Umureyo Senderi International Hit na Kamichi Cardinal bagaragaje uguhanga gukomeye nyuma yo kuva mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.
Ibi byagaragaye kuri uyu wa Gatandatu aho Senderi yemezanyaga ibimenyetso simusiga ko umuziki w’u Rwanda urimo akarengane naho Kamichi we akamusubiza amukebura anamubwira ko ’nta mpamvu yo kuvuga amagambo atubahisha’ anashimangira ko nta karengane kaba mu muziki w’u Rwanda.
Ubwo babwirwaga ko basezerewe, umuhanzi Bull Dogg, Fireman na Senderi International Hit bagaragaje ko batanejejwe no kuba bavuye muri iri rushanwa bagaragaza ko batanyuzwe n’uko amanota yatanzwe.
Gusa ariko, Senderi International Hit we yaje gukomoza ku ijambo rifite itandukaniro n’aba bagenzi be, aho yavuze ko kuba adakomeje mu bahanzi batanu bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda bishimangira uburyo mu muziki nyarwanda hakigaragaramo akarengane.
Umva ijambo Senderi yavuze agisezererwa:
Yagize ati “Ndashaka kubabwira ko Imana inshumbusha ntaho yagiye, izanshumbusha ibindi. Ntabwo nishimye, abafana banjye bose badukurikiye ku isi bose barababaye kuko ukuri barakuzi.
Abagize akanama nkemurampaka bambabarire ngiye kuvugisha ukuri ariko mutababara kandi ndabakunda muri ababyeyi banjye kandi ninjye mukuru wari uri muri uru rubyiruko; ndababwiza ukuri y’uko akarengane mu Rwanda ntakabaho ariko gasigaye ahantu hamwe, mu muziki n’ababishinzwe bazakarwanye.
Ubushize nari hano muri Salax Awards, ninjye wari uwa mbere unkurukiye murusha amajwi ibihumbi bitandatu, ariko Salax barayinyimye.
Nabaye uwa mbere muri Roadshow ya Nyamagabe, mba uwa mbere muri Roadshow ya Musanze, mba uwa mbere muri Roadshow ya Karongi bose barabizi ariko ntibampaye uwo mwanya, ariko ndashimira abakomeje.
Ubutaha ababishinzwe hazabemo ukuri gusesuye ibyo bakurikije nari mbujuje murabizi neza, haba muri Stade LIVE, haba i Muhanga, haba i Musanze naririmbye neza, ariko aba batoranyijwe ntabwo mbizi nkomeje kwihanganisha abafana banjye mwihangane ndabizi mwatakaje byinshi, mwaramperekeje ariko mwihangane Imana inshumbusha ntaho yagiye ubutaha nzongera, ubu tugiye kwiga aho izo kata aho zibera tuhamenye”.
Umva ijambo Kamichi yavuze akimara gusezererwa:
Kamichi wagaragaje ko yemera gutsindwa we yagize ati “Ntakarengane kabaye muri Primus Guma Guma, oya! [...] Bamwe bakoze byiza cyane kuturusha. Tugomba kuva mu irushanwa twemye. Nta mpamvu yo kuvuga ibintu bitatwubahisha bitubahisha n’umuziki. Umuntu uri kureba Televiziyo kano kanya ashobora kugira ngo twaribwe ntitwibwe!!”
Abahanzi batanu batorewe gukomeza ni Riderman, Urban Boyz, Knowless, Dream Boyz na Mico The Best.
Abahanzi bavanywemo ni Fireman, Danny Nanone, Christopher, Bull Dogg, Senderi na Kamichi.



















TANGA IGITEKEREZO