Miss Rwanda Akiwacu Colombe yifatanyije na bagenzi be uwa Uganda na Tanzania mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa ‘Mavuno yetu’ aho buri Nyampinga yerekanye umuco w’igihugu cye binyuze mu mbyino, imideli, indirimbo, gutegura amafunguro ya gakondo n’ibindi.
Ku nshuro ya kane ‘Mavuno yetu’ yabaye kuwa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2014 kuri Lake Victoria Serena Resort kikaba cyaritabiriwe n’abayobozi ba Serena Hotels zo mu bihugu bya Uganda, Kenya no mu Rwanda, intumwa za Africa Travel Association (ATA) n’abatuye muri Uganda bo mu bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Ikinyamakuru The Observer cyandikirwa muri Uganda, cyatangaje ko ibyishimiwe cyane muri iki gikorwa ari amafunguro ya gakondo yo muri ibi bihugu.
Amafunguro yakunzwe na benshi ni umunyigi umenyerewe muri Uganda, isombe, umutsima w’amasaka , ubunyobwa bukaranze, umutsima w’ibigori, ipilawu ikundwa cyane muri Tanzania n’ibindi.
Muri ibi birori kandi amatsinda amenyerewe mu mbyino gakondo zo muri ibi bihugu yasusurukije abari kuri Lake Victoria Serena Resort. Ku isaha ya saa yine z’ijoro nibwo Miss Rwanda Akiwacu Colombe, Lillian Kamazima (Miss Tanzania) na Leah Kalanguka(Uganda) nibwo batangiye kwiyerekana mu myambaro itandukanye. Aba bakobwa bambitswe n’umunyamideli ukomeye muri Kenya witwa Jamil Walji.
Muri iki gikorwa Miss Akiwacu Colombe yeretse akarere ibyiza by’umuco nyarwanda birimo amafunguro, ibinyobwa, imbyino, imyambarire ya Kinyarwanda ndetse yavunguriye abitabiriye ibi birori ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.


















TANGA IGITEKEREZO