00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Miss Akiwacu Colombe yeretse akarere ibyiza by’umuco nyarwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 17 November 2014 saa 12:30
Yasuwe :

Miss Rwanda Akiwacu Colombe yifatanyije na bagenzi be uwa Uganda na Tanzania mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa ‘Mavuno yetu’ aho buri Nyampinga yerekanye umuco w’igihugu cye binyuze mu mbyino, imideli, indirimbo, gutegura amafunguro ya gakondo n’ibindi.
Ku nshuro ya kane ‘Mavuno yetu’ yabaye kuwa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2014 kuri Lake Victoria Serena Resort kikaba cyaritabiriwe n’abayobozi ba Serena Hotels zo mu bihugu bya Uganda, Kenya no mu Rwanda, intumwa za Africa Travel (…)

Miss Rwanda Akiwacu Colombe yifatanyije na bagenzi be uwa Uganda na Tanzania mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa ‘Mavuno yetu’ aho buri Nyampinga yerekanye umuco w’igihugu cye binyuze mu mbyino, imideli, indirimbo, gutegura amafunguro ya gakondo n’ibindi.

Ku nshuro ya kane ‘Mavuno yetu’ yabaye kuwa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2014 kuri Lake Victoria Serena Resort kikaba cyaritabiriwe n’abayobozi ba Serena Hotels zo mu bihugu bya Uganda, Kenya no mu Rwanda, intumwa za Africa Travel Association (ATA) n’abatuye muri Uganda bo mu bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Colombe Akiwacu, Leah Kalanguka and Lillian Kamazima

Ikinyamakuru The Observer cyandikirwa muri Uganda, cyatangaje ko ibyishimiwe cyane muri iki gikorwa ari amafunguro ya gakondo yo muri ibi bihugu.

Amafunguro yo mu bihugu bitandukanye yari yateguwe mu buryo bwa gakondo

Amafunguro yakunzwe na benshi ni umunyigi umenyerewe muri Uganda, isombe, umutsima w’amasaka , ubunyobwa bukaranze, umutsima w’ibigori, ipilawu ikundwa cyane muri Tanzania n’ibindi.

Ababishoboye basangiye amarwa

Muri ibi birori kandi amatsinda amenyerewe mu mbyino gakondo zo muri ibi bihugu yasusurukije abari kuri Lake Victoria Serena Resort. Ku isaha ya saa yine z’ijoro nibwo Miss Rwanda Akiwacu Colombe, Lillian Kamazima (Miss Tanzania) na Leah Kalanguka(Uganda) nibwo batangiye kwiyerekana mu myambaro itandukanye. Aba bakobwa bambitswe n’umunyamideli ukomeye muri Kenya witwa Jamil Walji.

Miss wa Tanzania, uwa Uganda n'uw'u Rwanda biyerekana

Muri iki gikorwa Miss Akiwacu Colombe yeretse akarere ibyiza by’umuco nyarwanda birimo amafunguro, ibinyobwa, imbyino, imyambarire ya Kinyarwanda ndetse yavunguriye abitabiriye ibi birori ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Santa Anzo, Patrick Mulire na Jamil Walji ni bo bambitse aba bakobwa
Abashyitsi bacinye akadiho ibirori bigeze ku musozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages