00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Igitaramo cy’Umunya-Jamaica cyarakaje bamwe mu bayobozi bakuru

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 December 2024 saa 07:31
Yasuwe :

Igitaramo cy’umunya-Jamaica Dexta Daps cyasize inkuru muri Uganda kubera imyitwarire ye ku rubyiniro, ndetse n’amagambo ari mu ndirimbo ze zahawe rugari kandi bamwe mu bahanzi muri iki gihugu baherutse gukumirwa bashinjwa kuririmba ibishegu.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza. Cyari cyateguwe na Uganda Waragi. Cyahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye muri Uganda barimo Vinka, Azawi, Elijah Kitaka n’abandi.

Umuhanzi mukuru mu gitaramo yari Dexta Daps. Uyu mugabo mbere yo gutaramira muri iki gihugu yabanje kuvugisha benshi kubera amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’inkumi zambaye imyambaro yo kogana izwi nka ‘bikini’, bahuje urugwiro.

Mu gitaramo nyir’izina naho yasize inkuru kubera uko yitwaye ku rubyiniro. Uyu mugabo uretse indirimbo ze zishinjwa kubamo amagambo y’urukozasoni, yanashinjwe gukora ibiterasoni ku rubyiniro.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yajyanye ku rubyiniro n’umukobwa witwa Rita Danchall, maze bakora ibikorwa bitashimishije bamwe. Babyinnye mu buryo butandukanye aho uyu mugabo yagaragaye amuhenesheje, bameze nk’abari gutera akabariro; ahandi bagaragara bakora ibisa nko gusomana n’ibindi bikorwa byatumye bamwe bipfuka mu maso.

Uretse ibi kandi, hari n’aho uyu mukobwa yaje ku rubyiniro yambaye amapingu nabwo babyinana mu buryo bwatunguye benshi.

Ibi bintu byatumye bamwe bibuka ibiheruka kubera mu gitaramo Ya Levis aheruka gukorera muri Uganda. Ni igitaramo cyabaye tariki 24 Kanama 2024, kuri Serena Hotel i Kampala. Cyayobowe n’umunyarwandakazi Zuba Mutesi afatanyije na Timothy CODE.

Iki gitaramo cyatumye benshi bacika ururondogoro biturutse ku bakobwa bagiye babyinana na Ya Levis, bamukorakora abandi bakitwara mu buryo budasanzwe.

Abandi barwaniye kubyinana na we ku buryo byasabaga abafite agatuza ko aribo babigeraho. Ababonaga batabivamo bahitagamo kwigumira aho bari bari mu cyimbo cyo kumusanga ku rubyiniro.

Iki gitaramo cyarangiye nta nkuru ndetse bituma benshi bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza uko cyagenze.

Igitaramo cy’uyu munya-Jamaica cyarakaje bamwe mu bayobozi barimo Depite Mwesigye Frank.

Yanditse kuri X agaragaza ko bitari bikwiriye ko ibintu aba bahanzi bakoreye muri iki gihugu byo kunengwa birebererwa, mu gihe hari abahanzi bamaze iminsi babuzwa amahwemo bashinjwa kuririmba ibishegu.

Yanditse ati “Birasekeje ukuntu abantu bamwe bakomeye mu gihugu cyacu bihutiye kwamagana indirimbo za Gravity Omutujju na Lil Pazo, babita abahanzi baririmba amahano.”

Yakomeje ati “Nyamara abantu bamwe baraceceka iyo abahanzi b’abanyamahanga badusuye bagakora ibintu by’urukozasoni ku rubyiniro mu buryo bw’imbonankubone. Dexta Daps na Ya Levis ni abaririmbyi baririmba indirimbo zuzuyemo amagambo y’urukozasoni ku isi.”

Yavuze ko wenda abantu bashobora kwitwaza ko batumva indimi aba bahanzi baririmbamo ariko bikaba byoroshye kuri Dexta kuko aririmba mu Cyongereza.

Minisitiri w’urubyiruko Dr. Balaam Barugahara Ateenyi na we yunze mu rya Mwesigye , anenga sosiyete zateye inkunga igitaramo cyakorewe ibintu by’urukozasoni nk’iki cya Dextra.

Aba bagabo bavuze ibi mu gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe umuco[UNCC] muri Uganda, cyakoze urutonde kigaragaza abahanzi bakwiriye kwamaganwa kubera ibihangano byabo.

Uru rutonde ruriho Umunyarwandakazi Gloria Bougie ukorera umuziki muri iki gihugu, Ritah Danchall, Shakira Shakiraa, Lil Pazo na Gravity Omutujju. Bose bashinjwa gukora umuziki uhonyora umuco wa Uganda ndetse no kugaragaza ibice by’imyanya y’ibanga ku karubanda.

UNCC kandi iheruka kwihanangiriza abategura ibitaramo n’abateza imbere umuziki muri Uganda ibasaba kudatumira aba bahanzi, yaba mu bitaramo cyangwa mu bindi bikorwa bibahuza na rubanda ndetse no kutabacuranga ku maradiyo na televiziyo.

Buri wse yari yakoze ku mwenda w'ibirori
Dexta Daps yakoze igitaramo cyamaganiwe kure muri Uganda
Hari aho Danchall yaje ku rubyiniro yambaye amapingu. Ibintu bitashimishije benshi
Ibyo Dexta Daps yakoreye ku rubyiniro byafashwe nko gukinira 'Pornographie' mu ruhame
Igitaramo cya Dexta Daps ni kimwe mu bisize inkuru muri Uganda muri uyu mwaka
Rita Danchall hari aho byageze akamera nk'ugiye gusomana na Dexta Daps
Vinka ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyatangiye mu masaha y'umugoroba ndetse bamwe bayiraye ku ibaba ngo bataza kubura uko binjira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages