Fresh Kid ni umwana w'imyaka 7 uririmba injyana ya Hip Hop ukunzwe n'abatari bake muri Uganda.
Kuva yatangira kuririmba abantu batandukanye bagiye bavuga ko uyu mwana yaretse kwiga akiyegurira umuziki.
Minisitiri Kiyingi yavuze ko uyu mwana usanzwe yitwa Patrick Ssenyonjo, agomba kuva mu muziki kuko akiri umwana amategeko atamwemerera gukorera amafaranga.
Uyu muyobozi yavuze ko Fresh Kid yirirwa mu bikorwa byo kuzamura umuziki we mu gihe abo mu rungano rwe bari ku ntebe y'ishuri.
Muri iki kiganiro yagiranye na NBS TV yavuze ko naramuka akomeje kuririmba bazafata icyemezo cyo kumufungira muri gereza y'abana akabanza agasubira ku murongo.
Francis Kamoga usanzwe afasha Fresh Kid yavuze ko uyu mwana yakomeje amasomo ye bitandukanye n'ibivugwa na Minisitiri w'Urubyiruko muri Uganda.
Yavuze ko uyu muraperi urangamiwe muri Uganda amaze gukora ibitaramo bibiri gusa kuva uyu mwaka watangira kandi ko nabyo yabikoze mu minsi y'impera z'icyumweru.
Yongeyeho ko uyu mwana adakoreshwa imirimo kuko atabihemberwa ngo icyo akora ni ukumwishyurira ishuri gusa.
Fresh Kid aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Banteka aho yumvikana asubiza abantu bamushinja guta ishuri akajya mu muziki.
Muri Uganda hari ikibazo cy'abana bata ishuri bakajya gukoreshwa imirimo itandukanye gusa benshi ku mbuga nkoranyambaga barwanyije itegeko rya Minisitiri bamubwira ko akwiye kureka umwana agateza imbere impano ye kuko umuziki utandukanye n'indi mirimo.





Ibitekerezo 0