo ndi kumugira inama kuko uretse kuba anduta ni n’umunyabigwi. Ndamwubaha yewe nkunda n’umuziki we ariko hariya yantengushye.”
Ku rundi ruhande, Gloria Bugie yabwiye IGIHE ko ibi abivuga nta mutima mubi yari abigamijemo ahubwo byari ibitekerezo bye bitakabaye byakuririjwe mu itangazamakuru.
Gloria Bugie ni umwe mu bahanzi bazamutse vuba mu muziki wa Uganda, aho ahataniye ibihembo bitatu muri ‘Zzina Awards’ biri mu bikomeye muri Uganda.
Uyu mukobwa ukunze kubica bigacika muri Uganda, ahatanye mu byiciro bitatu birimo birimo icya ‘Best contemporary urban song’ ku bw’indirimbo ye ‘Nyash’, icya ‘Best Afrobeat song’ ku bw’indirimbo ye ‘See me’, akanahatana mu cyiciro cy’abahanzi bashya bari kwitwara neza muri Uganda, ‘Breakthrough artist’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!