Abadepite bamwe baheruka kuzamura amajwi basaba ko iri serukiramuco ritakomeza, barishinja kwamamaza imico mibi irimo ubutinganyi n’ubusambanyi.
Nyuma y’impaka zikomeye, Minisitiri w’intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yemeye ko ibi birori bikomeza.
Mu kiganiro yagiranye n’abateguye iri serukiramuco kuri uyu wa Kane, yavuze ko ryakomeza ariko hagashyirwaho amabwiriza agomba kubahirizwa ku bazitabira iri serukiramuco.
Ati "Ibirori bizakomeza ariko bikurikize amabwiriza, bizwiho gukurura ba mukerarugendo ibihumbi n’ibihumbi, ntidushobora kubura aya mahirwe mu gihe igihugu kirimo gukira ingaruka za Covid-19".
Ku wa 7 Nzeri, hari abadepite bagaragaje ko batewe impungenge n’iri serukiramuco riteganyijwe ku wa 15-18 Nzeri 2022.
Sarah Opendi yagize ati "Nyege Nyege igiye gukurura abantu b’ingeri zose baturutse impande z’Isi, izane ibikorwa byose bitari iby’Abanyafurika, bitari no mu muryango wacu, barashaka gushora urubyiruko rwacu mu mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina (LGBT)."
Minisitiri w’ubukerarugendo muri Uganda, Martin Mugarra, uri mu bashyigikiye ibi birori, we yaje kugaragaza ko ibi birori ari ingenzi, kuko nibura abanyamahanga barenga 8000 bamaze kugura amatike yo kubyitabira.
Ni mu gihe depite Rose Lilly Akello we yabwiye inteko ishinga amategeko ko Minisiteri n’abapolisi babanje guhura n’abategura Nyege Nyege, babaha ibisabwa byose bazagenderaho.
Mu byo inzego zasabye abategura iri serukiramuco kuzitondera, harimo kuzakumira abana bari munsi y’imyaka 18 n’abazashaka kubyitabira bambaye nabi, cyangwa bagaragaza ibikorwa bifitanye isano n’ubusambanyi.
Ku bategura iri serukiramuco, bishimiye ko bahawe uburenganzira bwo gukomeza igikorwa, ariko mu butumwa bashyize kuri Twitter, babujije abantu kuza bambaye ubusa.
Iri serukiramuco rimara iminsi ine rimaze igihe kinini ribera muri Uganda kuva mu 2014, rigiye kuba nyuma yimyaka itatu rihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!