00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukekwaho gushaka gutwika urugo rwa Chris Brown yatawe muri yombi

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 14 May 2026 saa 09:27
Yasuwe :

Urugo rw’umuhanzi Chris Brown rwatewe n’umuntu utatangajwe amazina ashaka kurutwika ariko inzego z’umutekano ziratabara ndetse ukekwaho icyaha atabwa muri yombi.

Amakuru ya TMZ avuga ko polisi yongeye guhamagarwa ku wa 14 Gicurasi 2026 ngo ijye gutabara ubwo umugizi wa nabi yari wateye urugo rw’uyu muhanzi.

Polisi yari yahawe amakuru ko hari umuntu wagendagendaga hafi aho ashaka inzira itemewe yamugeza mu gipangu cya Chris Brown. Icyakora, yahahanganiye n’abashinjwe umutekano w’urugo rwa Chris Brown bagerageza kumukumira ariko biba iby’ubusa.

Polisi yavuze ko ukekwa yatawe muri yombi na Polisi mu ijoro ryo ku wa 13-14 Gicurasi 2026 nyuma yo kurira iki gipangu akagerageza gutwika inyubako.

Urugo rwa Chris Brown si ubwa mbere rwibasiwe kuko mu ntangiriro za Gicurasi 2026 humvikanye urufaya rw’amasasu hafi yaho. Yari ushinzwe umutekano w’urugo rwe wari urashe umugore amushinja kumugongesha imodoka ku kirenge nyuma yo kuhatonganira.

Urugo rwa Chris Brown rwari rugiye gutwikwa ruherereye mu gace ka Tarzana i Los Angeles muri Leta ya California

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages